Digiqole ad

DRC:IBITERO kuri FDLR BYATANGIYE

Amakuru dukesha Jeune Afrique aremeza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, 29, Mutarama, 2015 ingabo za DRC zatangije ibitero kuri FDLR mu gace ka Beni. Ibi ngo byatangajwe na Gen Didier Etumba umugaba w’ingabo za DRC.

Gen Didier Itumba yemeza ko ingabo ze zatangiye kurasa FDLR kuri uyu wa kane
Gen Didier Etumba yemeza ko ingabo ze zatangiye kurasa FDLR kuri uyu wa kane

Umukuru w’ingabo za MONUSCO, Gen  Carlos Alberto dos Santos Cruz, yavuze ko ingabo ayoboye zitaratangira gufatanya na FARDC kurasa FDLR.

Abinyujije kuri Twitter, Martin Kobler yashimye ingabo za DRC ko zatangiye kurasa kuri FDLR .

Ejo mbere y’uko yurira indege ajya i Addis Abeba mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Africa yunze ubumwe, Kobler yabwiye RadioOkapi ko igihe kigeze ngo FDLR irasweho.

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • FDLR igizwe n’abanyarwanda ndetse bamaze kumenyera ishyamba…, nta mu zairwa wabahangara please FARDC nireke uyu mukino cg guta igihe itubedhya ngo yonyine yahangaye FDLR !!!!

    Hapfuye se bangahe ???
    Hafashwe se bangahe ???
    Ahamya biyo ntambara se nabahe ???

    Muyibundikire izabuburukana.

    • Ngo hapfuye bangahe? Wagirango bamwe bishimira ko abandi banyarwanda bapfa.Kandi ubwo wabona ujya mu nsengero ngo urasenga imana.

  • Ayo makinamico twarayumvise. Muzabarase cyangwa mubareke nubwo bishe abanyarwanda ariko mwibuke ko ubu bica abanyekongo.Tuzarinda igihugu cyacu tutitaye ko mwibera muri za Teatre

  • Ndacyeka ko abanyarwanda tutagifite umwanya wo guta muri ayo makinamico yaba zairwa barasyigikira terrorists ngo uhishira umurozi akakumara kurubyaro ikizwi nuko twe nkurwanda Ingabo zacu nabaturage tuziri inyuma turinze umutekano wigihugu cyacu nabanyarwanda muri rusange abo rero ninyungu zabo ndetse niyo mikino mubareke bakomeze ibyabo bapfa kutatuvogera maze abo bicanyi nibashaka babareke bakomereze genocide aho congo niba aribyo bahisemo babashyigikira.

  • Wa mugani wa Rukokoma uzi ko musetsa? Umuntu se yakwirasa ko nta FARDC nta FDLR? Niba se habaye wenda impamvu ikomeye ituma Kabila ahindura inyifato kuri FDLR, FARDC yashobora yonyine FDLR? Birasaba ko Zuma ariko cyane cyane Kikwete bava ku izima bagakura amaboko ku banywanyi babo naho ubundi tuzakomeza twumve amagambo ariko nta bikorwa biyakurikira. Wait and see.

  • Ibi ntakuri kuri

  • IBI NI IKINAMICO RWOSE!

    • Gen Didier Etumba yemeza ko ingabo ze zatangiye kurasa FDLR kuri uyu wa kane,

      Izihe ngabo za Congo biriya Bijinga bitazi n’imbibi z’igihugu cyabyo, imbwa gusaaaa !!!! ibireezi bya Kata nyama

  • KALOKE

  • Bayirase cyangwa bayireke ibyo bijkino bahora badukinisha njye ndabirambiwe. Njye ndakangurira abanyarwanda aho bari hose ko twafatanya tukicungira umutekano naho ibindi ntitubihange amaso nkaho aribo bazatubeshaho. naho imyaka 20 irahagije ngo fdrl ibe yaramaze kwibera abakongomani kuburyo ibyo batubwira ntabibona nkukuri. fdrl=frdc

  • barinda bajya Beni se bahereye mu bari mu ngabo za congo GOMA na BUKAVU. Cyangwa ahandi hose mu mijyi ya Congo aho kujya gushakira mu mashyamba.

  • Bite ko igihe IGIHE kivuga ibyacyo numuseke ibyawo turamenya inkuru yukuri ari iyihe? mureke kuducanga. umuseke ngo ibitero byatangiye, IGIHE nacyo mu nzagihe ngo bagiye kurasa kuri FDLR ni kihe kinyamakuru kivuga ukuri?

    • Ndabona aba bantu basa na abari kwikirigita ngo bumve uko bimera

  • Ngo DRC yarashe FDRL? Ibi ni nko kuvuga ngo RPA yarashe M23 kandi ntibishoboka. Abantu bafite ubushake n ubushobozi byo kurasa FDRL ni RPA yonyine. UN ibahe rugari ntibavuge ngo bateye Congo maze ubundi urebe ngo umuriro uraka.

  • nimba aribyo ndabona noneho agahuru kibwa kahiye rero

  • erega niki mutumva niki mutareba f ldc na fdrl baravanze ubuse bakwirasa?

  • erega niki mutumva niki mutareba f ardc na fdrl baravanze ubuse bakwirasa?
    njyewe icyo nshigikiye namahoro. bariya bajyinga bakomeje ibitwe binini amaherezo bazibonera ayimbwa yaboneye kumugezi.

