ISIS yasohoye Sharia izayobora abaturage batuye aho itegeka
Muri uru rutonde rw’amategeko akaze ya Sharia, uzahamwa n’ibyaha byo gusebanya no gutukana, ubutasi, n’ubusambanyi azahanishwa urupfu.Uzahamwa n’icyaha cy’iterabwoba mu gace ISIS iyobora azahanishwa gucibwa mu gihugu.
Mu nkuru igaragara kuri Mailonline, ISIS yarekana amafoto y’abantu bahamwe n’ibyaha by’ubujura bari guhanishwa kunyongwa.
Abantu bafashwe boroye inuma muri Iraq bahanishijwe kunyongwa nyuma y’uko bigaragaye ko kurora inuma binyuranyije na Sharia.
Abajura bazajya bacibwa akaboko k’iburyo n’akaguru k’ibumoso, abasambanyi bazajya bicishwa amabuye nibigaragara ko abasambanye bari barubatse ingo.
Uzahamwa n’icyaha cyo gusambana atarashatse azajya akubitwa ibiboko ijana hanyuma ahite acibwa mu gihugu.
Uzahamwa n’icyaha cy’uko atera abantu baba mu gace ISIS igenzura ubwoba, bzajaya ahanishwa gucibwa mu gihugu.
Abasinzi bazajya bahanishwa gukubitwa ibiboko mirongo inani. Mu cyumweru gishize ISIS yishe abasore 13 nyuma yo kubasanga bareba umukino wa Football mu gikombe cya Asia wari wahuje Iraq na Jordan.
UM– USEKE.RW
15 Comments
ese Amerika n’ibihugu bafatanya ko numva ngo birirwa barasa n’indege nkaba mbona ahubwo ibi byihebe bifite imbaraga kurusha mbere. Baba batubeshya ni Bashar bashaka bitwaje uriya mutwe.
Hari abagabo 2 ntegereje kuva kare kwiyi nkuru iba baheze hehe !!!
Niko muri he ???
Dore berekanye abantu mukunda.
@Munyarwanda, ntabwo ari abagabo babiri. Ni umuntu umwe ukoresha amazina atandukanye. Uzarebe ibyo yandika n uburyo abyandika it’s the same person. Imana imuturinde n ibibi bye byose.
Hhhhhh uko biri kose ntabyera ngo de..gsa reka mbibarize..nko muraya mategeko ya Isis mubona arinkayahe meza muriyo ashobora kuba yatubera nkatwe abanya Rwanda..mumbabarire munsubize uko mubyumva????..hhhhhh
Sha Aline uriya mugabo arantangaza iba ari mwiyi Kigali nti tworohewe peeee
Aya mategeko arakarushye uwayahanisha abica abantu gusa.
Naho ubundi ntahana uhanywa ahubwo asigira isomo abasigaye kw’isi…, ni mabi peeee
Aya mategeko ,harimo amakabyankuru y,itangazamakuru ry,abanyaburayi kubera gushaka gusa kwangisha abantu Idini ry,abasilamu, nonese uravuga ngo korora inuma kirazira muri Islam, usibye no kuyorora abayisilamu bemerewe kuyirya.
@Aline: Ibyo uvuga nibyo ni umuntu umwe wandika biriya yandika.
When we say something, none asks for proof. People just take it as a word of GOD. When we say that Saddam had WMD, people accepted it. When we killed Kaddafi, none asked us why. We can say this and that and people will take it as TRUTH. This is another lie of our media to make the whole world fear Islam and hate Muslims. You can now wait for more islamophobic acts in Europe and elsewhere.
Hari uwamfasha akansubiza aka kabazo: Kuki abakristo usanga barwanya amategeko ya Sharia kandi yose yanditse muri Bible yabo? Ni ukuvuga ko batemera Bible yabo? Ese mwari muzi ko amenshi muri aya mategeko atavugwaho rumwe n’abasilamu? urugero: gutera amabuye…Ese mwari muzi ko amenshi muri aya mategeko atanditse muri Qurani ko ahubwo hafi ya yose yanditse muri Bible? Indadya.com
Akandi kabazo: Ko mwirirwa muvuga ko ibya Kayisari bihabwa Kayisari, kuki iyo uwo Kayisari ari Umusilamu muhita muvuza iya Bahanda? Islamophobe.com
Hari abantu bagaragara nk’intama, bigisha ‘urukundo’, bavuga amahoro, bitwara bibombaritse, ariko mu by’ukuri ari Abafarisayo buzuye. Bagira urwango rukabije kubo badahuje imyumvire, bafite ubuhezanguni, ubutagondwa…Babeshya ko batijandika muri Politike z’isi ariko nibo batunze ibitwaro bya Kirimbuzi. Buzuye ubujiji bwo gutwarwa n’amarangamutima no kuyoboka buhumyi.
Kuki mwumva ko isi yose igomba kugendera ku murongo umwe wa DemonCrazy? kuki mwumva ko ntayindi alternative yabaho(ex: Sharia based state)? Kuki mwumva ko inyeshyamba zindi aho zifashe zishyiraho amategeko yazo ndetse zikanasoresha abaturage ariko abasilamu bafata ahantu bakaba batagomba kugira uwo bakoma? Kuki abacengezi bazaga baririmba HALLELUYA biyita ingabo za Yesu ariko akaba nta TANGAZABINYOMA ryigeze ribita Ingabo za Yesu? Kuki Laurent Nkunda yivugiye ko ari Yesu wamutumye kubohoza Congo ariko akaba ntawe umwita intagondwa y’umukristo? Please wake up from your deep sleep and see the war and conspiracy to destroy Islam. Two teenagers(Coulibary) make attacks and the media make them look as if they represent Islam. But Pope who gave blessings to the crusades do not represent xty. Rubbish.
@ THE ISLAMIST : les occidantaux kuba bakwica abarabu cg abasilumu kuko ariko baremwe byo ni cyaha kibi cyo kurwanywa.
Ariko se abica abantu biteze ibisasu cg guca imitwe ni bindi niibyo bitwaje Islam ubona byo atari byo kurwanywa ??
Abo uvuze nki nyeshyamba ziyitirora amadini nu dutero tudafite ireme twidogz ibyo dushatse muri media nkuko aha turimo kuhavugira ibyo dushaka natwe ,ikimenyimenyi ntaho uzasanga territoire iyoborwa nabo bantu !!!!
Ariko islam yo iyoboza amategeko arura kubi ahantu henshi nkekayuko bibangamira abahakomoka bamwe na bamwe !!!
Nuwo Nkunda warukomojeho warabibonye ko bitamuguye amahoro !!!!
Nkabonaikibi si islam kuko nahose kw’isi irahari ituje ibanye neza na bandi ahubwo ikibazo ni islam ikoresha amahame abangamira uburenganzi bwa kimuntu.
Do u know who created these groups? Why none is fighting Boko Haramu? Because it’s serving their interests: To defame Islam. Who started creating groups in Syria to fight Bashar Assad? Zionists.
Umuntu witwa Abdul abahe ko atagikoma?
Umuntu witwa Abdu Yarapfuye,
yari yagiye gufasha ISIS.
Comments are closed.