Digiqole ad

Guhekenya Shikareti bivana umwanda mu kanwa

Mu bwongereza hashyizwe hanze ubushakashatsi bugaragaza ko guhekenya Shikareti mu gihe cy’iminota 10 bishobora gukura miliyoni 100 z’udukoko two mu bwoko bwa Bacetia mu kanwa k’umuntu kandi na none bikabungabunga ubusugire bw’amenyo. Ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga, hatoranyijwe abanyeshuri batanu bahekenya shikareti z’ubwoko bubiri butandukanye ndetse bazihekenya igihe kinyuranye kuva ku masegona 30 kugeza ku minota 10.

Nubwo ngo hari ibyo ishobora kwica ku menyo nayo ifata za bacteries
Nubwo ngo hari ibyo ishobora kwica ku menyo nayo ifata za bacteries

Nk’uko bitanazwa n’ikinyamakuru Medical Daily dukesha iyi nkuru ; nyuma y’aho izi shikareti zihekenywe, imwe yarafatwaga igashyirwa mu gikombe cyuzuye amazi asukuye kugira ngo hakorwe isuzuma.

Nyuma byagaragaye ko miliyoni 100 z’udukoko two mu bwoko bwa « Bacteria » zisohoka muri shikareti, kandi umubare ukiyongera bitewe n’igihe umuntu yayihekenyeye.

Nyuma y’amasegonda 30 shikareti iba itangiye gushiramo uburyohe burya ngo nibwo iba itangiye kugenda yorohera bityo  kugenda ifata « bacteria » zimwe na zimwe ziba ziri mu kanwa bikoroha.

Izi “bacteria/bacteries” zabonywe hifashishijwe ibyuma byabugenewe aribyo “ Microscope” nk’uko byagaragajwe mu kinyamakuru Plos One.

Abandi bashakashatsi bigeze kugaragaza ko gukoresha uburoso bw’amenyo bushya bishobora gukura mu kanwa utubumbe tw’umwanda turenga miliyoni 100.

N’ubwo guhekenya shikareti bishobora gukura “ Bacteries” mu kanwa ntibishobora kugira umumaro nk’uwo koza mu kanwa kuko uretse kwica udukoko koza mu kanwa ngo bigira akamaro gakomeye mu kudatuma hanuka nabi.

Ni byinshi bikunze kuvugwa kuri shikareti, nko kwangiza amenyo, kwangiza cyangwa guca imitsi yo mu misaya n’ibindi byinshi bitari byiza ariko burya ngo uretse no kuyirira uburyohe aba abashakashatsi bagaragaje ko shikareti ari n’umuti nk’uko bagaragaje ko ituma miliyoni za Bacteries zisohoka mu kanwa k’umuntu.

UM– USEKE.RW

Martin NIYONKURU

5 Comments

  • Ntamuntu wiyubaha warukwoye kubirya, kuko bitera umwanda ahantu hose,Nina Ari umuti bajye babirira kwa muganga. Aba tujye twiyubaha.

  • Wowese ninde ukubwiyengo uzirye?

  • Oya kuyirya ntaco bitwaye, gusa ukurinde kuyirya urikumwe nabandi muganira cyangwa urimo gutanga serivise zitandukanye. ariko uruhutse murugo cyangwa ureba TV no prblm

  • oya rwose nta gutafpuna shikarete mu bano ntabwo ari umuco, wamugani nimba zirimo umuti bajye bazirira kwa muganga

  • Hari abayirya basamye ukagirango ni irushanwa!! Bajye bayirya mu kinyabupfura nta ribi

Comments are closed.

en_USEnglish