Digiqole ad

Umuntu ngo akomeje kugenda ahindukamo ikindi kintu

 Umuntu ngo akomeje kugenda ahindukamo ikindi kintu

Muntu ngo yagiye yihinduriza yeguka ariko ngo yaba agana aho kutororoka

Abantu bamwe  bemera ko ibiriho byaremye n’Imana (Creation)  abandi bakemeza ko byabayeho binyuze mu ngufu kamere zituma nyuma y’imyaka runaka ikinyabuzima gitakaza bimwe mu byakirangaga kikazavamo ikindi(evolution).

Muntu ngo yagiye yihinduriza yeguka ariko ngo yaba agana aho kutororoka
Muntu ngo yagiye yihinduriza yeguka ariko ngo yaba agana aho kutororoka

Hashize imyaka ibihumbi 40 abahanga bavuga ko ubwihindurize ku muntu (human evolution) bwahagaze,  Prof Jonathan Beauchamp aherutse gusohora inyandiko yerekana ko mu by’ukuri abantu bakihinduriza gahoro gahoro.

Uyu mwarimu muri Kaminuza ya Harvard hamwe n’abanyeshuri be basanze mu myaka ishize abantu barerekanye ko imibiri yabo yihindurije(evolved) ubu ikaba ibasha guhangana na Malaria no gutura ku butumburuke bwo hejuru kurusha uko  byari bimeze kera cyane.

Ubushakashatsi bwize ku isano iri hagati y’igipimo ubwoko bw’abantu runaka babyaragaho hamwe n’itandukaniro hagati y’uturemangingo fatizo zigize abantu muri rusange.

Abahanga bibanze cyane ku Banyamerika bakomoka mu Burayi kandi bavutse hagati ya 1931-1953.

Mu gufata aba hari hagamijwe kureba uko ubuzima bw’abantu bumera iyo bacyuye igihe cyane cyane ko baba ari abantu bize, baminuje.

Abatoranyijwe bari abantu ibihumbi 20 kandi barengeje imyaka 50 y’amavuko.

Kimwe mubyo ubu ubushakashatsi bwagezeho ngo ni uko ; uko umuntu yiga amashuri menshi ariko abyara gake cyangwa se ntanabyare.

Buhoro buhoro ku isi abantu ngo bagenda bagabanukamo ubushake n’ubushobozi bwo kubyara kurusha cyara cyane mbere.

Mu rwego rw’ubwihindurize, abahanga bavuga ko muri iki gihe ubwihindurize bubuza abantu kubyara bityo hakaba hari impungenge ko inyoko muntu ishobora kuzacika mu myaka myinshi iri imbere.

Nubwo bariya bahanga  bayobowe na Dr Jonathan Beauchamp bemeza ko ubwihindurize bugira uruhare mu kubyara gake, ku rundi ruhande, bavuga ko ubuzima abantu babamo, imico n’ibindi bigira uruhare mu gutuma abantu batacyororoka.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko birababaje kubona umuntu muzima uzi ubwenge utinyuka kuvuga ko kuba umubiri WUBAKA UBUDAHANGARWA ARI UBWIHINDURIZE, nonese urashaka kuvuga ko na microbe zagiye zihangara imiti yazicaga ubu zikaba ziyinanira nazo zagize ubwihindurize, cg ahubwo n’uko ziba zarubatse ubudahangarwa bitewe n’akamenyero, urashaka kuvuga ko iyo umuntu yitoza guterura ibiremereye akaba yaratangiye adashobora guterura 50KG none ubu akaba aterura 150KG yagize ubwihindurize???

    Abo baswa bawe (ngo ni abahanga) basigaye baihimbira ku kuvuga ko ubwihindurize bubera mu mubiri indani kuko kuva babaho batarabona na rimwe umuntu cg inyamaswa byibura yazanye andi matwi adasanzwe none ngo ubwihindurize busigaye butuma batabyara? UBWO URASHAKA KUVUGA KO NA ZA CANCER ZATEYE KU BWINSHI MU RWANDA NA HEPATITE ARI UBWIHINDURIZE EREGA!!!!IRI NI ISHYANO.

    Uyu munyamakuru niba we akomoka ku nguge OK, azirwarize ariko njyewe NKOMOKA KU MANA NZIMA.

  • @Mugisha,Ko mbona ibintu byose Uri kuvuga Ari ubwihindurize c ahubwo!ushaka kumera andi matwi kugirango tubone Ko wihindurije?evolution kukinyabuzima ihera kuri cellules(uturemangingo)

  • ahubwo ndabona nawe kalisa urimubwihindurize.hahahahahah\naho mugisha we affitiye umujinya abahinyura ibyimna ikora.

  • Buri umwe ararasa undi.. gusa abo bajama ni abasenzi saana. Babona twaravuye ku nguge kweli.?

  • INKURU YAWE ITANDUKANYE NUMUTWE WAMAGAMBO!!! KUTABYARA CG KUTOROROKA BIHURIYE NO KWIHINDURIZA???? MUMFASHE GUSOBANUKIRWA DA!!! JYEWE NDEMERA KO UMUNTU YABA AGENDA AHINDUKAMO IKINDI KINTU IBI NABISHINGIRA KUMPAMVU IMWE YONYINE! NIBA URUSORO RUSHOBORA GUKURA RUKAVAMO URUHINJA, URUHINJA RUGAKURA RUKAVAMO UMWANGAVU CG INGIMBI,INGIMBI IGAKURA IKAVAMO IGIKWERERE, IGIKWERERE KIGAKURA KIKAVAMO UMUSAZA, IKINDI CYANYEMEZA KO UMUNTU AZAHINDUKA NUBURYO HAKOMEJE KUVUKA IBINTU BISA NABANTU, MWARI MWABONA IMITWE YABANA BAVUKANA NGO INDWARA YITWA ZIKA SIBYO KWIBAZAHO????? JYE NDIBAZA ARIKO??? IKINDI KAMERE MUNTU IRAZAMO UBUGOME BWINSHI NTAZI NEZA NIBA BWARAHOZEHO NAMBERE CYANE, NAHO WE MUNYAMAKURU INKURU YAWE IHABANYE NIBYO UMUTWE WAMAGAMBO UVUGA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish