Digiqole ad

Abahanga baraburira abantu ko virus ya Ebola iri kwisuganya

Abahanga bo  muri  Institut Pasteur  bari gukora ubushakashatsi bwimbitse bifashishishije amaraso bakuye ku  bantu 22 000 barwaye Ebola ariko  bakayikira. Ubu bushakashatsi byabafashije kubona ko agakoko gatera Ebola kari guhindura imikorere yako binyuze mu kwisuganya bityo ngo bikaba byazagafasha gufata abantu benshi, kava mu muntu umwe kajya ku wundi mu buryo bworoshye.

Iyi virus ngo iri kwisuganya ngo izoreke ingogo  mu bihe biri imbere
Iyi virus ngo iri kwisuganya ngo izoreke ingogo mu bihe biri imbere

Impuguke mu kwiga uko uturemangingo fatizo tw’umuntu dukora(human genetics), Dr Anavaj Sakuntabhai aragira ati: “Ubu tuzi neza ko iyi virus iri kwisuganya mu buryo bugaragara.”

Yongeyeho ko ibi  bigomba kuba impuruza ku  nzego zose z’ubuzima n’abafatanya bikorwa bazo bagafata ingamba hakiri kare zo kuzakumira ubwandu bw’iyi ndwara n’ubundi isanzwe yandura kandi ikica vuba.

Ubundi ntibisanzwe ko za Virus zigira ubushobozi bwo kwihinduranya zikisuganya zigamije kugira ingufu zo gukwirakwira vuba vuba, ariko kuko Virus ya Ebola ifata intimatima ya DNA yitwa RNA kimwe na HIV/AIDS hamwe n’indi ndwara yitwa Influenza birayorohera kubikora.

Virus ya Ebola ifite ubushobozi bwo kuba mu bice by’Isi bitandukanye kandi igafata abantu vuba cyane aho baba bari hose.

Hari ubwo za virus zigabanya ubushobozi bwazo bwo kwica ariko zikongera ubushobozi bwo gufata abantu benshi(less deadly but more contagious).

Impungenge abahanga bo muri Institut Pasteur bafite zishingiye ku ngingo y’uko iyi virus ifite  ubu bushobozi bwo kwinjira mu mibiri y’abantu benshi ariko ntibahite bagaragara nk’abarwayi bityo bagatinya ko kera kabaye yazabona uburyo bwo kongera ingufu zo kwica bityo imibare y’abo izahitana ikiyongera.

N’ubwo bizwi ko Ebola ikwirakwizwa n’uko abantu batayirwaye bagize aho bahurira n’amatembabuzi ava mu mibiri y’abayirwaye cyangwa abo yahitanye(amarira, ibyuya, inkari, umusarane, n’ amaraso) ariko ngo kuba iyi virus iri kwisuganya kandi ikinjira buhoro buhoro mu mibiri y’abantu ariko ntibarware, hari amakenga ko yazagarika ingogo mu gihe kiri imbere ku rwego rwo hejuru kurusha mbere.

Kugeza ubu ariko abantu barasabwa kwirinda gukora ku mibiri cyangwa ikintu icyo aricyo cyose cyakozweho n’umurwayi wa Ebola cyangwa uwo yahitanye. Amahirwe y’uko umuntu wafashwe na Ebola yayirokoka ari kuri 40 ku ijana gusa.

Kubera ukuntu iyi ndwara yandura vuba, itera ubwoba bwinshi mu bantu bigatuma baha akato abantu bayiketseho kandi wenda atayirwaye.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko muranyunvira abazungu ukuntu ari abagome?????Ngo irimo kwisuganya?Noneho nayo ntaho itaniye na Alshabab,Alquaeda etc.. ubwo baraje nyibe bakore nyinshi ahasigaye bamare abantu kwisi…..Yewe nugusenga naho ubundi imigambi yabazungu…

Comments are closed.

en_USEnglish