Digiqole ad

Ngoma: Hari abagitsimbaraye ku muco wo gusangirira ku muheha

 Ngoma: Hari abagitsimbaraye ku muco wo gusangirira ku muheha

Mu karere ka Ngoma mu Ntara y’u Burasirazuba haracyagaragara umuco wo gusangirira k’umuheha umwe. Abawusangiriraho bavuga ko nubwo bazi ububi bwabyo ariko ngo ntibyaborohera kubireka kuko ari umuco nyarwanda.

Abasobanukiwe n’ububi bwabyo barimo n’abaganga babwiye Umuseke ko gusangirira k’umuheha umwe ari bibi kuko byorohereza abantu kwanduzanya uburwayi butandukanye.

Bamwe mu baturage twasanze barimo gufata agacupa aho twabashije kugera mu karere ka Ngoma twasanze bamwe muribo basangirira kandi ku muheha umwe.

Twaganiriye nabo batubwira ko gusangira ari umuco nyarwanda kandi ngo hirya no hino muri kariya karere barasangira nta kibazo.

Umwe muribo witwa Kabarore Innocent yagize ati: “Usanga nkiyo abantu basabanye buri muntu aba asangira n’undi k’umuheha umwe kandi nubwo ari bibi ariko ni umuco ntitwawutatira”

Undi nawe witwa Uwizeye ati: “Ntabwo urwagwa rujya runyweshwa igikombe rwose. Twe tuwusangirira ku muheha hirya no hino mu tubari two muri uyu mujyi wa Kibungo.”

Aba baturage batubwiye ko byumwihariko nk’abantu bo m’umuryaango umwe bataneenana ngo rwose ntacyatuma batakaza umuco nyarwanda.

Nubwo aba baturage batsimbaraye kuri uyu muco wo gusangirira k’umuheha umwe ariko, ngo ntabwo ari byiza nkuko bitangazwa na muganga Karumugabo Emmanuel ukora ku Ivuriro ryigenga ryo Kwa Kanimba riri m’umujyi wa Kibungo.

Ati: “Umuheha ni igikoresho gishobora gukomeretsa ishinya k’uburyo byoroshye kandi utwara udukoko twanduza tw’umuntu umwe ukaduha undi bityo akaba yakwanduza mugenzi we indwara zitandukanye zirimo n’izo mu kanwa.”

Muganga Karumugabo avuga ko gusigasira umuco ari byiza ariko nanone ntawukwiye kwirengagiza ubuzima ngo atsimbarare k’umuco.

Hashize iminsi Leta y’u Rwanda yaratangije ubukangurambaga bugamije kumvikanisha ububi bwo gusangirira ku muheha ariko bisa nkaho bidacika cyane cyane mu bice by’icyaro ndetse no mu mijyi hamwe na hamwe.

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

en_USEnglish