Mu bitaramo biri kuzenguruka Intara z’u Rwanda mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, kuri uyu wa gatandatu abatuye Umujyi wa Nyagatare nibo bari batahiwe. Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.
Senderi asuhuza abafana be i Nyagatare
Bruce Melodie, Jay Polly, Teta, Amag The Black, Active Group, Dream Boys, Young Grace, Christopher, Jules Sentore, na Senderi International uko bari guhatana muri iri rushanwa bose bari babukereye.
Imbere y’abafana benshi aba bahanzi bagiye buri wese yerekana uko ashoboye.
Ni mu gitaramo kibanziriza icya mbere cya Live kizabera i Kigali kuri Stade Amahoro mu mpera z’icyumweru gitaha. Senderi niwe wabimburiye abandi, nk’ibisanzwe n’udushya twinshi yazamutse kuri scene yambaye rugabire, agakenyero k’abashumba, agakoni n’amahembe ateze ku mutwe maze araririmba karahava.
Nyuma ye abandi nabo bakurikiye…
Itsinda Active mu ndirimbo AishaActive ngo “uyu mukobwa afite udukoryo twinshi”Dream Boys nibo bari batahiwebashimishije abafana baboAmag The Black mu ndirimbo “Agakayi”Amag the Black ati “Care irarikora”Jules Sentore mu ndirimbo ye “Udatsikira”Abakunzi ba muzika i Nyagatare ntabwo bari benshi cyaneJules Sentore yari yizihiwe cyaneBruce Melodie ni umwe mu bahanzi bashimishije abantu hano NyagatareBruce Melodie ati “Njyewe Ndumiwe”Abakozi ba BRALIRWA mu kazi kabo i NyagatareIkinyobwa cya Primus cyitiriwe iri rushanwaChristopher Muneza yeretse abakunzi be ko batagomba gutora undi utari weYagezeho akuramo agashatiUrubyiruko rwa Nyagatare rwaje kureba abahanziJay Polly niwe ugezwehoJay aho aciye hose bamwereka ko akunzwe cyaneNiwe benshi baha amahirweYoung Grace ku rubyiniro yambaye utwenda tw’amabara ya gisirikareGrace niwe mukobwa ukora rap wenyine muri iri rushanwaTeta Diana wasoje igitaramo yaje yishimye cyaneTeta mu ndirimbo ye “Canga Ikarita”Abakunzi ba Teta i NyagatareAbaturage ba Nyagatare ntabwo bari benshi cyane nk’uko byagaragaye ahandiTeta mu gusoza yaririmbanye na bagenzi be mu ndirimbo bakoranye cyangwa zakozwe n’abahanzi benshiDJ Bissoso niwe warekuraga umuziki
Photos/Joel Rutaganda/UM– USEKE Rutaganda Joel ububiko.umusekehost.com
Jules Sentore na Active group bambaye neza cyane kuri scène. Kuba umuhanzi ntabwo bivuze kujya kuri scène wambaye nabi, kuko bihabanye n’umuco nyarwanda. Mwambaye neza rwose, biragaragara ko mwiyubashye. Imana ibahe umugisha cyane. Mukomereze aho.
0 Comment
Noneho Senderi yabaye inka!!!! Uyu mugabo akwiye gutandukanya kuririmba no gukina commedie!!
Senderi turn crazy
Ifaranga ntacyo ritazakora! Sogokuru mu 1985 yaravugaga ngo ifaranga ritera gusara none ndi kubibona mu 2014.
Biraryoshye kuboba ubuhanuzi
Jules Sentore na Active group bambaye neza cyane kuri scène. Kuba umuhanzi ntabwo bivuze kujya kuri scène wambaye nabi, kuko bihabanye n’umuco nyarwanda. Mwambaye neza rwose, biragaragara ko mwiyubashye. Imana ibahe umugisha cyane. Mukomereze aho.
Active
senderi rwose ibyo ukora ntabwo aribyo ,nihe wabonye abanyamutara bambara amahembe ! ese niba witwaye nk inka , inka iraririmba ko yabira! ibyo urimo gukora biragayitse nk umuntu w umugabo! stop it! ririmba bizanzwe, ntabwo bazagutora kuberako waje muri frigo cg kubera ko wikoreye ibijumba ntaho bihuriye no kuririmba ! so noza umwuga wawe naho amanota yatakaye kera ! ugeze aho wishyiraho amahembe!
mwese hari icyo mutabona jay polly niye kabisa.ikosora ibagereho.