Digiqole ad

Isaranganywa ry’amazi mu Mujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gitanga kandi kigakwirakwiza amazi n’amashanyarazi EWSA buramenyesha abafatabuguzi bacyo batuye cyangwa bakorera mu Mujyi wa Kigali ko muri iyi mpeshyi amazi azasaranganywa mu duce dutandukanye mu rwego rwo gusangira amazi make iki kigo gifite ubu.

EWSA irasaba abaturage kwirinda gupfusha ubusa amazi mu bihe nk'ibi amazi aba ari make
EWSA irasaba abaturage kwirinda gupfusha ubusa amazi mu bihe nk’ibi amazi aba ari make

Kubera impamvu z’ubuke bw’aya mazi, iki Kigo cyirasaba Abanyarwanda muri rusange n’abatuye Umujyi wa Kigali by’umwihariko kwirinda gusesagura amazi boza amamodoka kenshi, kuhira ubusitani kenshi bw’aba ubwo mu ngo zabo cyangwa ubwo ku mihanda minini.

Iki Kigo kiributsa abaturage kujya babika amazi ahagije bazakoresha mu gihe andi azaba yabuze.

Kubera ko muri rusange amazi ari make, EWSA yashyizeho ingengabihe ihamye yo gusaranganya amazi mu bice by’Umujyi wa Kigali.

Iyi ngengabihe izajya itangazwa buri ntangiriro y’icyumweru, inyuzwe ku maradiyo, mu binyamakuru byandika ndetse no ku mbuga nkoranyambaga( Facebook na Twitter). Izajya ishyirwa kandi no ku rubuga rwa EWSA.

Niba ugize ikibazo ku mikorere y’iyi ngengabihe, wahamagara kuri izi nomero, ukitabwa n’abakuriye amashami ya EWSA yo mu Mujyi wa Kigali akurikira:

 Gikondo: ( 0788303849), 

 Nyamirambo: ( 0788305792),

 Remera: ( 0788303731),

 Kanombe: (0788303793), 

 Muhima: (0788307824), 

 Kacyiru: ( 0788459704) and 

 Nyarugenge: ( 0788557863)·

Ushobora no guhamagara ku buntu kuri iyi Nomero  3535.

Niba hari aho ubonye itiyo yacitse hamagara kuri 0788683699.

EWSA ikomeje gushimira abakiliya bayo ku bufatanye badahwema kuyigaragariza.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • kicukiro se ko nta numero mwaduhaye?

  • Ikibazo cya kabusunzu mugerageze mudufashe kuko tumaze iminsi twarayobewe irengero ry’ amazi yahageraga mukatubwira ko ngo ari uko ari hejuru cyane kandi bikarenga APACE ikayabona twe ntituyabone kandi iri ruguru yacu. Ikibabaje nuko no mu mezi y’imvura nyinshi twayaburaga! Nyabuneka EWASA rwose mugerageze, ubushobozi murabufite kandi natwe twiteguye gukora ibishoboka byose mwadukeneraho ngo ayo mazi aboneke.  Musure na sites murebe niba ibyo mukora bigera ku baturage. Ingengabihe zitagera kuri bose ntacyo zimaze kandi ntitwabika n’ayo tutabonye. Birababaje ariko kubwa Nyagasani twizera azabakoresha ibishimwa n’Imana n’abantu. Mugire akazi keza.

Comments are closed.

en_USEnglish