Perezida Uhuru Kenyatta ubwo aheruka muri Uganda kuganira na mugenzi we Yoweli K Museveni yaririmbiwe indirimbo yitwa mu Giswayire ‘Kanu yajenga INchi’ biramubangamira kuko iyi ndirimbo ifatwa nk’iyamamaza ubutegetsi bw’igitugu. Bakoresheje uturumbeti n’ibyuma basanzwe bakoresha muri muzika igenewe abanyacyubahiro, abasirikare ba Uganda baririmbiye Uhuru iriya ndirimbo ngo itarashimishije Uhuru kuko ngo isingiza ishyaka yahozem ubu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu mu Bushinwa ku cyambu cya Tianjin mu bilometero hafi 90 ivuye mu murwa mukuru Beijing haturikiye ikintu tutaramenya icyo aricyo gihitana abantu 44 hakomereka 500 gitwika n’imodoka nyinshi zari hafi aho. Kubera ubukana cyaturikanye ndetse n’ivumbi, umuriro ndetse n’ibyuma bya ziriya modoka, abaturage batuye hafi aho basohotse mu ngo zabo bariruka […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza umwiherero w’ abikorera bo mu Karere ka Ruhango wamaze iminsi itatu, abawuteraniyemo biyemeje kuzazamura akarere kabo binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bizagirira akamaro abahatuye bose n’abazavuka ejo hazaza. Umwe muri bo witwa Bizimana Jean de Dieu akaba ari nawe ubakuriye avuga ko mu minsi itatu bamaze bafashe icyemezo cyo kuzamura akarere […]Irambuye
Choe Yong-gon wari wungirije Minisitre w’intebe yishwe azizwa kunenga politiki ya Perezida Kim Jong Un yo kubungabunga amashyamba. Choe aheruka kuboneka mu ruhame umwaka ushize muri Ukuboza. Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya y’epfo, Yonhap, bivuga ko Choe Yong-gon yari umwe mu bantu bakomeye muri kiriya gihugu. Yigeze kuba Minisitiri wungirije ushinzwe ibijyanye n’inganda kandi yigeze guhagararira […]Irambuye
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwita no kurinda inzovu, abahanga basaba abanyapolitiki gukomeza gushyiraho za Politiki zo kwita kuri ziriya nyamaswa zikundwa kandi zikubahwa ku Isi hose. Ba rushimusi bashaka amahembe yazo bakomeje kwica inzovu kugira ngo bagurishe ariya mahembe mu bihugu byo muri Aziya n’Uburayi. Abahanga basaba ko ba rushimusi bafatirwa ingamba zirushijeho gukomera, […]Irambuye
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Col Gaspard Baratuza yemeza ko ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Africa zunze ubumwe ziri muri Somalia guhangana na Al Shabab no kugarura amahoro bukomeje gutinda nkana kwishyura abasirikare b’u Burundi batashye barangije akazi kabo. Yavuze ko ubusanzwe buri musirikare uri muri kariya kazi hari amafaranga aba yemerewe kubera akazi akora nyuma yakarangiza atashye […]Irambuye
Hillary Clinton wigeze kuba umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ububanyi n’amahanga yemeye guha Ibiro bishinzwe iperereza imbere muri USA byitwa FBI kugira ngo byige ibiri muri iriya sanduku mu ikoranabuhanga bita Server. Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mugore uri mu baharanira kuzayobora USA aketweho kuba yarafite server ye bwite yabikagamo ubutumwa mu ikoranabuhanga bita […]Irambuye
Dr Dushime Derricks amara impungenge abaturage ba Rubavu ko ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo bitagiye kuruka nyuma y’uko bumvise umutingito mu mpera z’icyumweru gishize bakagira ubwoba ko ibi birunga byaba bigiye kubateza akaga. Umutingito uri ku gipimo cya 5,6 watumye abatuye imijyi ya Goma na Rubavu bagira impungenge ko ibi birunga byaba bigiye kuruka. Inzobere […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye RFI muri iki gitondo, François Bozizé wahoze ari umukuru w’igihugu cya République Centrafricaine yavuze ko aziyamamaza kuba umukuru w’igihugu kugira ngo afungure abafunze bazira ubusa. Muri kiriya kiganiro Bozizé yahakaniye umunyamakuru ko nta biganiro cyangwa amasezerano yagiranye n’umuyobozi uwo ariwe wese w’Ubufaransa ku gucukura no kugurisha Uranium yo muri RCA. Uyu mugabo […]Irambuye
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko igipolisi ejo cyazindukiye mu mukwabo gisaka abaturage bashobora kuba bafite intwaro mu gace ka Jabe ariko ngo cyatashye nta n’imwe kibonye. Uyu mukwabo wakozwe nyuma y’uko ku Cyumweru mu duce twa Jabe, Nyakabiga na Cibitoke havugiye amasasu menshi naza Grenade kugeza bukeye. Umuvugizi wa Police wungirije, Pierre Nkurikiye, yabwiye Burundi […]Irambuye