Digiqole ad

Russia: Aba 'hackers' bibye 'passwords' miliyari 1.200

Kuri uyu wa kabiri raporo yagarutswe ho n’ikinyamakuru The Times yatangaje ko abajura bakoresha ikoranabuhanga bo mu Burusiya bamaze kwinjira muri za mudasobwa  z’abandi bakiba inyuguti cyangwa imibare by’ibanga ingana na Miliyari imwe na miliyoni 200. Aba bajura kandi bibye inyuguti n’imibare  y’imbuga za Internet ibihumbi 420.

Haribazwa niba aba ba 'hackers' batarakoze ibi kubera gahunda runaka batumwe
Haribazwa niba aba ba ‘hackers’ batarakoze ibi kubera gahunda runaka batumwe

Ibi byegeranyo byakozwe n’ibigo Hold Security na Milwaukee bishinzwe gukurikirana no gushyira hanze ubujura bukoresha ikoranabuhanga( hacking).

Kuva iki cyegeranyo cyasohoka byateye impungenge zikomeye ku Isi zo kumenya uko umutekano w’amakuru yabo yibwe ungana.

Ibi kandi byateye impungenge ibigo bikomeye ndetse n’ibito kuko babonye ko hari abantu bafite ubumenyi n’ubugome bifashisha biba (kwiba) amakuru bakoresheje madasobwa n’ikoranabuhanga.

Abakurikirana uko ikoranabuhanga ritera imbere bemeza ko abajura mu ikoranabuhanga bazakomeza kwiba amakuru mu bigo bitandukanye niba ababishinzwe batabaye maso.

Avivah Litan ukora mu Kigo Gartber yabwiye The Times ko ibigo bikoresha inyuguti cyangwa imibare y’ibanga bikingira amakuru bibitse bigomba kureba uko bihindura gahunda zabyo.

Ikigo kirangura kikanacuruzwa ibintu bitandukanye cyitwa Target Corp ubu kiri kureba uko cyakongera kureshya abakiriya bacyo bari bagicitseho kubera ko aba ‘Hackers’ bamenye imibare y’ibanga y’amakarita babikurizaho bakiha arenga miliyoni 40$, mu mafaranga y’abakiriya babo batuye ndetse n’andi mabanga  abitswe kuri ariya makarita.

Alex Holden, ukuriye ikigo Hold Security yabwiye the Times ko ibyinshi mu bigo byibasiwe  n’ubu bishobora kungera kwibasirwa n’aba bajura.

Aba bajura babashije kumenya no kubika ibiranga umuntu ukoresha internet ( e-mail addresses) bigera kuri miliyoni 500. Aba bajura bibasiye ibihugu by’Amerika, Ubudage, Ukraine, Georgia n’ibindi bihugu. Abenshi ngo ni abo mu Burusiya.

Abajura bagurishije aya makuru  ku bandi bantu batandukanye andi barayabika. Amwe muri aya makuru agenda atangwaza buhoro buhoro ku mbuga nkoranyambaga .

Umuhanga witwa Prisco avuga ko amakuru yibwa akamenyekana ariyo make, kuko kuri we ngo amenyekana angana na 10% gusa by’aba yibwe.

Umwe muri aba bajura ukorera mu Budage aherutse kwemeza ko yavumbuye uburyo bwo kwiba amabanga ari muri za telephone, cyangwa mudasobwa z’abagenzi bari ndege akoreshe ikoranabuhanga ryitwa Wi-Fi(Wireless Fidelity).

Niba ibyo uyu musore avuga aribyo, byaba ari ikibazo gikomeye ku bigo bitwara abagenzi mu ndege kuko byabasaba kongera kureba uko umutekano w’abagenzi ugomba kwitabwaho.

Umuhanga witwa Santamarta yabwiye Reuters ko hari ibigo bifite uburyo bwo kurinda aba bajura kwiba amakuru bwiswe firmware ariko nabwo ngo  ntibwizewe ijana ku ijana.

Ikigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere mu Rwanda, RDB giherutse gutangaza mu kwezi gushize ko gifatanyije na Polisi y’u Rwanda bari guhangana n’umutekano w’amakuru n’amabanga yo kuri Internet na mudasobwa mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish