Impaka zari zishyushye hagati y’ Umuyahudi n’Umugatulika kuri Bibiliya na

Hari mu gihe abanyamateka bita Igihe Rwagati (Middle –Age). Abantu bazi amateka y’u Burayi bazi ko kiriya gihe cyaranzwe n’intambara z’abanyamisaraba (Les Croisades), Urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwahanaga abo bitaga abahakanyi (héretiques) uru rukiko rukaba rwaritwaga ‘Inquisition’ hamwe n’iyicarubozo ryakorerwaga ababaga bahamijwe ibyaha n’urwo rukiko. Muri iki gihe ariko ni naho habaye impaka zikomeye zizwi […]Irambuye

NUDOR y’abamugaye ishyamiranye na Top Tower Hotel bapfa amafaranga

Urwego rushinzwe amategeko rw’impuzamashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda(NUDOR),rwabwiye abanyamakuru ko ubuyozi bwa Hotel Top tower  butakurikije amasezerano ajyanye no kwakira inama yari yatumiwemo abafite ubumuga bo mu Rwanda no hanze. Aya masezerano ngo yarimo guha abafite ubumuga uburyo bwo kugera mu byumba by’inama  mu buryo bworoshye binyuze mu byuma bibazamura kandi bagahabwa ibyumba byo kuraramo […]Irambuye

Ibyataburuwe mu matongo: Uburyo bwo kumenya amateka ataranditswe

Buri wese wize amateka bamwigishije ko hari uburyo butatu bw’ingenzi bwo kuyiga, inyandiko (Written sources), kumva uko abakuru bumvise ibya kera babivuga (Oral sources) no gucukura, kuvumbura ibyatabwe mu matongo (Archeology). Umuseke wahisemo kubagezaho uko abahanga mu mateka biga ibyabayeho mu bihe byashize bifashishije ubumenyi bahabwa n’ibisigazwa by’amatungo, ibihingwa, cyangwa ibikoresho aba kera bakoreshaga mu […]Irambuye

‘Gasuku’ zifite ubwonko buto ariko bukora kuruta ubw’inguge

Abahanga basuzumye ubwonko bw’amoko 24 y’inyoni. Bari bagamije kumenya igituma inyoni runaka zikora ibintu bigaragaza ko ‘zizi ubwenge’ nko gufata mu mutwe, kubaka ibyari (mu buke ni: icyari) bikomeye, kumenya aho zitaha nyuma y’igihe runaka zarasuhutse n’ibindi. Basanze inyoni nka Gasuku (Kasuku) zifite ubwonko buto cyane ariko burimo ‘uturandaryi nyabwonko’(neurons) twinshi cyane ugereranyije n’ubwonko bw’inguge, […]Irambuye

Burundi: Buyoya asanga guhuza abatavuga rumwe bikiri kure

Nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhuza mu bibazo by’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize Pierre Buyoya wayoboye u Burundi inshuro ebyiri( 1987-1993; 1996-2003) yabwiye abanyamakuru ko akurikije ukuntu hari zimwe mu mpande zihanganye ziseta ibirenge mu kwitabira biriya biganiro, bigaragara ko hazabaho kudindira kandi abaturage bagakomeza kubigwamo. Pierre Buyoya ubu ahagarariye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri Mali […]Irambuye

Ubutaliyani: Mwene wabo na Berlusconi aremera ko yari atunze igitabo

Umwe muri bene wabo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’U Butaliya Silvio Berlusconi witwa Il Giornale aravugwaho kuba yari atunze Mein Kampf,  igitabo cyanditswe na Adolf Hitler wayoboye u Budage mbere no mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi yabaga. Iki gitabo abanyamateka bemeza ko aricyo cyari indiri y’ibitekerezo by’ishyaka rya NAZI rivugwaho kuba ryarateguye rikanashyira mu […]Irambuye

Umunya Sierra Leone wari ufungiye mu Rwanda yapfuye

Alex Tamba Brima  wari  warakatiwe n’Urukiko mpanabyaha rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone gufungwa imyaka 50 yitabye Imana azize indwara kuri uyu wa kane mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal i Kigali akaba yari afite imyaka 44 y’amavuko nk’uko byemezwa n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda. Alex Tamba yahoze mu ngabo ku ipeti rya Staff Sergeant, akaba no […]Irambuye

Intiti zemeje ko ‘inkoranyamuuga’ y’umuntu n’ibimera igomba gukomeza kunozwa

Bamaze gusuzuma imyandikire, imitondekere y’amagambo n’uburyo bwa gihanga amagambo agize inkoranyamuga y’umuntu n’ibimera  yanditse, abahanga bahuriye i Remera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa kane bagiriye inama intiti zigize Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi yo kongera kugira ibyo banonosora kuko harimo kutanoza inyito, kudakoresha amagambo yoroshye kumvwa n’abantu batari intiti n’ibindi…. Ijambo ‘amuga’ rikomoka ku […]Irambuye

Kamonyi: amashusho aranga Jenoside yari muri Kiliziya ya Mugina bayamanuye

Umwaka ushize muri Kiliziya ya Mugina mu Karere Kamonyi hashyizwe amashusho abiri arimo iy’umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye ikiganza, byari ku gitekerezo cy’umupadiri w’umuzungu wifuzaga ko Jenoside yakorewe muri iyi kiliziya izajya yibukwa. Aya mashusho mu ntangiriro z’iki cyumweru barayamanuye, Padiri kuri iyi Paruwasi yabwiye Umuseke ko yari ashaje, batayamanuye bagamije gupfobya Jenoside […]Irambuye

Umunyapakistani ari kuzenguruka u Burayi asaba ko Abayahudi ‘bose bicwa’

Ikinyamakuru Stuttgarter Nachrichten  cyemeza ko umugabo ukomoka muri Pakistan witwa Muhammad Raza Saqib Mustafai uri kuzenguruka u Burayi yigisha abantu kwanga no kwica  Abayahudi. Ubu ngo ari mu Budage. Iki gihugu nicyo cyakorewemo Jenoside yakorewe Abayahudi muri 1935-1945. Umuyobozi ukuriye Israel mu Budage yamaganye amagambo avugwa  Muhammad Raza w’umubwirizabutumwa ukunda kwambara akagofero k’Abayahudi. Uriya mubwirizabutumwa […]Irambuye

en_USEnglish