  • @ KANYAMANZA : reka mbisubire mo ncize amanga…, FDLR iba yarashwe hapfuye mo bangahe, hafashwe mo bangahe ???

    Uti kuki ???

    FDLR yaduteje akaga nawe uzi…, kubura abacu, ubukene, ibibazo byinshi nubu tukibanye nabyo.

    FDLR imaze 20ans itarikosora ngo ize isabe imbabazi.

    FDLR yahawe 6 months ngo yikosore itahe iranga ngo izarwana….

    None rero .., iyo uhisemo kurwana havamo urupfu, gukometswa, gukubitwa,…. Ni nindi bibi nkibyo.

    Nibyo mpereyeho mbaza nti FDLR hapfuyemo bangahe ???
    Hafashwemo bangahe ???

    Uze gusoma inkuru iri ku IGIHE.COM ivuga kuri FDLR witegereze photos zirimo uko FDLR isa ni ntwaro icigatiye urasobanukirwa neza abo ushyigikiye abo aribo….

  • DRC nta gisirikare ifite cyarasa FDLR ngo kiyihangamure, cyakoze guhiga inyamaswa babibasha wenda. nibareke uwo mukino niba ari ukubarasa babarase bafatanyije na MONUSCO cg bitabaze abandi bazi icyo gukora naho bo ni abo kuvuga gusa. barabeshyera ubusa amaherezo y’inzira ni mu nzu ntibazagumya kujijisha kuriya.

  • Hahaaaa, ikinamico !!!!! babonye inama ya AU ibaye bati reka tubajijishe tubereke ko twatangiye kuyirasa!!! noneho babone icyo bavuga muri AU meeting !! Utazi ubwenge ashima ubwe.

  • Politique imaze kuba nyinshi kuburyo n’abatayikina dusigaye tuyumva
    byongeye RDC irabizi ko iyayo irihasi kuyu Rda kuburyo buriwese iyabo ayumva
    Turabizi neza ko batangaje ibyo kuko bashaka kubona ibyo bavuga munama ya AU nyumayaho bagakomeza kwituriza ariko ntibikwiye

    mbona RDC itajya irambirwa intambara cg batajya babona ko ibibazo birimugihugu babifitemo uruhare ndetse aribabo bambere bo kubihagarika
    ntibabona ko gushyigikira (mbivugentyo) FDLR bizakomeza kubyutsa indimitwe izakomeza guteza igihugu cyabo iciro ry’imigani!!

    mbabazwa n’inzira karengane zaba congolais zihashirira, mbabazwa n’isura ya africa ihangirikira…

    Mureke abanyarwanda dushyire hamwe ubutarambirwa bitaba imyaka 20 cg 100 gusa ahubwo bibe ubuzima bwa burimunsi duharanire agaciro kacu n’ubusugire bwi’igihugu cyacu uko generation zizasimburana .
    (ikinamico rya politic ni routine ntirishira)

  • Uhishira umurozi akakumara kubana, ubu FDLR irica abaturage (Abanyekongo) abayobozi mubeshya amahanga ngo murayirasa, ariko ejo nimwe izarasa.

  • @ UKURI : ur’ umuntu usobanutse weeeeee …,courage muvandimwe.

  • Yemwe bavandimwe basomyi, mujye mucisha make mubijyanye no kwandika ku rubuga kuko amagambo mabi yo ntiyemewe, ahubwo mujye mutanga ibitekerezo birimo ikinyabupfura kandi byubaka. Intambara ya FARDC NA FDLR ntabwo aricyo kibazo nkuko mubibona ikibazo ni Politics! Rero mwishwana nkabafana ba makipe, ahubwo murebe kure dutegereze! tks

  • Ibintu byakomeye rwambikanye.FDLR iri kurasa FDLR hahahahhhhh

  • uko byagenda kose bikitwa ikinamico cg se bikaba byo fdlr izaraswa iveho ntagahora gahanze

  • Simpamya ko FARDC zonyine zagira icyo zikora! Ahubwo barashaka gusibanganya ibimenyetso by’uko bafatanya! Kandi abazungu banyurwa manuma ari nako bafata abanyafurika nk’ibicucu! Militairement ndetse no muri géopolitique biriya ni amakosa! babonye inama ya UA iteranye bati reka dutange abagabo! Rero si byiza ! cyera cyane i Kigali baravugaga ngo “uzabeshye abahindi abanyarwanda ubareke!” kuko abahindi bari batazi ikinyarwanda n’umuco. Undi mugabo nawe wavukaga i Bushiru ati “abanyarwanda twese tuzi ubwenge!”. Bariya bareke igikabya babeshya gusa. Niba bateye bareke indorerezi za ICGRL harimo na RDF bakurikirane ibihabera. Iyo niyo transparency. Ndetse n’impuguke za UA mu bya gisilikari zikurikire. Abazungu bo si ngombwa dore ko ari ba nyirandabizi kandi bajundika amazi bakatsa umuriro!!!! Bariya ba Iyamuremye na ba Mudacumura bareke abandi bitahirencg bajye aho bahska ariko bave mu bihuru! Amahoro niyo ngombwa.

Comments are closed.

en_USEnglish