South Africa: Abantu benshi bigaragambije basaba Perezida Zuma kwegura
Kuri uyu wa Gatatu muri Afurika y’Epfo abantu babarirwa mu bihumbi bazindukiye mu mihanda basaba Perezida Jacob Zuma ko yava ku butegetsi. Baramushinja gutuma ubukungu bw’igihugu cyabo buzahara kubera ko ngo yirukanye uwari Minisitiri w’imari.
Abantu bari benshi mu mihanda yo mu mijyi ya Pretoria, Johannesburg, Cape Town na Port Elizabeth n’indi mijyi minini bitwaje ibyapa binini byanditseho amagambo yamagana Jacob Zuma.
Bagendaga bayasoma mu majwi aranguruye ngo “Mutabare Afrika y’Epfo”
Perezida Jacob Zuma ku wa kane ushize yakuyeho uwari minisitiri w’imari wari ukunzwe mu gihugu witwa Nhlanhla Nene amusimbuza David Van Rooyen guhera uwo munsi ifaranga ry’igihugu (Rand) rihita ritangira gutakaza agaciro ndetse n’amasoko y’imari n’imigabane aragwa cyane.
Gusa nyuma y’amasaha make Perezida Zuma yahise abona ko ntaho igihugu kigana uwo na we ahita amukuraho ashyiraho Pravin Gordhan wigeze kuyobora iyi Minisiteri kuva mu 2009 kugeza 2014.
Abaturage batangiye imyigaragambyo isaba Zuma kuva ku butegetsi kuko arimo kwangiza ibigwi byasizwe na Nelson Mandela.
Mu mujyi wa Johannesbourg abigaragambya ubwo bari bari ku kiraro kitiriwe Nelson Mandela bateraga indirimbo bavuga ngo “Zuma agomba kuva ku butegetsi.”
Bamwe mu bigaragambya harimo abenshi bavuga ko babuze akazi bagashinja Zuma gusesagura umutungo, uwundi akawusangira n’abo bafatanyije mu butegetsi bo mu shyaka ANC.
Banavuga ko abandi bayobozi bari mu ishyaka rimwe rya ANC aribo basangira amafaranga yagombye gushorwa mu mishinga ifasha iterambere ry’urubyiruko n’igihugu muri rusange.
Abigaragambya bavuga ko igihugu cyabo cyamunzwe na ruswa bityo bagasaba Zuma kwegura akavaho kuko ngo ananiwe.
Perezida Jacob Zuma wamaganwa bikomeye yasabye abaturage gutuza.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Bazatubwire impamvu abandi bafite uburenganzira bwo kwigaragambya atarugushyigira leta gusa kandi ntibibagireho ingaruka.
wowe se ninde wakubujie kwigaragambya nubu rwose manuka mu muhanda upfa kuba ufite impamvu ifatika ituma wigaragambya kandi wasabye nu uruhushya igihugu cyacu ntabwo kiyobowe mu kajagari uzabaririrze ??????
Oya batazanyirasira ku manywa yihangu.kandi sinaba mbaye uwambere.
Gukumbura kwigaragambya nabyo bibaho. Ndumiwe pee
Comments are closed.