Digiqole ad

Tuff Gangz irihaniza Senderi gukoresha izina ryayo ashaka abafana muri PGGSS V

 Tuff Gangz irihaniza Senderi gukoresha izina ryayo ashaka abafana muri PGGSS V

Nyuma y’uko Senderi International Hit  avuze ko yabaye umwe  mu bagize Itsinda Tuff gangz,, akanabiheraho akurura abafana muri PGGSS V yatangiye,  Jay Polly, Fireman, Bulldog na Green P bose babwiye Umuseke ko badashaka ko Sendeli akomeza kubiyitirira kandi ko atari umwe muri bo.

Bulldogg avuga ko yahaye Gasopo Sendeli ngo ntakabicire izina
Bulldogg avuga ko yahaye Gasopo Sendeli ngo ntakabicire izina

Fireman avuga ko abagize iri tsinda bahagije ku buryo nta wundi bifuza gushyiramo.

Jay Polly we yemeza ko Sendeli ahubwo ari umufana usanzwe wa Tuff gangz.

Green P yemeza ko imiririmbire ya Sendeli itamwemerera kuba umwe mu bagize ririrya tsinda rimaze kwandika amateka muri rap y’u Rwanda.

Bulldog ufatwa ubu nk’uyoboye iri tsinda avuga yamaze guha gasopo Senderi ko atazongera gukoresha izina ‘Tuff Gangz’ na rimwe

Ibi Bulldog abivuze nyuma y’uko kuva Sendeli yajya muri Guma Guma avuga ko yabaye umwe mu bagize Tuff Gangz kandi gngo ibi ntibyakiriwe neza n’abagize ruriya tsinda, bamushinja kubicira izina.

Senderi we yagize ati: “Barabyanze ndabyumva ariko ntibimbuza kuba Tuff Hit kandi sinjye wambere tuff gangz yangiye  kuba umwe muri yokuko na P fla baramwirukanye.”

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

 

7 Comments

  • RWOSE SENDERI YIFITIYE IKIIBAZO CYIHARIYE BAMUREKE…
    TUFF HIT!!!IBI NIBIKI KWELI?

  • Hahahahahahahhahahah……………………………

  • Hhhhhhhhhhhhhhhhhh Ahwii ..! Ariko sendeli niteshamutwe basiii.! Lol

    TUFF HINT nibabanze bamujyane indera niyoroherwa azagaruke mwirushanywa

  • Sender yigize Jorji akuze taff gang ntabwo irangwa nokumanura amapataro nkuko wayamanuye yewee!

  • ariko se ubu Bralirwa na EAP kuki bo batagira isuzuma rihagije kweli?nkubu Sendeli bamuzana hano ngo atwungure iki??nibagira PGGS ya Comedie bazamuhamagare apana muri competition nkiyi irebwa nabantu bangana gutya!!mumudukize rwose..thx

  • Rwose uwo musaza nareke kuvanga ibuntu

  • Bose babadukize! Koko muri iki kinyejana umuntu acuranga CD ubundi akajya kuri stage akitakuma hanyuma abantu bakaza kurebe!!!!! Bagiye iyo miziki bayumvira murugo cyangwa mu modoka.

Comments are closed.

en_USEnglish