Oracle igiye kongerera urubyiruko ubumenyi mu gukoresha Software yitwa Oracle
Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Mutarama muri Hotel des mille collines hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya WDA na Sosiyete y’Abanyamerika y’ ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi yitwa Oracle kugira ngo izafashe Abanyarwanda bazigishwa na WDA kugira ubumenyi bwisumbuye mu ikoranabuhanga rigezweho.
Igikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse muri MYICT, MINEDUC, WDA na Sosiyete ORACLE.
Janusz Naklicki, Perezida wungirije wa Oracle mu Burayi bw’Uburengerazuba bwo hagati, muri Burasirazuba bwo Hagati(Middle East)no muri Africa yavuze ko kuza gushora imari yabo mu Rwanda byatewe n’umuvuduko basanzwe u Rwanda rufite mu iterambere muri rusange ariko cyane cyane mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “ Ubumenyi mu gikoresha ikoranabuhanga nibwo bwubakiyeho iterambere ry’iki gihugu ari nayo mpamvu twasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo ejo hazaza iki gihugu kizabe gifite abantu bahangana n’abandi ku isoko ry’umurimo ndetse n’icyerekezo 2020 rwihaye kizagerweho.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jerome Gasana umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA yavuze ko bifuza ko ikoranabuhanga mu itumanaho ryagira uruhare rugaragara mu gutuma iterambere u Rwanda rwifuza rigerwaho byihuse.
Yagize ati “ Icyo twifuza ni ukugira ngo tumenyekane. Mu Rwanda ubu IT turayifite ariko tushaka uko twayibyaza umusaruro urambye”
Gasana yakomeje avuga ko amasezerano amaze gusinywa hagati ya WDA na sosiyete ya ORACLE azongera ubushobozi bw’abarimu ndetse n’ubumenyi ku barangiza kandi bigatuma ubumenyi mu ikoranabuhanga bwiyongera mu gihugu binyuze muri program yayo ya Oracle.
Nyuma yo gusinya aya masezerano Jerome Gasana yavuze ko mu mashuri bagiye gutangira kwigisha ibijyanye na Oracle hagashyirwaho abazayimenya neza bakazahabwa oracle certificate yimeza ko bayizi neza.
Oracle ni software ikoreshwa muri mudasobwa ifasha abahanga mu muri IT gukora software zose zishoboka zishingiye ku biba bibitswe muri za mudasobwa( database).
Umwe mu bahanga muri IT Kamana Isaac yabwiye UM– USEKE ko iyi software yitiriwe uruganda rwayikoze Oracle ifite ubushobozi bwo gukora izindi software harimo n’izigenzura imikorere y’abakozi, kubika ibintu bitandukanye n’izindi nyinshi cyane kuko ngo iba iri database driven (ishingiye ku bibitswe muri za mudasobwa).
Ku ikubitiro WDA ikaba igiye gutangirana n’abantu 500 izigisha gukoresha iyi software.
Jerome Gasana yabwiye abanyamakuru ko bazajya bateganya amasomo y’igihe gito agenewe abantu runaka bazaba babishaka bagahugurwa mu mikorere n’imikoreshereze y’iyi gahunda ya mudasobwa aho kugira ngo Abanyarwanda bajye batega indege bajya kuyiga mu mahanga.
Yagize ati “ Oracle ni program tugiye kongera mu masomo dutanga muri WDA , aho kugira ngo abantu bajye batega indege bagiye kuryiga mu mahanga bajye baryiga batavuye mu gihugu cyabo”
Prof Lwakabamba Silas, Minisitiri w’uburezi yatangaje ko nyuma y’uko u Rwanda rushyizeho igenamigambi ry’ikoranabuhanga ubu bufatanye aribwo bwari bukenewe .
UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mbega byiza cyane kwiyandikisha bisaba iki abafite ayo makuru batubwira kbsa tudacikanwa
NI BYIZA CYANEE, ARIKO NTIBIZAHALIRWE URUBYIRUKO GUSA ,KUKO ABASHESHE AKANGUHE BASIGAYE BALI MU BANTU BAKUNDA KWIGA
Comments are closed.