Digiqole ad

Miss Rwanda 2015: Amajonjora ageze mu Mujyi wa Kigali

Nyuma y’uko ibikorwa byo gutoranya abakobwa bazahatanira kuba Miss Rwanda 2015 bibereye mu Ntara zose z’u Rwanda, ubu amajonjora ageze mu Mujyi wa Kigali. Abakobwa 52 nibo biyandikishije ariko bagomba gutoranywamo batanu bazahagararira Umujyi wa Kigali. Kuri uyu wa Gatandatu mu Muhango wabereye kuri Hotel Sportsview i Remera niho uyu muhango wabereye witabiriwe n’abakobwa 26 gusa. Nyuma yo gupimwa uburebure hakomeje 19 bari buvemo batanu.

Umubare w'abakobwa bitabiriye wabaye muke ugereranyije n'abari biyandikishije
Umubare w’abakobwa bitabiriye wabaye muke ugereranyije n’abari biyandikishije

Dore ibyo bakurikiza batoranya abakobwa batanu bazahagararira Umujyi wa Kigali:

. Kuba ari Umunyarwandakazi,
. Afite imyaka hagati ya 18 na 24,
. Kuba yararangije amashuri yisumbuye,
. Kuba avuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (Icyongereza cyangwa Igifaransa),
. Kuba afite uburebure guhera kuri metero imwe 1.70 kuzamura,
. Kuba afite ibiro hagati y’ibiro 45 na 65
. Kuba atarigeze abyara.

Ku italiki ya 07, Gashyantare, 2015 nibwo abakobwa 25 batowe mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bazahirira i Remera kuri Stade Amahoro hato 15 bahorezwa i Rubavu muri Serena Hotel mu Mwiherero uzabanziriza irushanwa nyirizina.

Abakemurampaka barimo Munyeshuri John, Aline Gahongayire, na Mike Karangwa
Abakemurampaka barimo Munyeshuri John, Aline Gahongayire, na Mike Karangwa
Bari gupima uburebure bw'aba bakobwa ngo barebe niba bahije n'ibisabwa
Bari gupima uburebure bw’aba bakobwa ngo barebe niba bajuje n’ibisabwa
Kuva gutora Nyampinga w'u Rwanda byatangira, ubu nibwo babanza gupima indeshyo ya buri mukobwa
Kuva gutora Nyampinga w’u Rwanda byatangira, ubu nibwo babanza gupima indeshyo ya buri mukobwa
Nomero 10 mbere yo kwinjira ngo abazwe
Nomero 10 mbere yo kwinjira ngo abazwe
Igihe cyo gusubiza bose baba biteguye kandi bifitiye icyizere
Igihe cyo gusubiza bose baba biteguye kandi bifitiye icyizere
Uyu ni  umwe mu  bakobwa 16 bitabiriye iri jonjora
Uyu ni umwe mu bakobwa 16 bitabiriye iri jonjora
Iki kiciro nikirangira haratoranywamo batanu bonyine bazahagararira Umujyi   wa Kigali
Iki kiciro nikirangira haratoranywamo batanu bonyine bazahagararira Umujyi wa Kigali
Hari ubwo ubona bafite akoba ariko akikomeza kuko baba baje kurushanwa na bagenzi babo
Hari ubwo ubona bafite akoba ariko akikomeza kuko baba baje kurushanwa na bagenzi babo
Mu gusubiza bashyiramo no kumwenyura
Mu gusubiza bashyiramo no kumwenyura
Buri wese yashakaga gutambika ngo ajye mu kiciro cya nyuma
Buri wese yashakaga gutambuka ngo ajye mu kiciro cya nyuma
Mike Karangwa umwe mu bakemurampaka
Mike Karangwa umwe mu bakemurampaka
Bimwe mu bibazo babazwaga byasabaga gutekereza mbere yo gusubiza
Bimwe mu bibazo babazwaga byasabaga gutekereza mbere yo gusubiza
Aline Gahongayire ahakanira umwe mu baje gutorwam batanu bazahagarira Umujyi wa Kigali
Aline Gahongayire ahakanira umwe mu baje gutorwa mo batanu bazahagarira Umujyi wa Kigali
Uyu mukobwa yagaragaraga nk'umuntu wiyizeye
Uyu mukobwa yagaragaraga nk’uwifitiye
Mike Karangwa abaza ikibazo cye umwe mu bakobwa bifuza kuzahagararira Umujyi wa Kigali
Mike Karangwa abaza ikibazo cye umwe mu bakobwa bifuza kuzahagararira Umujyi wa Kigali
Buri wese yari yemerewe gusubuza mu Kinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa
Buri wese yari yemerewe gusubuza mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa
Kubazwa byakomeje  hashakwa abakobwa batanu bazahagarira Umujyi wa Kigali
Kubazwa byakomeje hashakwa abakobwa batanu bazahagarira Umujyi wa Kigali
Munyeshuri ati: Yes
Munyeshuri ati: Yes
Bamwe  mu bantu bari mu cyumba batoreragamo
Bamwe mu bantu bari mu cyumba batoreragamo
Lauren Makuza ushinzwe umuco muri MINISPOC
Lauren Makuza ushinzwe umuco muri MINISPOC
Uyu nawe yari arimo asubiza
Mahoro Mastel Pierrette nawe yari arimo asubiza
Uyu wambaye Nomero 12 asubiza ibibazo by'abakemurampaka
Uyu wambaye Nomero 12 asubiza ibibazo by’abakemurampaka
Uyu mukobwa yatangaga ingingo ubona ko yemeraga ko zumvikana anashyiramo ibimenyetso by'umubiri
Uyu mukobwa yatangaga ingingo ubona ko yemeraga ko zumvikana anashyiramo ibimenyetso by’umubiri
Bose bagaragazaga akanyamuneza ku maso
Bose bagaragazaga akanyamuneza ku maso
Minisitiri w'Umuco na Siporo Joesph Habineza mur birori byo gutoranya amakobwa batanu bo muri Kigali bazahatanira kuba Miss
Minisitiri w’Umuco na Siporo Joesph Habineza mur birori byo gutoranya abakobwa batanu bo muri Kigali bazahatanira kuba Miss

