Digiqole ad

Gisagara: Habaye igeragezwa ku bakinnyi bafite impano yo gutwara amagare

Iri geragezwa ryabaye ejo ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2015 mu karere ka Gisagara ubwo habaga  Tour de Gisagara, igahuza abasore n’inkumi basaga 200 bazengurutse Akarere ka Gisagara bagasiganwa ku magare asanzwe azwi ku izina rya  pinebalo (pneu ballon).

Abasiganwaga bazengurutse imirenge ya Gisagara ndetse na Huye
Abasiganwaga bazengurutse imirenge ya Gisagara ndetse na Huye

Iri rushanwa ryari rigamije kugaragaza abakinnyi bafite impano mu kunyonga igare kugira ngo bashakirwe amakipe bazakinamo. Uwegukanye iri rushanwa mu baore  ni  Munyamahoro  Jean Claude naho mu bakobwa ni Uwizeyimana Thérèse.

Abahungu basiganwe ku ntera iresha n’ibirometero 65 ku rugendo rwatangiriye mu karere ka Huye ruzenguruka akarere ka Gisagara rusorezwa mu karere ka Huye kandi bazengurutse imirenge umunani.

Mu bahungu Munyamahoro Jean Claude yagukanye umwanya wa mbere akoresheje igihe kingana n’amasaha abiri, iminota 30 n’amasegonda abiri.

Iri rushanwa ryitabiriwe na Ministiri wa Sporo n’Umuco Min Joseph Habineza ryakurikiranwe n’abantu benshi baje kureba no gufana.

Ministiri Habineza Joseph yashimiye cyane Akarere ka Gisagara kateguye iki gikorwa ashimira na Mayor wa Gisagara by’umwiharikoLeandre Karekezi kandi abasaba ko iki gikorwa cyazajya kiba buri mwaka.

Ati: “ Buri mwaka mu Mutarama tuzajya tuza inaha kwitabira Tour de Gisagara, kandi abandi ma mayor mubatsinzwe igitego cy’umutwe!”

Inzira banyuzemo basiganwa:

  1. 1.      Abahungu

Rwabuye – Imberabyombi/Huye – Kaminuza – Tumba – Rango – Nkubi – Sahera – Kansi – Kibirizi – Mubishya – Muganza – Ndora – Musha – Rwanza – Imberabyombi/Huye.

  1.      Abakobwa

Musha – Rwanza – Imberabyombi.

Abakinnyi bagaragaje mpano bagiye gushakirwa amakipe yabakira akabatoza bakazavamo abakinnyi beza mu rwego rw’igihugu.

Abakinnyi batatu ba mbere mu barengeje imyaka 20:

1 Munyamahoro Jean Claude   2h 30’ 02”

2 Twizeyimana Mathieu             2h 32’ 29”

3 Ahorukomeye  J Pierre            2h 33’ 17”

Abakinnyi batanu ba mbere mu batarengeje imyaka 20:

1 Bizimana Gasore

2 Iyamuremye Emmanuel

3 Ntiganzwa Valens

4 Mfitumukiza Zacharie

5 Dukuzumuremyi Bashir

Abakobwa:

1 Uwizeyimana Thérèse

2 Muhawenimana Séraphine

3 Ingabire Josée

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • En tt cas iki n’igitego cy’umutwe Mayor wa Gisagara atsinze….

    Bravo Mayor

    Ibintu nkibi bizamura umuturage nibyo bikenewe bidasaba no gushorwamo imari nyinshi nyamara bikaba byakiza bamwe mu baturage bari hasi bapfanye ubumenyi kamere.

    Aho ugize neza ku bashyigikira Minister Joe.

Comments are closed.

en_USEnglish