Uganda: Kenyatta ngo yabangamiwe n’indirimbo yaririmbiwe kuri uyu wa mbere
Perezida Uhuru Kenyatta ubwo aheruka muri Uganda kuganira na mugenzi we Yoweli K Museveni yaririmbiwe indirimbo yitwa mu Giswayire ‘Kanu yajenga INchi’ biramubangamira kuko iyi ndirimbo ifatwa nk’iyamamaza ubutegetsi bw’igitugu.
Bakoresheje uturumbeti n’ibyuma basanzwe bakoresha muri muzika igenewe abanyacyubahiro, abasirikare ba Uganda baririmbiye Uhuru iriya ndirimbo ngo itarashimishije Uhuru kuko ngo isingiza ishyaka yahozem ubu hakaba hashize imyaka itatu ariryo KANU( Kenya African National Union).
Kenyatta wigeze kuba umunyamuryango w’iri shyaka nyuma yaje kuba umuyobozi w’ishyaka Kenya’s Independence Party nyuma yuko Daniel Arap Moi yari avuye k’ubuyobozi bwaryo mu 2002.
Indirimbo “Kanu yajenga Inchi” yamenyekanye cyane mu birori byinshi ariko abatuye Kenya ubu bayifata nk’aho yakoreshwaga mu kwimakaza ubutegetsi bw’igitugu n’ikandamiza.
Ishyaka Kanu ryavuye ku butegetsi muri 2002 risimburwa n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe naryo ari mu cyitwa NARC(National Rainbow Coalition).
Urugendo Uhuru yagiriye muri Uganda rwari rugamije kuganira na Museveni ku mishinga bafite yo kubaka gari ya moshi izabahuza na Sudani y’epfo.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nikimwe nabazibeshya bakaririmba Muvoma yacu nziza aho kuririmpa FPR
Comments are closed.