Photos: M. Plaisir

Joel Rutaganda

umusekehost.com

32 Comments

  • Azabe akunda imana nahubundi naba atayikunda ntamugisha azabigiramo

  • kuki Pierrette we mwamuvuze izina,abandi ntayo bagira?mujye mugabanya amarangamutima

  • Ariko Mike mbona ameze k’akagabo ntazi

  • @ MIM : Ha ha ha winsetsa kuko urandangijeeee Mim weeee

    Ngwasa na kagabo utazi !!!!

  • Muri bose nubwo badasa nkuko nari mbitegereje nibuzeeeee hagati ya Nulero 12 na 16 ndabo napfa kurwaza.

  • Uno mwana numero 12 rwose ni okkkk peee ndimo ndakitegereza nkabona gahunda ni porogaramu ni terebyeeeeee bahuuuuu

  • Ka numeto 12 amavudu rwose yanteye amerweeeee peeeeee

  • Njye hari ikiabzo mfite n’ubwo wenda ntazabona unsubiza.
    Hashyizweho ibipimo buri mukobwa agomba kuba yujuje kugirango yemererwe gukomeza irushanwa. Muri ibyo bipimo harimo ko umukobwa atagomba kurenza 65 kgs. Namara umukobwa wabaye uwambere mu majyepfo ( Ingabire Divine) afite 69 kgs!!
    None se kuki bavanamo ufite 1,69 m kuko adafite 1,70 m ariko bakarekeramo urengeje ibiro? Cyereka niba kuri cas ya Ingabire Divine haragize ibindi birebwa birengagije ibipimo by’uburemere. Cyakoze ndemera ko uwa Ingabire Divine ko rwose mu buranga no mu bwenge ahiga benshi cyane niba atari bose.

    • Jya ukura mu mitekerereze. Impamvu ni uko nibajya Serena ku Kivu, Divine, izo 69 kg ashobora kuzazigabanya akaza afite munsi ya 65 kg. Ariko ku burebure bwo kugirango uwo waburaga 1 cm azakure ayigereho mu ri kiriya gihe bazaba bariyo byagorana.

      • niki kikubwiye ko cm imwe yagorana kugirango ayigira uzi bisaba iminsi ingahe yoyingereho cm mwe??? nuwo wundi ibiro nabyo birashoboka ko bitagabanuka yabishatse…

  • Reka reka, divine aryoheye kumuclika kubera cya kibuno cye. Naho mumaso ntakigenda. Cyakora yaryoha cyane abonye umuhanga nkange wigihama.

  • @ RULOVERUKUNDO : wabonye umwana uhiye Rulove weeee hasi arateretse peeeeee yagirwa nawe

  • @ NGANGO : ibyabene Ngango se ntubizi uririrwa usarara wanguuu ubwo yabonye uwitambika acaho nyine cyane ko nawe uyoka kwari uwa danger tuuuu

    Ntuzatungurwe na Gaho gayire Aline abaye Miss …,nta kidashoboka icya mbere nu bushake tuuuu mtu wangu.

    Jyu yoka uryumeho tuuu

  • Numero 12 aratsinaye Weeeeeee aka visage si ok ariko hasi aratsinaye tuuuu

  • Ese koko batorwa hakurikijwe indanga gaciro z’umuco nyarwanda? byadushimisha!

