Digiqole ad

Paris: Ibihugu byiyemeje kugabanya ubushyuhe bw’Isi ho 2°C

 Paris: Ibihugu byiyemeje kugabanya ubushyuhe bw’Isi ho 2°C

Igihugu cy’U Bushinwa kiri mu binengwa ko inganda zacyo zohereza imyuka myinshi yangiza ikirere

*Ibihugu bikize byiyemeje gutanga inkunga ya miliyari 100 z’amadolari mu gufasha guhangana n’ingaruka z’ibihe,

*Amasezerano yasinywe ni ingenzi ariko hari impungenge z’uko azashyirwa mu bikorwa,

*Ibihugu byiyemeje kugabanya ubushyuhe bw’Isi ho degre Celcius 2 (2°C).

Kuri iki Cyumweru abahagarariye ibihugu 195 bari bateraniye i Paris mu Bufaransa baraye bashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga asobanura uburyo ibihugu bikize bizagabanya ibyuka bihumanya byohereza mu kirere no kureba uko bizafasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byafashwa guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza bituruka ku kwangirika kw’ikirere.

Igihugu cy'U Bushinwa kiri mu binengwa ko inganda zacyo zohereza imyuka myinshi yangiza ikirere
Igihugu cy’U Bushinwa kiri mu binengwa ko inganda zacyo zohereza imyuka myinshi yangiza ikirere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius ni we wasomye ibikubiye muri aya masezerano yasinyiwe mu cyiswe COP 21 anatangaza ko yemewe mu rwego mpuzamahanga.

Aya masezerano asinywe nyuma y’uko mu myaka yashize, inama nk’iya yabereye Copenhague muri Danmark yarangiye ntacyo igezeho mu bijyanye no gusinya amasezerano ku kubungabunga ikirere no guhangana n’ingaruka z’ibihe.

Amasezerano ya Paris yemeje ko ibihugu byayasinye bigiye gukora ibishoboka byose bigakumira ibintu bituma ikirere gishyuha ku buryo mu mpera z’iki kinyejana ubushyuhe buzagabanukaho 2°C .

Bemeje kandi ko bazatanga inkunga ku bihugu bikiri mu nziza y’amajyambere ingana na miliyari 100 $ yo kubifasha guhangana n’ibiza bituruka ku gushyuha kw’ikirere, iyi nkunga ikazatangwa bitarenze muri 2020.

Mu bihugu byari byitabiriye iyi nama, igihugu cya Nicaragua ni cyo cyifashe nticyasinya.

Edna Molewa Minisitiri w’ibidukikije muri Africa y’epfo yashimye aya masezerano, avuga ko azafasha mu gutuma uyu mubumbe urushaho kuba mwiza ku bisekuruza biriho n’ibizabaho.

Minisitiri w’ibidukikie muri Australia Julie Bishop yagize ati: “Ubu dushobora gutaha mu bihugu byacu hanyuma tugatangira gushyira mu bikorwa ingamba twiyemeje.”

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri w’ibidukikije mu birya baa Maldives witwa Thoriq Ibrahim yabwiye abari aho ko ibyo bumvikanye nibiba ‘amasigara cyicaro’, amateka azabibabaza.

Angela Merkel Chanceliere w’U Budage we yemeza ko aya masezerano ari inkingi ikomeye ibihugu bigomba kubakiraho mu rwego rwo gutabara Isi ariko ngo akazi kabategereje ni kanini.

Perezida Barrack Obama wa Amerika yavuze ko mu by’ukuri ikibazo kitarakemuka ariko ko amasezerano ya Paris ari ikintu cy’ingenzi mu kureba uko amahanga yahangana no gushyuha kw’ikirere.

Muri iki gihe ubuhinzi ku Isi bwugarijwe n’ikoreshwa ry’imiti yica udukoko yitwa Mercure.

Kubera ko ubushyuhe bwiyongera cyane ku Isi, ibibuye by’urubura byo ku mpera z’Isi byarashonze bituma amazi y’inyanja azamuka kandi bituma ibihugu byo mu birwa birimo kurengerwa n’amazi.

Ingero zitangwa ni amazi agiye kurengera ibirwa bya Kiribati, Tuvalu ndetse no mu nkombe z’igihugu cya Bangladesh.

Aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2020 kandi ategerejweho gufasha ibihugu gukora za politiki z’ubukungu zizirinda gukoresha cyane ibikomoka kuri Petelori ahubwo hakibandwa ku ngufu zitangiza ikirere cyane nk’umuyaga, izuba n’ibindi.

Amahanga kandi azibanda ku gutera amashyamba ahantu henshi kandi asanzweho arindwe abayangiza.

Jeune Afrique yanditse ko nubwo za Leta zemeje biriya, abahanga ndetse n’imiryango itagengwa na Leta basanga kuzabigeraho ari ukwigerezaho kandi bakavuga ko gutangira kubishyira mu bikorwa muri 2020 ari kera.

Umwarimu muri Kaminuza wigisha ubutabire bugize ikirere (Chimie Atmosphérique) muri Kaminuza ya Lancaster witwa Nick Hewitt yagize impungenge z’uko biriya byemezo bizashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Kugira ngo ibi bishoboke birasaba ko abantu birinda gucukura ibikomoka kuri petelori ariko igiteye amakenga ni ukumenya uko bizakorwa. Amahanga nadacukura ibikomoka kuri Petelori azakoresha iki mu nganda zayo!”
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish