Digiqole ad

Abagore banywa itabi batwite batera abana babo ibibazo bikomeye

 Abagore banywa itabi batwite batera abana babo ibibazo bikomeye

Umugore unywa itabi atwite aba ahemukira uwo atwite

Bakoresheje ibyuma bireba mu nda y’umubyeyi utwite, abaganga berekana ukuntu kunywa itabi ku bagore batwite bituma igice cy’ubwonko bwo hagati bw’impinja baba batwite gikura nabi bigatuma ibice bigishamikiyeho nabyo bikura nabi bityo umwana akazasigara inyuma mu mikurire.

Umugore unywa itabi atwite aba ahemukira uwo atwite
Umugore unywa itabi atwite aba ahemukira uwo atwite

Abagore banywa itabi batwite batuma abana babo bavukana amasura atameze neza, ndetse n’iminwa ntibe iteye neza.

Kuva kera abaganga baburira ababyeyi banywa itabi kurireka kuko iyo batwite bituma bashobora kubyara imburagihe, bigatuma abana babo bazakurana ibibazo mu myanya y’ubuhumekero ndetse bakaba bakwitaba Imana bakiri bato kubera kubura umwuka mwiza mu maraso(oxgen).

Umwarimu muri Kaminuza ya Durham witwa Dr Nadja Reissland yakoresheje ubuhanga bita   4-D ultrasound scan images maze areba inshuro zibarirwa mu bihumbi uko umwana uri munda y’umugore unywa itabi akura n’ibibazo ahura nabyo.

Ubushakashatsi bwe yabukoreye ku bagore 20 bazaga mu bitaro bya James Cook University Hospital biri i  Middlesbrough. Muri aba bagore, bane muri bo banywaga byibura amasegereti 14 ku munsi.

Nyuma yo kwiga amashusho yabafashe mu byumweru biri hagati ya 24 na 36, yaje kubona ko impinja z’abagore banywaga itabi zakuraga buhoro cyane kandi ibice byo ku munwa no mu maso bigakura nabi.

Ubusanzwe iyo umwana amaze gukura mu nda, mu maso no ku  munwa hagenda hakura uko yegereza igihe cyo kuvuka.

Muganga yaje kubona ko ikintu gituma abana b’abagore banywa itabi batinda gukura ndetse iminwa yabo no muso hagakura nabi, ari uko igice cyo hagati cy’ubwonko bwabo kiba gikora nabi kubera ubumara bw’itabi ababyeyi babo banywa maze rikajya mu mubiri w’uruhinja binyuze mu rureri ruhuza umwana na Nyina.

Dr Nadja asaba  ababyeyi kureka itabi kandi bakamenya ko ibyo banywa cyangwa barya batwite, babisangiza abana babo.

Dr Nadja Reissland asaba abagore kureka itabi kuko baba bahemukira ibibondo batwite
Dr Nadja Reissland asaba abagore kureka itabi kuko baba bahemukira ibibondo batwite

Mailonline

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish