Kenyatta na Museveni baganiriye ku iterambere rya EAC

Nyuma y’uko Perezida Kenyatta agejeje ijambo ku Nteko ishinga amategeko ya Uganda muri iki gitondo, yaganiye na mugenzi we wa Uganda, Museveni, bavuga ku iterambere ry’Umuryango wa Africa y’uburasirazuba. Bagarutse ku kamaro ko gukorana bashingiye ku mateka yabo nk’ibihugu bisangiye imico imwe n’imwe mu iterambere. Daily nation ivuga mu ijambo rye, Perezida Uhuru yabwiye abagize […]Irambuye

“Abishe iki gihugu uwabagarura ngo barebe amajyambere kigezeho”- Kagame

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu cyumba cy’inyubako nsha y’Umujyi wa Kigali (Kigali City Hall) ubwo yatahaga iyi nyubako n’indi nshya yitwa M Peace Plazza y’umushoramari Makuza Bertin iherutse kuzura ahahoze IPOSITA mu mujyi rwagati, yashimye urwego iterambere ry’Umujyi wa Kigali rigezeho avuga ko abashakaga gutuma u Rwanda ruta agaciro rugasenyuka, bagarutse bakareba iterambere rugezeho […]Irambuye

Turkey: Ambasade ya USA yagabweho igitero

Kuri iki cyumweru abantu batamenyekana baraye bagabye igitero ku biro by’abahagarariye USA muri Turkey mu mujyi wa Istinye mu nkengero za Istanbul,  bakomeretsa abapolisi baharinda ariko kugeza ubu nta mibare y’abapfuye iratangazwa. Iki gitero gikozwe nyuma y’uko ingabo za Turkey ziyemeje kwinjira mu rugamba rwo guhashya ISIS, umutwe washyizwe ku rutonde na USA ko ukora […]Irambuye

Nababajwe n’umushiha nakiranywe muri Rwanda Shima Imana 2015

Sinivuga amazina ariko ndagaya ukuntu nakiriwe muri Rwanda Shima Imana 2015 yabaye ku Cyumweru taliki ya 09, Kanama 2015. Mu by’ukuri nari maze igihe nkumbuye kujya ahantu nshobora kumvira ijambo ry’Imana n’indirimbo ziyihimbaza niyo mpamvu ejo nahisemo kujya kuri Stade Amahoro i Remera kumva ibihavugirwa kugira ngo nishime kandi nshyikirane n’Imana. Narakugendeye ninjirira muri MINISPOC […]Irambuye

Burundi: Abanyamakuru 80 bahungiye muri Kenya kuva amakimbirane yatangira

Amakuru atangwa n’ikinyamakuru The Star yemeza ko kuva imidugararo yamaganaga kwiyamamaza kwa Pierre Nkurunziza yatangira ku italiki ya 26 Mata uyu mwaka,  abanyamakuru 80 bahungiye muri Kenya. Muri ako kavuyo kandi hari za radio zatwitswe, abanyamakuru barafungwa abandi barahohoterwa mu buryo butandukanye kubera gukora akazi kabo. Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi Janak […]Irambuye

Ubushinwa bugiye kwibuka Umunsi wo KWIBOHORA Abayapani ku nshuro ya

Ubushinwa bugiye kwibuka urugamba n’abarusizemo ubuzima  bwabo  bibohoza Abayapani bari barabigaruruye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi(1940-1945). Mu birori bizabera mu Murwa mukuru Pékin ku italiki ya 02-03, Nzeri uyu mwaka, hazanamurikwa bwa mbere mu mateka ibikoresho n’ubuhanga by’ingabo z’Ubushinwa. Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa, Xinhua , byasohoye incamake ku bikoresho bizerekanwa. Umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa azavuga ijambo nyamukuru hanyuma […]Irambuye

Global Fund yahagaritse 50% ku nkunga yageneraga RRP+

Mu nama yateraniye ku wa kane tariki 06, Kanama, 2015 igizwe n’abayobozi b’uturere twose tw’igihugu ndetse n’ abagenzuzi b’Urugaga rw’ababana n’agakoko gatera SIDA  berebeye hamwe uburyo baziba icyuho  cyatewe n’uko  Global Fund yabahagarikiye inkunga ku kigero cya 50%. Twaganiriye na Uwuyezu Andre uyobora Urugaga rw’ababana n’agakoko gatera SIDA bita  RRP+  adutangariza ko kuva inkunga yahagarikwa […]Irambuye

Rubavu: Abaturage ntibashaka urusyo rutari urwo Kagame yabahaye

Nk’uko byemezwa n’abaturage  bo mu kagari ka Mbugangari muri Rubavu ngo muri 2003 Perezida Kagame yabahaye urusyo ngo rubafashe ariko  ruza kuburirwa irengero. Ubuyobozi ngo bwaje kubaha urundi rudafite  ingufu none ngo ntibarushaka. Abaturage bemeza ko urwo bahawe n’Akarere ka Rubavu rudafite ingufu kuko rushobora gusya ibiro 45 kandi izindi nsyo zisya ibiro 300. Kubera iyo […]Irambuye

Nyarugenge: Urukiko rwanzuye ko umukozi wa RBC afungwa iminsi 30

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umukozi wa RBC kugambirira kunyereza amafaranga ibihumbi 150,  kuri uyu wa 06 Kanama Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko uyu mukozi hamwe n’undi baregwanwa baba bafunzwe iminsi 30 bagakurikiranwa bafunze kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha. Ni icyemezo cyasomwe abaregwa (Kampayana Richard na Sadiki Thierry) badahari, umucamanza akaba yavuze ko […]Irambuye

Uganda: Igisirikare cyirukanye ingabo za Sudani y’epfo zari zarabateye

Igisirikare cya Uganda cyitwa UPDF (Uganda People’ Defense Forces) cyirukanye ingabo za Sudani y’epfo zari zinjiye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize zambuka ubutaka bureshya na kilometero icyenda zihashinga idalapo. Amakuru atangwa na The Monitor aremeza ko mu midugudu ya Apuk na Yoke igize akarere ka Lamwo humvikanye amasasu  hagati y’ingabo za UPDF n’iza Sadani […]Irambuye

en_USEnglish