Malysia: Ababuze ababo mu ndege MH370 batangiye guhabwa impozamarira
Imiryango y’Abanyamaleziya baburiye ababo muri ya ndege MH370 yatangiye guhabwa impozamarira. Icyiciro cya mbere kigizwe n’imiryango itandatu y’Abanyamaleziya n’umwe w’Abashinwa bahawe ku ikubitiro amadorali ibihumbi mirongo itanu yo kubafasha kwiyubaka.
Ibigo by’ubwishingizi birimo biriga ku busabe bw’imiryango mirongo itanu y’Abashinwa nayo yaburiye abayo muri iriya ndege.
Abantu bafite benewabo baguye muri iriya mpanuka ngo bashobora kwaka impozamarira y’amafaranga agera ku bihumbi 175,000 by’amadolari y’ Amerika buri umwe.
Nubwo Leta ya Maleziya itemeza ko iriya ndege koko yabuze, hari imiryango myinshi yiyemeje guhuriza hamwe amafaranga agera kuri miliyoni eshanu z’amadolari yo gushakisha iriya ndege ndetse ngo uzatanga amakuru kuri yo azabihemberwa akayabo.
Ubuhanga buhanitse bushoboka buri gukoreshwa ngo bamenye aho iriya ndege nini yari itwaye abantu barenga 200 yerengeye, kugeza ubu hakaba ntawe uzi uko byagenze.
Ku rundi ruhande, abahanga bakeka ko iyi ndege yaguye mu Nyanja y’Abahinde ku gice cy’Amajyaruguru y’Uburengerazuba y’Umujyi wa Perth muri Australia.
BBC
ububiko.umusekehost.com