  • numero 12 nicyiza weeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!! mbega ukuntu kitereye neza. sha gusazaweee!!!!!!!!!! si mufana ariko niba ari n’umuhanga ubu missi arabukwiye

  • Rolover, nanjye bwa mbere nabonaga Divine atarimwiza mu maso. Nabonaga uwitwa Keza joanna amuruta. Ariko nongeye ndeba video iri site ya miss Rda Divine no mu maso si mubi pe. Anafite na skin ishobora kuzacya najya yoga amasabune meza. Banamusabye kuzamura ikanzu mbona akaguru ari sawa da!! Ese yiga agronomie ko numvise muri interview yibanda kuri agriculture mechanization?
    Ariko rero nubu sindasobanukirwa uko bamwemereye arengeje ibiro.

  • Eeehh..kgl narinziko ifite abana babereye ijisho kurusha gsa nsanze burya muntara haba abana bibitangaza…kko utabereye ijisho mubana batambuste muntara umuza muraba bi kgl yaba uwambere …naho kucyibazo cya @Ngango..niba ibya vuga ariko byajyenze kuwatoranyijwe arangeje ibiro ngombwa..ubura cm1akiguzwayo…njye mbona ibiro byakwiyongera cg bikagabanyuka bijyanye nuko nyirabyo yitwaye..byicyinyuranyo cyuburebure cg ubugufi..cm1 utayifite uba utayifite nkuko uyifite ntacyayigabanya kdi nuwaguha ukwezi nguzane ibipimo nyenerwa kuburebure..mpamyako imperuka yagusanga ntacyo urajyeraho naho umubyibuho ukwezi kumwe gusa ushobora kugutakazamo ibiro nkabingahe..bityo rero ntampunjyenjye biteye..cyereka habayeho kuzishyiramo.

  • Wapiiiii = 0,00000

    Kuba uyu mwana numero 12 ataje mubeza ariwe ubaruta wapi kabisa

  • Ariko nibarize, kuba umugira yarabyaye ca atarabyara bihuriye he nubwiza Bwe? Ibyo numva/Mona biransetsa rose!!! Tujye turene kwigana ibyibwotamasimbi niba tutabikoze uko biri. Ngo ntibagomba kwigaragaza bambaye bikini ?????!!!!! Nonese ni abanyamideli ko aribo bagaragaza ubwiza bwimyambaro??? Imibiri abo niyo irushanwa ntabwo ari imyenda!

  • Ariko sha, buriya numero 12 arusha ubwiza numero 17 koko,
    uretse wenda kuba yagira ibi byinshi kurusha numero 12?

  • @ RUGORI : numero 12 aruta bose.
    Uvuze ngo yagira ibiki Rigori we ???

  • Ikigaragara ni uko nta bakobwa beza Kigali ifite!

  • Niho bibera gusa gusaaaa yobobo booooobooooo….

    Ngwino witegereze uraza kubwira !!!!
    Ahubwo ibihembo n’urwego aba Miss bino bafatwamo biri very cheap bigatuma abana bazima babipinga.
    Ngaho bwira nawe koko mwaba babahitamo ninde ubonamo wabyigiye ubisobanukiwe mwaba ???
    Umwe arihina mwi chantier abadakane metero ya gifundi arambike kubana ngo arapima undi yicare amanike ati ndamutoye undi ati ndamuretse nta bumenyi bafite mu gutora umukobwa mwiza.
    Ibihembo nubusa busa bwibi polopolo itiya Nissan yahawe Colombe igura 700€ iburayi nawe koko bwira niki cyazana nkuyu mwana unciye imbere hano Serena ko yaka bahuuuuu !!!!!

    Nzaba ndora…..

  • Mwabonye ko na JOE yabihiwe ! Umujyi wa Kigali burya abakobwa baho ni ibisogoro “Munkosore ” 52 haje gusa 26 urumva ko nabo ubwabo barintenga cyane “:BARIYIZI “.Ariko igitangaje cyane uyu Mujyi wa Kigali nkubonamo abakobwa benshi kandi beza none kuki bataboneka?

  • Sha njye ndatangaye !! Muziko KGL yacu ntabari beza twigirira!!

    Intara zirimo abakobwa beza peee!!!

  • Mike weeee, waritukuje nk aba Congoman!! Hahhahahahahah!!!! Urasekejeeee

  • Kigali irimo abakobwa beza cyane kora visite n’amaguru witegereza umare 1h gusa urebe imfura zisobanutse zuzye hanoooo !!!!

    Ikibazo n’abategura irushanywa nabi abana bakabisuzugura.

  • Hahahaha @jonitha..u just made my day..I thought am the only one ubona ko Mike yitukuje..yabababaaaa..Reka face ye then urebe intoki totally different..nakaga pee..cyokora utuvuta yisiga turakesha da…

  • aliko uliya winyuma ndabona amabere yaraguye

  • nalinziko abeza baba kigali gusa none no mucyaro barahali

  • Uwambaye ikanzu y’umweru yitwa Vanessa. Nizereko ariwe wabaye uwambere kuko azi ubwenge pe. Bajyaga bamwita Claire akamanzi. Hahaha. Niwe future minister rwose nanjye muziho ubwenge butajyanye n’imyaka ye. Tubifurije amahirwe abakobwa Bose.

Comments are closed.

en_USEnglish