Digiqole ad

Umuryango mpuzamahanga ukomeje gutsindwa- Angelina Jolie

Uyu mukinnyi wa Filime w’ikirangirire ku Isi akaba n’intumwa yihariye ya HCR Angelina Jolie ubwo yasuraga impunzi z’abanya Iraq b’Abakiride yabwiye Isi yose ko Umuryango mpuzamahanga ukomeje gutsindwa kubera ko wananiwe kurandura imitwe y’iterabwoba harimo na ISIS ikomeje kuyogoza amajyaruguru ya Iraq n’utundi duce twa Syria.

Angelina Jolie asanga umuryango mpuzamahanga ukomeje kugaragaza intege nke mu kurandura imitwe y'iterabwoba
Angelina Jolie asanga umuryango mpuzamahanga ukomeje kugaragaza intege nke mu kurandura imitwe y’iterabwoba

Yaboneyeho umwanya wo gusura uduce dutandukanye dutuwemo n’izi mpunzi, ahumuriza abana n’abagore bari muri izi nkambi. Yasabye abayobozi bo ku Isi gutabara  aba baturage bagasenya ibirindiriro bya ISIS kandi impunzi zigasubizwa mu byazo.

Kugeza ubu hari impunzi zirenga miliyoni zivanywe mu byazo na ISIS zikaba ziba mu nkambi ziri mu Majyaruguru ya Iraq.

Angelina Jolie yagize ati: “ Inzirakarengane  nyinshi zikomeje kwishyura ibyo zitagizemo uruhare haba muri Syria ndetse no muri Iraq. Umuryango mpuzamahanga ugomba kongera imbaraga mu gusenya ISIS.”

Angelina ufite imyaka 39 y’amavuko yari aherekejwe n’abanya politiki benshi baje kumufasha guha ihumure abaturage bakambitse mu nkambi za HCR ziri muri Iraq.

Uyu mukinnyi wa Filime w’ikirangirire yavuze  ko indangagaciro za kimuntu zigomba gukwirakwizwa hose ku Isi kuko ikiremwamuntu gifite agaciro  kangana ku Isi hose.

Angelina Jolie ni intumwa yihariye y’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR akaba  yarasuye inkambi zitandukanye ziri muri Aziya yo mu Burasirazuba bwo hagati.

Muri Iraq Jolie yasuye n’abagore b’abapfakazi bari mu bantu 200 baherutse kurekurwa na ISIS mu minsi ishize.

Jolie yasuye ibihugu by’Africa byayogojwe n’intambara cyangwa ibicumbikiye impunzi harimo n’u Rwanda.

Uyu mufasha wa Brad Pitt nawe ukina za filime aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2013, akaba  yarasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rya Kigali ruri ku Gisozi. Icyo gihe yari aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe ubutwererane William Hague.

Jolie ubwo yari ageze mu nkambi
Jolie ubwo yari ageze mu nkambi
Abakuride bamwakiranye  ubwuzu bwinshi
Abakuride bamwakiranye ubwuzu bwinshi
Abana bato bari baje kureba uwo mugore ukina filime ariko ukunda n'abantu bari mu kaga
Abana bato bari baje kureba uwo mugore ukina filime ariko ukunda n’abantu bari mu kaga
Jolie ari kumwe na William Hague bashyira indabo ku Rwibutso ku Gisozi muri 2013
Jolie ari kumwe na William Hague bashyira indabo ku Rwibutso ku Gisozi muri 2013

Mailonline

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Umuryango mupuzamahanga watsinzwe igihe Iraq iterwa n’ibihugu by’abakristo bikaza bikica igihumeka, bigasozereza kuri president wayo Saddam Husein. UN yatsinzwe igihe abakristo batera Libya none ikaba yarabaye isibaniro. Will u not blame Islam for all these crimes?

    • Ntago nemeranya nawe ko Abakristo bateye Iraq na Libya aha waba uri kubiba urwango hagati ya Abayisilamu na Abakristo kuko mbona abenshi mubafata ibyemezo ntago bagera mu nsengero ahubwo usanga bizera imbaraga zabo hamwe n’ubwenge hanyuma bagatera imidugararo ku isi kandi iyo urebeye ibintu muri rusange uba wibeshya cyane kuko icyaha gikorwa n’umuntu cyangwa igihugu ku giti cyacyo ahubwo igikwiye ni ugusabira abari mu kaga batiteye kugiranyo Nyagasani abatabare.

      • So, u mean ko ibyo insoresore z’abasilamu zikora bidakwiye kwitirirwa Islam? Nubwambere mbonye umunyakuri niba atari umufarisayo. Mbabarira kukwita ntyo.

        • mubyukuri Islam ntabwo ariyo ikora biriya,ahubwo ni abayambika isura mbi kubera ibyo bikorera bashaka inyungu zabo,bityo nusanga umu kristo n’um’islam bari kurwana kumuhanda akenci ntaho bibaba bihuriye n’idini jye mbona byakagombye kwitirirwa banyir’ukubikora aho kwitirwa abantu rusange.

  • Ibyo muvuze nu kuri.

    Islam simpamya yuko igamije ubwihebe bwo kwicana ahubwo harimo aba islam bi mico mibi bicana biyitiriye idini.

    Abatera Ibihugu bya ba rabu saba kirisitu babatuma ex: wabonye ko Papa yabyamaganye ku mugaragaro yewe nko kwica Kadafi, Sadam rwose nu buhemu koko byashyize ibihugu byabo mw’icura burindi !!!!

    Gusa nsaba yuko ibyihebe bicika kw’isi.

  • Jolie god bless you love u more

  • UN yatsinzwe aho ifatiye ibyemezo byo kwita icyihebe umuislamu aho ava akagera igatangira kujya ibahimbira ibitarabayeho ngo ibone uko icengeza mumahanga yose ko ari babi hanyuma bicwe.
    ariko buriya mukeka ko tutabona!!!!!

  • @ SURE : urabeshye ntabwo ONU yigeze itangazo ko umusilamu ari ikihebe.

    Yamagana bamwe mubasolamu b’intagorwa (bicana)

    Nubinyomoza usome kurubuga rwa ONU amatangazo yabo ariho iryo uvuze ntaryo uza gusangamo.

    Nti wibagirwe ko niyo ONU ubeshyeye ikora amayisilamu benshi kandi bakomeye mo.

Comments are closed.

en_USEnglish