Allioni yagaruye ibikorwa bye ku ivuko
Uwamwezi Buzindu Aline niyo mazina ye yiswe n’ababyeyi. Yamenyekanye cyane muri muzika ku izina rya Allioni. Ni umukobwa ukora injyana ya Afrobeat mu Rwanda. Bwa mbere yakoreye amashusho y’indirimbo ye mu Rwanda anavuga ko hari byinshi abanyarwanda bamaze kugeraho byerekana imbere heza ha muzika.
Allioni yari asanzwe amenyerewe mu mashusho yakorerwaga mu gihugu cya Uganda ndetse n’indirimbo ze nyinshi akaba ariho zakorerwaga. Ariko kugeza ubu avuga ko yaje gusanga ari ukudaha agaciro abakora ibyo bikorwa mu Rwanda kandi bashoboye.
Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Pole Pole’ yakozwe na Meddy Saleh iyo ndirimbo yumvikanamo n’umuraperi Danny Nanone, Allioni yatangarije Umuseke ko uyu mwaka ari uwe wo kwerekana icyo ashoboye muri muzika.
Yagize ati “Abantu benshi bari bamenyereye ko nkorera indirimbo zanjye hanze y’u Rwanda. Ariko iyi nshuro naje gusanga no mu Rwanda hari abakora izo ndirimbo kandi bakazikora neza.
Ibi biri no mu bintu bigiye kumfasha gukora cyane kuko n’izo ngendo za hato na hato ziraza gushira kuko ubu mu Rwanda ahubwo turaza kujya twakira abanyamahanga baje gukoreshereza indirimbo zabo ino”.
Ku kibazo kimaze igihe kivugwa ku mubare muto w’abakobwa usanga bari muzika nyarwanda, Allioni asanga ngo ari ugucika intege akenshi bibitera. Akaba avuga ko igihe cyose ushaka cyangwa ufite aho ushaka kugera utakabaye ucika intege utarahagera.
Allioni ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bafashwa n’umuryango we mu bikorwa bye bya muzika nkuko aherutse kubitangaza. Mu gihe abenshi usanga hari amazu runaka abafasha muri ibyo bikorwa.
Reba amashusho y’indirimbo ‘Pole Pole’ ya Allioni afatanyije na Danny Nanone yakozwe na Meddy Saleh
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=-AC42iK8l2A&feature=youtu.be” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
umva nkwibire akabanga koresha uwo mubyimba imana yakwihereye maze urebe ko bitazacamo mu clip zawe shwanyaguza ubyine dukurure aba fans baje no kwihera ubwiza icyo kimero maze ubundi tubahate umuziki uzira amakaraza wirebere ko ko tutazatwika ikirori kigashya kandi ndabizi urabishoboye promotion ikorwa na ba producer kuko bafite uko bakorana na radio presenter naho ubundi ukomeje gukorera muri uganda batanakumva ibyo uririmba wazagwa ruhabu ntacyo bikumariye kandi uri numuhanga by the way kuva na kera icyaburaga nicyo naho ubundi urashoboye ukoranye na riderman tubaye nominated in pggss ubutaha tuzabikora keep it up
Eh! … Karanyuze!
Comments are closed.