Digiqole ad

Gusinzira neza byongera ubushobozi bwo kwiga no kwibuka

Itsinda ryabashakashatsi b’Abashinwa n’Abanyamerika bakoresheje icyuma kireba utuntu duto cyane bita Microscopy bize isano iri hagati yo gusinzira neza ko kubasha kwiga neza no kwibuka vuba.

Abanyamerika bo muri Kaminuza ya New York University School of Medicine bafatanyije n’Abashinwa bo muri Peking University Shenzhen Graduate School bafashe imbeba bazitoza kugendera ku kintu kikaraga.

Nyuma baje gukoresha Microscopy bareba uko izi nyamaswa zibuka kugendera kuri cya kintu iyo zabujijwe gusinzira neza.

Baje gusanga imbeba zabujijwe gusinzira neza zitabasha kwiga kugendera kuri kiriya kintu neza nk’uko bimeze kuzasinziriye neza. Ibi ngo biterwa n’imikoranire y’udutsi duto two mu bwonko (neurons) dukorana neza bigatuma havuka ibyo bita synapses mu bwonko arizo zituma bwiga vuba kandi bukibuka cyane.

Aba bahanga kandi baje kubona ko gucamo ibitotsi kabiri bigora ubwonko kuko bibusaba kongera gutangirira kuri zero mbere y’uko umuntu asinzira neza nka mbere.

Umwaka ushize abahanga bavumbuye ko iyo umuntu asinziriye neza bifasha ubwonko koza imyanda iburimo yatewe n’imihangayiko yiriwemo mu kazi ke ka buri munsi.

Ikintu gihangayikisha abahanga mu mikorere y’ubwonko n’umubiri ni uko abantu b’iki gihe bafata ibitotsi nk’ububwa cyangwa ubugwari, bigatuma banga kuryama ku bushake ngo barahuze cyane ntibaryama ngo baruhuke!

Mu mijyi itandukanye ku isi abantu basinzira amasaha macye cyane kandu nta n’ikintu  kigaragara bari gukora, uretse kure amafilime y’uruhererekane abatwaraigihe bagambye gukoresha baruhuka.

Kudasinzira neza ni intandaro y’indwara nyinshi zica kandi zimwe zidakira harimo amoko atandukanye ya Kanseri, indwara z’umutima, Diyabete yo ku rwego rwa kabiri, kurwara ibisebe bitinda gukira ndetse n’umubyibuho ukabije( obesity).

Niba wumva unaniwe kandi ukaba wakoze ibyo wasabwaga gukora, ruhuka usinzire.

Zimwe amatara yose, ukureho interineti kuri telephone yawe ndetse na mudasobwa uyizimwe.

Niba ubishoboye wiyuhagire kandi urare mu buriri bufite isuku kandi mu cyumba gisukuye gifite umwuka mwiza.

Niba waboze ibitotsi, soma igitabo ukunda kandi igisome ushishikaye bityo urunguka ubumenyi kandi  ubone n’ibitotsi ukeneye.

Rwose ntabwo kuryama ukaruhuka ugasinzira ari ubugwari. Byaba ububwa n’ubugwari  ari uko umuntu ahora mu gitanda kandi atarwaye.

BBC

ububiko.umusekehost.com

 

en_USEnglish