Twifashishije ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka, tubona ko ubu bwami bamwe bitirira uwitwaga Mutapa bwari buherereye hagati y’imigezi ibiri minini ariyo Zambezi na Limpopo. Ubu ni mu duce turimo ibihugu bya Zimbabwe na Mozambique muri Afurika y’Amajyepfo. Abanyapolitigali bakoronije Mozambique niba bise buriya bwami Monomotapa. Amateka avuzwe mu magambo(oral tradition) yemeza ko ubu bwami bwashinzwe na […]Irambuye
Kubera ibiciro biri hejuru mu Mahoteli yo mu Mujyi wa Rio de Jeneiro ahari kubera amarushanwa y’igikombe cy’Isi, abafana batari bake bahisemo kujya birarira hanze ku mucanga w’ahitwa Copacabana beach. Aba bafana ariko bahanganye n’abajura babakora mu mifuka cyangwa bakabiba umugono bakabatwara imari zabo. Bamwe muri bo bazanye amahema yo gusasa ariko abandi bo barambika imbavu […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’umwana w’umunyafurika, Umuyobozi wungirije mu Karere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Niwemugeni Jolie Germaine yatangaje ko abana 134 bataye amashuri bagiye kongera kuyasubizwamo. Insanganyamatsiko y’uyu munsi uyu mwaka iragira iti: “Abana inshuti y’ishuri” Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21, Kamena, 2014 mu muhango wo kwizihiza umunsi […]Irambuye
Nyuma y’ibitaramo bya ‘playback’ byabereye ahatandukanye mu Ntara, ibitaramo bya Live byatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu 21, Kamena. Ni mu irushanwa rya PGGSS IV riri guhatanirwa n’abahanzi 10 batoranyijwe mu bandi. Dukurikije urutonde rw’ukuntu batomboye, habanje Senderi International Hit, Bruce Melody, Jay Polly, Young Grace, Active, Dream […]Irambuye
Nyuma y’uko umusirikare muri Koreye y’Epfo arashe bagenzi be batanu bakitaba Imana abandi barenga batanu bagakomereka agahita ahungira mu gace kegeranye na Koreya ya Ruguru, ingabo za Koreya y’Epfo zaraye zimutaye muri yombi. Uyu musirikare warashe bagenzi be ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ku birindiro byabo biherereye ahitwa Gangwon yahise ahunga. Ingabo zibarirwa mu […]Irambuye
Kubaho mu bukene bukomeye, gutura muri shitingi imvura yagwa bakitwikira umutaka… ni bimwe mu bibazo by’ingutu Mukangarambe yahanganye nabyo nyuma ya Jenoside yahitanye umugabo we. Uyu mupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Jali mu karere ka Gasabo ubu arera abana be bane yasigiwe n’umugabo wishwe muri 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mukangarambe yabwiye Umuseke […]Irambuye
Ku munsi w’ejo ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Rwanda cyatangije uburyo bushya bwiswe Chap Chap buzafasha abakiriya bayo kugura inite zo guhamagaza mu buryo bwihuse kurusha uko byari bimeze mbere. ‘Chap Chap’ izatuma abakiriya ba Airtel babasha kugura inite zo mu nzego zitandukanye kugeza no ku mafaranga mirongo itanu y’u Rwanda( Frw 50). Umuyobozi wa Airtel […]Irambuye
Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye igihugu cya Uganda ibihano kubera ko ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu bwafashe umwanzuro wo kwanga ubutinganyi no guhana uwo ari wese uzahamwa n’iki cyaha. USA ivuga ko kwanga ubutinganyi ari ukurwanya uburenganzira rusange bwa muntu. Ibi bihano birimo ko Abagande bazagira uruhare mu kurwanya ubutinganyi batazemererwa kwinjira muri USA. Amerika irateganya […]Irambuye
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Damas Gatare yatangaje ko ubuyobozi bwa Polisi bwirukanye abapolisi mirongo irindwi n’umunani bakurikiranyweho uruhare mu bukorwa bya Ruswa. ACP Gatare avuga ko ibi biri mu rwego rwo guca Ruswa mu gihugu ariko bihereye muri Polisi. Umwaka ushize hari abandi Bapolosi barirukanywe nabo bakurikiranyweho uruhare mu bikorwa bya Ruswa kandi beretswe […]Irambuye
Dr Kanyankore William ukuriye ibitaro bya Gisenyi avuga ko hari abarwayi bamwe bakiri bacye cyane ariko bagaragaza ibimenyetso bw’indwara ya Schisostomiasis iterwa no kunywa amazi adatetse avomwa mu Kiyaga cya Kivu. Uyu muganga avuga ko iyi ndwara nta muntu irica ariko itera abantu kurwara indwara zica nk’umwijima, kurwara indwara zifata amaso n’izindi. Muganga Kanyankore avuga ko iyi […]Irambuye