Digiqole ad

Airtel yashyizeho Pack y’umunsi wose ku mafaranga 199 Rwf gusa

Isosiyete y’itumanaho Airtel yashyizeho pack y’amafaranga 199 gusa kugira ngo abakiriya bayo babashe guhamagarana mu gihe kingana n’amasaha 24. Kugira ngo ubashe kugura iyi pack, ukanda akanyenyeri ugakurikizaho 456, ugakanda akandi kanyenyeri, ugashyiraho umubare 4 nyuma ugashyiraho urwego, ubundi ukemeza(*456*4#, Yes).

Ku mafaranga 199 gusa uzajya uhabwa iminoto 1440 yo kuganira n'abandi umunsi wose urangire
Ku mafaranga 199 gusa uzajya uhabwa iminota 1440 yo kuganira n’abandi umunsi wose urangire

Ukuriye Airtel Rwanda Mr Teddy Bhullar yavuze ko iyi gahunga yiswe Wiceceka igamije guha rugari abakiriya ba Airtel bakisanzura bakaganira bisesuye badafite impungenge izo arizo zose.

Iyi pack izafasha abakiriya ba Airtel kugura iminota igihumbi magana ane na mirongo ine(1440 minutes) baganire bishyire n’imiryango yabo, abakozi ndetse n’abandi bishyire kera.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish