S. Sudani: Abayobozi b’Ikipe ya Atlabara biciwe mu mirwano
William Batista wari Umunyamabanga mukuru w’Ikipe ya Atlabara na Leko Nelson wari ushinzwe imitegurire y’Ikipe(Team Manager) bishwe barashwe amasasu mu rugamba ruri kubera muri Susani y’Epfo hagati y’ingabo za Leta zishyigikiye Salva Kirr n’inyeshyamba za Riek Machar.
Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sudanyi y’epfo witwa Chabuc Goc yabwiye BBC ko aya makuru ari impamo aboneraho kwifuriza ba nyakwigendera ‘kugira iruhuko rudashira’.
Ingabo za Leta n’iza Machar zatangiye gushyamirana mu mpera z’icyumweru gishize, buri ruhande rukaba rushinja urundi kuba nyiraabayazana w’intambara.
Gukekana amababa no gushyamirana hagati ya Perezida Salva Kirr na Vice Perezida Riek Machar byatangiye nyyuma gato y’uko kiriya gihugu kibonye ubwigenge muri 2011.
Kuva ubwo kugeza ubu intambara imaze guhitana ababarirwa mu bihumbi abandi babaye impunzi mu gihugu imbere no mu bituranyi.
Ikipe Atlabara iheruka mu Rwanda mu mukino na Police FC, uyu mukino ukaba wararangiye Police FC itsinze Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘Orange CAF Confederation Cup’.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
AFRICA TURASEBYE NEZA NEZA! BIRUTWA NIYO TUTABONA UBWIGENGE
Comments are closed.