Digiqole ad

Kirr na Machar bemeje gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho

Aba bagabo  bamaze iminsi batumvikana kubera ibibazo bya Politiki bikaza no guteza intambara yahitanye benshi, mu ijoro ryakeye  baraye basinyiye amasezerano i Addiss Abeba muri Ethiopia  yemeza gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho izajyaho nyuma y’iminsi 60 iri imbere.

Perezida Slava Kirr(wambaye ingofero)  na Riek Machar  nyuma yo gusinya
Perezida Slava Kirr(wambaye ingofero) na Riek Machar nyuma yo gusinya

Salva Kirr na Riek Machar bahuriye ku cyicaro cya IGAD( Inter-Govermental Authority in Develomnent) ikuriwe n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, EAC bemeranywa ku ishyirwaho ryiriya guverinoma y’inzibacyuho.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn  yabwiye Aljazeera ko aba bagabo bemeje ku buryo bwo guzashyiraho iriya guverinoma, abazayijyamo ndetse n’italiki izarahiriraho.

Abahuza muri ibi biganiro bihanangirije Kirr na Macharr ko nibongera kunanirwa kumvikana bagashwana, bazafatirwa ibihano bikaze kurushaho.

Ibi abahuza babivuze nyuma y’uko imishyikirano hagati y’aba bagabo yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka itageze ku musaruro bityo intambara ikongera ikarota.

Aba bagabo bombi, buri wese ku giti cye, bemereye abahuza ko igihe kigeze ngo bakorane maze amahoro agaruke mri Sudani y’epfo.

Iki gihugu cyabonye ubwigenge vuba kurusha ibindi kiyomoye kuri Sudani (ubu ituwe n’Abarabu)  cyahize kijya mu ntambara hagati y’abo mu bwoko bw’aba Nuer bo kwa Machar n’aba Dinka bo kwa Kirr  iyi ntambara ikaba imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi, abandi  barenga miliyoni bavanwa mu byabo.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish