Ubujiji ni imbogamizi ku bagore -Hon Mukanyabyenda
Mu nama y’umunsi umwe yahuje abagore bo mu Karere ka Muhanga, n’abagize ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko ishingamategeko imitwe yombi, Depite Mukanyabyenda Emmanuelie, yatangaje ko hari bamwe mu bagore bagifite ibibazo by’ubukene, n’ubujiji bituma badatera imbere.
nama y’umunsi umwe yabereye mu karere ka Muhanga, taliki ya 08/Kanama/2014, yari igamije kurebera hamwe aho abagore bageze mu iterambere ndetse n’ibibazo bahura nabyo bituma batabasha gutera imbere, kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Hon Mukanyabyenda Emmanuelie, yavuze ko hari ibyo guverinoma yakoze kugirango abagore bahabwe imyanya mu nzego zitandukanye, ariko ko hakiri bamwe mu bagore bakiboshywe n’ingoyi y’ubukene, ubujiji, guhezwa ku micungire y’umutungo hakiyongeraho n’inzitizi zituruka ku muco nyarwanda utarahaga ijambo umugore.
Hon Mukanyabyenda akavuga ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho ubu, utagerwaho ku rugero rushimishije hakiri bamwe mu bagore bagifite ibi bibazo bibakomereye by’ubukene n’ubujiji, ari yo mpamvu bifuza ko aba bagore bakanguka bakegera amabanki, n’ibigo by’imari kugira ngo bake inguzanyo biteze imbere.
Yagize ati: ” Hari bamwe mu bagore bacyitinya, abandi ugasanga bakora imirimo itabyara inyungu, bavuga ko imirimo itanga umusaruro ikorwa n’abagabo gusa’’
Mukandayisaba Francine, atuye mu kagari ka Tyazo, umurenge wa Nyamabuye yavuze ko yatangiye akorera amafaranga 200 y’u Rwanda, ariko nyuma asezera kuri aka kazi ajya muri Koperative ihinga ibigori mu gishanga cya Makera umusaruro wa mbere yagurishije yawuguzemo inka, umwaka ukurikiyeho yubaka inzu kuko yabonaga afite ikibazo cy’ubupfakazi amafaranga asaguye akayishyurira abana minerivali.
Muri iki kiganiro yagize ati: ” Nasabye inguzanyo y’ibihumbi 400 by’u Rwanda, ngenda nongeraho andi nari mfite, kuri ubu ndateganye kwagura ubuso mpingaho kugira ngo inyungu yiyongere.’’
Senateri Mukasine Marie Claire, wari umushyitsi mukuru, muri iyi nama, yasabye abagore kugira umuco wo kuvuga aho bageze mu itarambere kuko imyaka bamaze barahejwe ari myinshi cyane.
Muri iyi nama abagore biciyemo amatsinda 4 ashingiye kuri ziriya nkingi 4 Guverinema igenderaho, kugira ngo bazihuze n’udushya abagore bagiye bakora tujyanye n’izo gahunda zose, aba bagore kandi bahawe ibiganiro ku rugamba rwo kubuhora igihugu n’abagore n;uruhare abagore barugizemo bityo ibi bikababera urugero rwiza rwo gukomeza kwiteza imbere.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RWA/Muhanga
0 Comment
byo kirahari iki kibazo kandi ikibabaje gikomeye cyane ni uko hari abo uba ubina badashaka kubuvamo ukabona babukomeye , hakwiye ubukangurambaga kandi hakifashijwa aba bashije kubuvamo bakagira icyo bageraho babashije kwigobotora ubwo bujiji
leta nako itakoze kugirango dutere imbere ahubwo mureke abadamu natwe duhaguruke maze twivane mu bujjiji twige imyuga ibyo byose bizadufasha gutera imbere kuko iya titajijutse ninaho abagabo bacu bahera badusuzugura kandi leta yaraduhaye ijambo.