Abahanga barasaba ko imiti ya ‘Antibiotics’ imwe n’imwe yahagarikwa
Abahanga mu buvuzi no mu gukora imiti baremeza ko muri iki gihe imwe mu miti ihangana n’udukoko twanduza indwara bita ‘microbes’ igenda icika intege gahoro gahoro bityo bagasaba ko gukorwa no gucuruzwa kwayo byahagarikwa, ikibazo kikabanza kwigwaho neza.
Bashingiye ku byo babonye mu bushakashatsi bakoreye mu Bushinwa bakabitangariza mu kinyamakuru The Lancet, abahanga bemeza ko muri iki gihe hari udukoko tubasha guhangana n’umuti witwa Colistine usanzwe uvura abantu n’amatungo.
Bagaragaje impungenge z’uko imbaraga z’utwo dukoko zishobora kuzakwira ku Isi hose kandi tukanduza ubwandu budashobora kuvurwa kubera ko tuzaba (udukoko) twaramenyereye iriya miti.
Kubera ko turiya dukoko twamaze kumenyera no guhangana mu buryo bugaragara uriya muti, abavuzi bemeza ko uyu muti ugomba guhagarikwa, ukazakoreshwa nyuma ubushakashatsi bwimbitse burangiye.
Bakurikije ingufu turiya dukoko twerekana mu guhangana n’uriya muti, abahanga bafite impungenge ko iterambere mu guhangana n’indwara ziterwa na ‘microbes’ ryasubira inyuma mu buryo bugaragara.
Ibi byazagira ingaruka zirimo kwiyongera kw’abahitanwa n’indwara ziterwa na turiya dukoko kandi ngo no kuvura za cancer zivurwa hifashishijwe imiti ya Antibiotics byakomwa mu nkokora.
Muri iki kinyamakuru abahanga basabye bagenzi babo ku Isi ko bagomba kongera umurego mu bushakashatsi bakareba uburyo bahangana n’iki kibazo cyugarije ubuzima bw’abatuye Isi muri rusange.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mu minsi y’imperuka ntibizaba byoroshye nyine….
Iyi miti n’iya matungo ariko kubyongeraho ntacyo bitwaye
Comments are closed.