UAP ikomeje kunoza serivisi iha abayisunga mu bwishingizi
Adeline Muhoza ushinzwe guhuza UAP n’abagana ubwishingizi bw’iki kigo yatangaje kuri uyu wa kabiri ko muri iki gihe ikigo cy’ubwishingizi cya UAP kiri kurushaho kunoza serivisi giha abakigana bakomeje kwiyongera umunsi ku munsi.
Iki kigo cy’ubwishingizi mpuzamahanga gikorera mu karere no mu Rwanda, gitanga serivisi z’ubwishingizi zitandukanye, ikaba imaze imyaka ine itanga izi serivisi ku rwego rwo hejuru nk’uko Muhoza abivuga.
Zimwe muri serivisi iki kigo cy’ubwishingizi kuri kunoza harimo ikunzwe cyane mu bari n’abategarugori yitwa “AKANIGI” ubu iri kwitabirwa cyane kubera ubuhamya bwiza bw’abayirimo.
Iyi serivisi ni inyongera cyane cyane ku bagore n’abakobwa batunze imodoka aho bazibakorera 100% iyo zigize ikibazo ndetse muri icyo gihe bari kuyigukorera bakaguha ubundi buryo uba ugendamo ndetse bakakugabanyiriza ibiciro muri za Salon de coiffure na beauty spa bakorana.
Mu zindi serivisi iki kigo kivuga ko kiri kunoza cyane ku bakigana harimo ubwishingizi ku buhinzi, ubwishingizi bw’ibinyabiziga ubwishingizi mu buvuzi buri ku rwego rwo hejuru hamwe na serivisi zindi baha ibigo bito n’ibiciriritse kugira ngo bitere imbere.
UAP ifite ikicaro mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Grand Pension Plaza mu mujyi wa Kigali rwagati.
UM– USEKE.RW