Abahanga muri IT bitwa ‘Anonymous’ biyemeje guhangana na Islamic State
Itsinda ry’abahanga kabuhariwe mu bya mudasobwa bitwa Anonymous biyemeje gutangiza urugamba rw’ikoranabuhanga bagahangana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, bakayigabaho ibitero bikaze bizaca intege uburyo bw’ikoranabuhanga bakoresha mu migambi mibisha yabo.
Muri video yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, umwe mu bari muri ririya tsinda wari wambaye mask mu maso isanzwe yambarwa n’abagize ririya tsinda yagaragaye avuga mu gifaransa ko ibikorwa by’ubwicanyi Islamic State iherutse gukorera mu Bufaransa bitagenda gutyo gusa ko nabo biteguye kwihorera mu ikoranabuhanga.
Muri iyo video uriya muntu yagize ati: “ Abagize itsinda Anonymous bo ku Isi bazabahiga aho muzaba muri hose. Mwitege ko tutazabareka gutyo gusa, tuzabahiga kandi tuzaberekana. Tugiye kubagabaho igitero cya mbere mu mateka mu ikoranabuhanga.”
Itsinda Anonymous rizwiho kugira abahanga mu ikoranabuhanga bita aba “Hackers” bakomeye kurusha abandi ku Isi.
Ikinyamakuru The Blaze kivuga ko batangiye kumenyekana cyane nyuma y’ibitero bagabye ku bigo bikomeye nka PayPal, MasterCard na Church of Scientology mu myaka yashize.
Iri tsinda kandi rimaze gukura ku murongo accounts za Twitter z’abantu n’imiryango myinshi ku Isi yari izwiho gutera inkunga Islamic State nyuma y’ibitero yagabye ku kinyamakuru Charlie Hebdo ku italiki ya 07, Mutarama uyu mwaka.
Anonymous yemeza ko kuri accounts za Twitter ibihumbi 39 yabaruye zifasha Islamic State, ngo imaze gukura ku murongo izingana n’ibihumbi 25 ibashije kuzinjiramo maze ikazivana ku murongo.
Izi accounts za Twitter zitandukanye z’abakorana na Islamic State nizo zikwirakwiza amashusho y’ubugizi bwa nabi bw’uyu mutwe n’ibindi bikorwa byayo bibi birimo guca abantu imitwe n’ibindi.
Umutwe wa Islamic State ufite itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga bayobowe n’umusore ufite imyaka 21 gusa ariko ngo ufite ubuhanga butangaje kuri mudasobwa, uyu akaba yaravuye mu Bwongereza akerekeza muri Syria gufasha uyu mutwe ibigendanye n’ikoranabuhanga nk’uko byatangajwe na JeuneAfrique.
Itsinda ry’aba Hackers ryitwa Anonymous ubu naryo rikaba rivuga ko ryinjiye mu rugamba rw’ikoranabuhanga rwo guhangana na Islamic State.
[youtube https://www.youtube.com/watch?v=BAUZnDIWu2I]
UM– USEKE.RW