Mu bihugu byinshi by’Afurika, abaturage bakunda indasago n’imyotso. Akenshi baba bashaka kwerekana imiryango bakomokamo. Mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda barirasagaga bamwe bakanywana abandi bakabikora bagira ngo bivure indwara zimwe na zimwe harimo n’umutwe ndetse n’amaso. Abantu bari batuye igice cya Gisaka( Mirenge, Migongo na Gihunya) nibo bari bazwiho kugira imyotso. Umwe mu bakiri bato bahatuye […]Irambuye
Ikipe y’igihugu yo kumasha yamaze kubona umutoza mushya ukomaka mu gihugu cya Koreya y’epfo nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha mu Rwanda (Rwanda Archery and shooting federation) bubitangaza. Uyu mutoza yerekanywe ubwo hakinwaga imikino yo kwibuka yateguwe n’iri shyirahamwe kuri iki Cyumweru gishize. Richard Muhumuza umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha yavuze ko bagize amahirwe kubona […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gitanga kandi kigakwirakwiza amazi n’amashanyarazi EWSA buramenyesha abafatabuguzi bacyo batuye cyangwa bakorera mu Mujyi wa Kigali ko muri iyi mpeshyi amazi azasaranganywa mu duce dutandukanye mu rwego rwo gusangira amazi make iki kigo gifite ubu. Kubera impamvu z’ubuke bw’aya mazi, iki Kigo cyirasaba Abanyarwanda muri rusange n’abatuye Umujyi wa Kigali by’umwihariko kwirinda […]Irambuye
Abayobozi bo mu karwa ka Lamu muri Kenya bemeje ko intagondwa z’Abisilamu bo muri Al Shabab zagabye ibitero kuri Hoteli no ku cyicaro cya Polisi zikica abantu bamaze kubarirwa kuri 48 mu ijoro ryacyeye. Abaturage b’ahitwa Mpeketoni babwiye BBC ko bumvise amasasu mu gihe cy’amasaha menshi kandi ngo n’amazu menshi yahiye arakokongoka. BBC ivuga ko […]Irambuye
Mu rwego rwo gufata mu mugongo incike n’abakuze barokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyamuryango ba AVEGA mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’amafaranga banafashwa kugera ku rwibutso kugira ngo nabo bibuke dore ko mu gihe cyo kwibuka batajya bifatanya n’abandi kubera intege nke. Naho ubuyobozi bw’Akarere ka […]Irambuye
Mu bitaramo biri kuzenguruka Intara z’u Rwanda mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, kuri uyu wa gatandatu abatuye Umujyi wa Nyagatare nibo bari batahiwe. Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare. Bruce Melodie, Jay Polly, Teta, Amag The Black, Active Group, Dream Boys, Young Grace, Christopher, Jules […]Irambuye
Imiryango y’Abanyamaleziya baburiye ababo muri ya ndege MH370 yatangiye guhabwa impozamarira. Icyiciro cya mbere kigizwe n’imiryango itandatu y’Abanyamaleziya n’umwe w’Abashinwa bahawe ku ikubitiro amadorali ibihumbi mirongo itanu yo kubafasha kwiyubaka. Ibigo by’ubwishingizi birimo biriga ku busabe bw’imiryango mirongo itanu y’Abashinwa nayo yaburiye abayo muri iriya ndege. Abantu bafite benewabo baguye muri iriya mpanuka ngo bashobora […]Irambuye
Aba bagabo bamaze iminsi batumvikana kubera ibibazo bya Politiki bikaza no guteza intambara yahitanye benshi, mu ijoro ryakeye baraye basinyiye amasezerano i Addiss Abeba muri Ethiopia yemeza gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho izajyaho nyuma y’iminsi 60 iri imbere. Salva Kirr na Riek Machar bahuriye ku cyicaro cya IGAD( Inter-Govermental Authority in Develomnent) ikuriwe n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6/6/2014 muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Abalayika ya Kigali (INILAK) mu kiganiro cya ‘ Ndi umunyarwanda” cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu harimo n’abayobozi batandukanye higanjemo n’abanyeshuri, Richard Kananga wo Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashimangiye ko kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda biruta ikindi cyose Abanyarwanda bashingiraho babana mu bumwe no mu mahoro. Mu kiganiro cyabereye muri icyi […]Irambuye
Itsinda ryabashakashatsi b’Abashinwa n’Abanyamerika bakoresheje icyuma kireba utuntu duto cyane bita Microscopy bize isano iri hagati yo gusinzira neza ko kubasha kwiga neza no kwibuka vuba. Abanyamerika bo muri Kaminuza ya New York University School of Medicine bafatanyije n’Abashinwa bo muri Peking University Shenzhen Graduate School bafashe imbeba bazitoza kugendera ku kintu kikaraga. Nyuma baje […]Irambuye