Digiqole ad

Abunganira Entreprise Seburikoko mu rubanza iregwamo banze Umukuru w’inteko iburanisha

 Abunganira Entreprise Seburikoko mu rubanza iregwamo banze Umukuru w’inteko iburanisha

Kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza, 2015 mu rukiko rw’ubucuruzi ruherereye mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo, mu rubanza   Entreprise de Construction Seburikoko iregamo  I&M Bank yahoze ari BCR, Me Rwayitare Janvier uburanira Entreprise Seburikoko yavuze ko atizeye ko Perezida w’Urukiko Emmanuel Kamere wahoze akora muri BCR itaraba I&M Bank yazaruburanisha neza kuko ngo yazabogamira ku bahoze ari abakoresha be.

Uru rubanza rumaze igihe cy’amezi  atandatu ruburanishwa, kugeza ubu ntirurarangira. I&M Bank yahaye Entreprise Seburikoko miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 3 000 000 000) kugira ngo ibashe gukora amasoko yo kubaka imihanda yari yatsindiye mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku ruhande rw’u Rwanda  byageze hagati, gukora ibikubiye mu byo yatsindiye mu masoko bizamo ibibazo, biba ngombwa ko Entreprise de Construction Seburikoko isesa amasezerano yari ifitanye n’u Rwanda.

Muri Congo Kinshasa, no mu Burundi, Entreprise Seburikoko yananiwe kwishyura (Expropriation) abaturage ngo bave ahari hagenewe kubakwa biriya bikorwa remezo.

Ababuranyi ba Entreprise Seburikoko bavuga ko batifuza ko uwahoze ari umwe mu banyamategeko baburaniraga BCR mbere itarahinduka I&M Bank, Emmanual Kamere ataba ariwe ukomeza kuburanisha uru rubanza kugira ngo atabogamira ku ruhande rw’ikigo yahoze akorera.

Kamere ubu ni we ukuriye Urukiko ruburanisha uru rubanza, ibi bigatuma ababuranira Entreprise Seburikoko bagira impungenge z’uko yazabogama.

Nyuma y’impaka ndende,  urubanza rwaje gusubikwa bitewe n’uko uhagarariye  Entreprise  Seburikoko, Me Rwayitare yabwiye umucamanza  Kamere Emmanuel ko we n’abo yunganira  bari  biteguye kuburana ariko ngo kubera ko ari we uzaburanisha urubanza bagize impungenge, basaba ko yava muri uru rubanza.

Kamere yasubije uhagarariye Entreprise Seburikoko ko  nta mpungenge bagombye kugira kuko ngo kuba yarakoze muri BCR bitavuze ko nyuma y’imyaka 14 avuyeyo agifite amarangamutima yaterwa n’akazi yabakoreye.

Ati: “Nibyo koko  nakoze muri BCR kandi hashize imyaka irenga 14. Numva ntacyambuza kuburanisha uru rubanza. Ubu se ejo nihaza umuntu ukora muri MTN agasanga ntunze  nimero zikoreshwa na MTN azanga ko muburanisha?”

Kubera ko abahagarariye Entreprise Seburikoko bagaragaje ko nta cyizere bafitiye Emmanuel Kamere, uyu yahisemo kwivana mu rubanza, avuga ko agiye kureba undi mucamanza aha inshingano bitarenze ku wa mbere taliki ya 14 Ukuboza, 2015 sa munani z’amanywa.

Amasezerano Entreprise Seburikoko yari yarasinye ashingiye ku masoko yavugaga ko igomba kubaka imihanda yo ku Gisenyi mu mujyi, ikawuhuza na Goma muri DRC. I Goma naho ngo yagombaga kuhubaka ndetse n’i Rubavu.

Muri Rusizi ngo naho hagombaga kubakwa ahantu imodoka zizajya zihagarara. Mu masoko Entreprise yari yaratsindiye harimo kandi kubaka umuhanga uva Bujumbura ukagera Uvira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya masoko yombi bayambuwe umwaka ushize, iryo mu Burundi baribambuye muri Ukwakira 2014.

 

Entreprise  Seburikoko yasobanuye ibyatumye yakwa amasoko

 Mu rukiko, uburanira Seburikoko Me. Rwayitare Janvier  yavuze ko  mu guhagarikwa kw’amasezerano umukiriya we yasabye BCR kuba yamwongerera igihe cyo kwishyura kubera ibibazo byajemo, BCR ntiyabyumva ahubwo yihutira gufatira ingwate no kuyigurisha.

Muri iyo ngwate harimo imashini zikoreshwa mu bwubatsi bw’imihanda n’imodoka nyinshi. Mu byo bafatiriye kandi ngo harimo inyubako  z’inganda ebyeri zisya amabuye, n’izindi nganda ebyiri zitunganyirizwamo kaburimbo.

Ababuranyi bo ku ruhande rya  Entreprise Seburikoko bemeza ko I&M Bank yihutishije amasezerano hutihuti, bagasaba ko habaho kubara bakareba ibyo bayigomba.

Bavuze ko byaba byiza cyamunara isheshwe, umutungo wari warafatiriwe ukugaruka mu maboko y’icyo kigo kugira ngo cyamunara ibe mu buryo buhuje n’amategeko.

Itegeko rivuga ko umwanditsi mukuru ashyiraho amabwiriza agenga ifatira, igurisha n’ikodesha ry’umutungo wimukanwa. Uru rubanza ruzakomeza tariki 14 Ukuboza, 2015.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish