Digiqole ad

Israel-Gaza: Intambara yongeye yubuye

Ibiro bikuru by’ingabo za Israel byemeje ko batangiye urundi rugamba na Hamas nyuma y’uko ngo Hamas irashe   muri Israel, ikarenga ku masezerano y’agahenge k’iminsi itatu bari bemeranyijweho kagombaga kurangira uyu munsi ariko kakaba kashoboraga kongerwa.

Ibisasu bya Hamas byatagngiye kuraswa muri Israel kuri uyu ea Gatanu mu ma samoya  ya mu gitondo ku isaha y'i Ikigali
Ibisasu bya Hamas byatangiye kuraswa muri Israel kuri uyu wa Gatanu mu ma saa moya za mu gitondo ku isaha y’i Ikigali

Israel yavuze idashobora kwihanganira ibindi bitero bya Hamas kandi ivuga ko ababikoze batareba kure.

Hamas nayo yabwiye BBC ko kuba Israel yarashe muri Gaza byerekana ko itifuza ko agahenge gakomeza, bityo ikaba ariyo gashozantambara.

Israel yanze gukomeza ibiganiro na Hamas byaberega mu Misiri, ivuga ko itaganira n’abantu bari kuyirasaho.

Mu gitondo uyu munsi rero IDF yongeye yohereza igitero gikomeye cyo ku butaka kandi n’indege z’intambara zayo nazo ziri kurasa muri Gaza aho zizi ko hari abarwanyi ba Hamas.

Mu bitero bya IDF haguyemo umwana w’imyaka 12 wari hafi y’Umusigiti muri Gaza.

Biravugwa ko Hamas yatangiye kurasa muri Israel saa moya za mu gitondo ku isaha y’i Kigali.

Imibare igaragaza abamaze kwitaba Imana ku mpande zombi:

Ku ruhande rwa Palestine:

  • Abagabo 1,030  harimo abasivili 671 n’abarwanyi ba Hamas 166,
  • Abagore 219,
  • Abana 414 barimo abahungu  246 n’abakobwa 161.

Ku ruhande rwa Israel:

  • Abasirikare 64,
  • Abasivili babiri bo muri Israel,
  • UmunyaThailand umwe wari muri Israel wishwe n’igisasu cya Hamas.
IDF nayo yihimuye irasa muri Gaza
IDF nayo yihimuye irasa muri Gaza
Lt Col Peter Lerner uvugira IDFyavuze ko ibi bitero bya Hamas ababikoze batareba kure
Lt Col Peter Lerner uvugira IDFyavuze ko ibi bitero bya Hamas ababikoze batareba kure

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish