Digiqole ad

BK itanga inguzanyo ingana na 25 ku ijana by’umutungo wayo- Gatera

Mu  kiganiro Umuyobozi mukuru wa Banki  ya Kigali,  Gatera James  yagiranye  n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu cyabaye nyuma yo gutaha ishami rishya rya Banki ya Kigali rya Muhanga, yatangaje ko  Banki ya Kigali  ifite ubushobozi bwo guha abakiliya bayo  inguzanyo  ingana na 25%  by’umutungo ifite.

Gatera James  Umuyobozi wa Banki ya Kigali ku rwego rw'igihugu
Gatera James Umuyobozi wa Banki ya Kigali ku rwego rw’igihugu

Gatera James , umuyobozi wa Banki ya Kigali ku rwego rw’igihugu  yavuze ko  gutanga inguzanyo  ariyo ntego ya mbere iyi Banki ifite ndetse ko  bifuza gukomeza  kwakira neza abakiliya baBo  kugira ngo  barusheho gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza.

Yagize ati: “Banki ya Kigali ni imwe mu mabanki ari ku isonga  mu gutanga serivisi nziza  kandi twifuza ko ibi  bikomeza’.’

Gusa bamwe mu bakiliya babitsa muri banki ya Kigali ishami rya Muhanga, bavuga ko  gutanga inguzanyo  zicirirtse bisa  nk’ibyahagaze  muri iyi minsi  kuko ngo  basigaye  basabwa  ingwate  no mu gihe batse inguzanyo y’amafaranga make  kandi bagomba kwishyura mu gihe cy’amezi make.

Asubiza kuri iki kibazo, umuyobozi wa Banki ya Kigali Gatera  James  yavuze ko gutanga inguzanyo bitigeze  bihagarara  ko ahubwo uko imyaka yagiye ihita  indi igataha ari nako ubushobozi bw’iyi Banki bwarushijeho kwiyongera.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse,  yavuze ko   mu  Ntara  abereye umuyobozi  abaturage  bari ku kigero cya 60% aribo  babitsa  bakanaguza amafaranga  muri Banki, bitandukanye no mu gihe cyashyize aho  abaturage  wasangaga babika amafaranga  mu nzu bikagira ingaruka  zitari nziza  ku buzima bwabo by’umwihariko no ku bukungu bw’igihugu.

Banki  ya Kigali ishami rya Muhanga yuzuye itwaye  miliyari 2 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.  Banki ya Kigali kandi  ikaba ifite amashami 70   ku rwego rw’igihugu.

Iyi Banki  ifite abakiliya bafite  konti zihoraho bagera ku bihumbi 5, naho umugabane shingiro ( Capital)  ingana na miliyari 6 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.

Guverineri Munyantwari, afungura ku mugaragaro Baki ya Kigali, ishami rya Muhanga.
Guverineri Munyantwari afungura ku mugaragaro Banki ya Kigali, ishami rya Muhanga.
Abayobozi batambigazwa mu nyubako za BK Ishami rya Muhanga.
Abayobozi batambigazwa mu nyubako za BK Ishami rya Muhanga.
Iyi nyubako ifite icyumba kinini cy'inama
Iyi nyubako ifite icyumba kinini cy’inama
Inyubako ya Banki ya Kigali ishami rya Muhanga
Inyubako ya Banki ya Kigali ishami rya Muhanga

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Muhanga.

0 Comment

  • ibi ni byiza ko amabanki yegera abakiriya bayo bityo akabafasha gukomeza kwiteza imbere

  • BK abaturage bamaze kuyiyumvamo ariko si kubusa kuko nayo irakora cyane kandi igakoresha uko ishoboye ngo irusheho kwegera abaturage , gusa nanone inyungu kunguzanyo , kandi nanone no kubona inguzanyo ubwayo kuyibona hari abo bikigora, nabyo BK ibirebeho

  • Banki yagize uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu gusa byaba byiza hashyizweho ingamba zukuntu mwakongera inguzanyo byaba ari byiza cyane

  • ibyagezweho byo nibyiza bili kwigaragaza ariko kunguzanyo byo ntimurabicyemura ngo muge mutworohereza

Comments are closed.

en_USEnglish