Impamvu zitera abantu gutunga imyotso n'indasago
Mu bihugu byinshi by’Afurika, abaturage bakunda indasago n’imyotso. Akenshi baba bashaka kwerekana imiryango bakomokamo. Mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda barirasagaga bamwe bakanywana abandi bakabikora bagira ngo bivure indwara zimwe na zimwe harimo n’umutwe ndetse n’amaso.
Abantu bari batuye igice cya Gisaka( Mirenge, Migongo na Gihunya) nibo bari bazwiho kugira imyotso.
Umwe mu bakiri bato bahatuye yabwiye UM– USEKE ko ababyeyi be bamubwiye ko imyotso yabafashaga kwivura amaso n’umutwe kuko muri kariya gace habaga ubushyuhe bwinshi bukabatera umutwe.
Ahandi muri Afurika nko mu gihugu cya Bénin mu Mujyi wa Ouidah, abaturage bo mu bwoko bw’Aba Houeda bemera ko kotsa abana bibaha uburyo bwo kwegera abakurambere babo.
Iyo abana bamaze kubarasaga no kubotsa mu gahanga babita amazina yandi mbere y’uko babashyira umuherezabitambo akabahuza n’abakurambere babo mu buryo butaziguye.
Umubyeyi witwa Genevieve Boko uri hafi kujyana abana be ‘kotswa’ yabwiye BBC ko uyu muhango ari ingenzi cyane mu mibanire ye n’abakurambere be.
Ikindi gitera Abanyafurika bamwe kwiteza imyotso ni uko baba bashaka gusa na bagenzi babo nabo bayifite.
Uwitwa Luka yagize ati “ Iyo Inshuti zanjye zimbajije niba bibabaza cyangwa niba nararize igihe banyotsaga, mbasubiza ko nta kibazo nagize.”
Yongeyeho ko bimushimisha iyo abonye asa n’abandi.
Kuva umugabo we yitaba Imana, Gamba Dahoui niwe ukora akazi ko gutera imyotso.
Iyo amaze kutsa imyotso, akoresha ibyatsi bivura mu koza igisebe kitaruma kugira ngo kizakire vuba.
Abaturage bo mu bwoko bwa Otomani nabo bakunda imyotso cyane.
Umugore witwa Edith avuga ko abagore bagenzi be bakunda imyotso kuko byerekana kugira ishyaka (courage). Aba bagore baba bafite imyotso ku nda hafi y’aho igifu giherereye.
Iyi myotso yabo iba isa n’imitako y’inkike n’inkuta z’inzu zabo.
Mu gihugu cya Bénin, abana b’impinja bafite icyumweru kimwe nabo bashyirwaho imyotso.
Nk’uko twabivuze haruguru Abanyarwanda nabo bakundaga imyotso kuko yabafashaga kwivura indwara zirimo umutwe, amaso, n’izindi.
Abahanga mu mitekerereze n’imigirire ya muntu( social anthropologists) bemeza ko buri gatsiko k’abantu kagira uburyo bwako bwihariye bwo kwivura, kwirimbisha no gusenga, ibi bikagafasha kumva ko gatekanye kandi kabanye neza n ‘Isumbabyose’.
BBC
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
imyotso ntakeza kayo cyane kubona umugabo ayifite bibi
Comments are closed.