Amakuru dukesha Jeune Afrique aremeza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, 29, Mutarama, 2015 ingabo za DRC zatangije ibitero kuri FDLR mu gace ka Beni. Ibi ngo byatangajwe na Gen Didier Etumba umugaba w’ingabo za DRC. Umukuru w’ingabo za MONUSCO, Gen Carlos Alberto dos Santos Cruz, yavuze ko ingabo ayoboye zitaratangira gufatanya na […]Irambuye
Isosiyete y’itumanaho Airtel yashyizeho pack y’amafaranga 199 gusa kugira ngo abakiriya bayo babashe guhamagarana mu gihe kingana n’amasaha 24. Kugira ngo ubashe kugura iyi pack, ukanda akanyenyeri ugakurikizaho 456, ugakanda akandi kanyenyeri, ugashyiraho umubare 4 nyuma ugashyiraho urwego, ubundi ukemeza(*456*4#, Yes). Ukuriye Airtel Rwanda Mr Teddy Bhullar yavuze ko iyi gahunga yiswe Wiceceka igamije guha […]Irambuye
Abahanga bo muri Institut Pasteur bari gukora ubushakashatsi bwimbitse bifashishishije amaraso bakuye ku bantu 22 000 barwaye Ebola ariko bakayikira. Ubu bushakashatsi byabafashije kubona ko agakoko gatera Ebola kari guhindura imikorere yako binyuze mu kwisuganya bityo ngo bikaba byazagafasha gufata abantu benshi, kava mu muntu umwe kajya ku wundi mu buryo bworoshye. Impuguke mu kwiga […]Irambuye
Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi bagaragaje ko uburyo bashyizwe mu byiciro by’Ubudehe butari bunoze, mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri ikabera mu Nzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi, abayobozi barebwa n’iki kibazo basanze ari ngombwa ko ibi byiciro bivugururwa, hakanozwa uburyo bwo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe bityo amakosa yagaragaye […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Mutarama muri Hotel des mille collines hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya WDA na Sosiyete y’Abanyamerika y’ ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi yitwa Oracle kugira ngo izafashe Abanyarwanda bazigishwa na WDA kugira ubumenyi bwisumbuye mu ikoranabuhanga rigezweho. Igikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse muri MYICT, […]Irambuye
Mu bwongereza hashyizwe hanze ubushakashatsi bugaragaza ko guhekenya Shikareti mu gihe cy’iminota 10 bishobora gukura miliyoni 100 z’udukoko two mu bwoko bwa Bacetia mu kanwa k’umuntu kandi na none bikabungabunga ubusugire bw’amenyo. Ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga, hatoranyijwe abanyeshuri batanu bahekenya shikareti z’ubwoko bubiri butandukanye ndetse bazihekenya igihe kinyuranye kuva ku masegona 30 kugeza ku minota […]Irambuye
Iri geragezwa ryabaye ejo ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2015 mu karere ka Gisagara ubwo habaga Tour de Gisagara, igahuza abasore n’inkumi basaga 200 bazengurutse Akarere ka Gisagara bagasiganwa ku magare asanzwe azwi ku izina rya pinebalo (pneu ballon). Iri rushanwa ryari rigamije kugaragaza abakinnyi bafite impano mu kunyonga igare kugira ngo bashakirwe amakipe […]Irambuye
Uyu mukinnyi wa Filime w’ikirangirire ku Isi akaba n’intumwa yihariye ya HCR Angelina Jolie ubwo yasuraga impunzi z’abanya Iraq b’Abakiride yabwiye Isi yose ko Umuryango mpuzamahanga ukomeje gutsindwa kubera ko wananiwe kurandura imitwe y’iterabwoba harimo na ISIS ikomeje kuyogoza amajyaruguru ya Iraq n’utundi duce twa Syria. Yaboneyeho umwanya wo gusura uduce dutandukanye dutuwemo n’izi mpunzi, […]Irambuye
Nyuma y’uko ibikorwa byo gutoranya abakobwa bazahatanira kuba Miss Rwanda 2015 bibereye mu Ntara zose z’u Rwanda, ubu amajonjora ageze mu Mujyi wa Kigali. Abakobwa 52 nibo biyandikishije ariko bagomba gutoranywamo batanu bazahagararira Umujyi wa Kigali. Kuri uyu wa Gatandatu mu Muhango wabereye kuri Hotel Sportsview i Remera niho uyu muhango wabereye witabiriwe n’abakobwa 26 […]Irambuye
Muri uru rutonde rw’amategeko akaze ya Sharia, uzahamwa n’ibyaha byo gusebanya no gutukana, ubutasi, n’ubusambanyi azahanishwa urupfu.Uzahamwa n’icyaha cy’iterabwoba mu gace ISIS iyobora azahanishwa gucibwa mu gihugu. Mu nkuru igaragara kuri Mailonline, ISIS yarekana amafoto y’abantu bahamwe n’ibyaha by’ubujura bari guhanishwa kunyongwa. Abantu bafashwe boroye inuma muri Iraq bahanishijwe kunyongwa nyuma y’uko bigaragaye ko kurora inuma binyuranyije […]Irambuye