Digiqole ad

Karongi: Yaguye ku nzira avuye ku kiriyo nawe ahita yitaba Imana

 Karongi: Yaguye ku nzira avuye ku kiriyo nawe ahita yitaba Imana

Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu, Akagali ka Gasharu mu Mudugudu wa Gasharu umusaza Mariko Mugenzi basanze yapfiriye ku mukingo uri ku muhanda. Ibi byabaye kuri iki cyumweru, 03 Mutarama, 2016 ubwo yari avuye ku kiriyo cya mwene wabo witabye Imana.

Uyu musaza w’imyaka 86 ngo yari yaje aturutse mu murenge wa Ruganda uhana imbibi na Mutuntu yaje ku kiriyo cya mwene wabo. Ubwo yatahaga ari kumwe na  bamwe muri bene wabo n’abandi bari batabaye yikubise hasi maze bamweguye basanga yahise aca.

Denis Havugimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Gasharu yabwiye Umuseke ko koko uriya musaza yitabye Imana muri buriya buryo ariko ngo inzego zibishinzwe zamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kirinda bisuzume umurambo we mbere y’uko ashyingurwa.

Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera yari ageze mu zabukuru kuko ngo yavutse muri 1930 ubu akaba yari afite imyaka 86 y’amavuko.

Samuel Munyankusi, umuhungu wa muzehe Mugenzi waguye ku rugendo, yabwiye Umuseke ko umubyeyi we ashobora kuba yazize uburwayi kuko ngo yari asanzwe agira umuvuduko w’amaraso udasanzwe ndetse na Asthma.

Munyankusi avuga ko umuryango wabo wateranye ukemeza ko umusaza wabo yashyingurwa kuko ngo kumupimisha kwa muganga( autopsie) byaba ari uguta igihe kuko ngo yari asanzwe arwaye kandi indwara ye ikaba yari izwi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish