Tuff Gangz irihaniza Senderi gukoresha izina ryayo ashaka abafana muri PGGSS V
Nyuma y’uko Senderi International Hit avuze ko yabaye umwe mu bagize Itsinda Tuff gangz,, akanabiheraho akurura abafana muri PGGSS V yatangiye, Jay Polly, Fireman, Bulldog na Green P bose babwiye Umuseke ko badashaka ko Sendeli akomeza kubiyitirira kandi ko atari umwe muri bo.
Fireman avuga ko abagize iri tsinda bahagije ku buryo nta wundi bifuza gushyiramo.
Jay Polly we yemeza ko Sendeli ahubwo ari umufana usanzwe wa Tuff gangz.
Green P yemeza ko imiririmbire ya Sendeli itamwemerera kuba umwe mu bagize ririrya tsinda rimaze kwandika amateka muri rap y’u Rwanda.
Bulldog ufatwa ubu nk’uyoboye iri tsinda avuga yamaze guha gasopo Senderi ko atazongera gukoresha izina ‘Tuff Gangz’ na rimwe
Ibi Bulldog abivuze nyuma y’uko kuva Sendeli yajya muri Guma Guma avuga ko yabaye umwe mu bagize Tuff Gangz kandi gngo ibi ntibyakiriwe neza n’abagize ruriya tsinda, bamushinja kubicira izina.
Senderi we yagize ati: “Barabyanze ndabyumva ariko ntibimbuza kuba Tuff Hit kandi sinjye wambere tuff gangz yangiye kuba umwe muri yokuko na P fla baramwirukanye.”
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
7 Comments
RWOSE SENDERI YIFITIYE IKIIBAZO CYIHARIYE BAMUREKE…
TUFF HIT!!!IBI NIBIKI KWELI?
Hahahahahahahhahahah……………………………
Hhhhhhhhhhhhhhhhhh Ahwii ..! Ariko sendeli niteshamutwe basiii.! Lol
TUFF HINT nibabanze bamujyane indera niyoroherwa azagaruke mwirushanywa
Sender yigize Jorji akuze taff gang ntabwo irangwa nokumanura amapataro nkuko wayamanuye yewee!
ariko se ubu Bralirwa na EAP kuki bo batagira isuzuma rihagije kweli?nkubu Sendeli bamuzana hano ngo atwungure iki??nibagira PGGS ya Comedie bazamuhamagare apana muri competition nkiyi irebwa nabantu bangana gutya!!mumudukize rwose..thx
Rwose uwo musaza nareke kuvanga ibuntu
Bose babadukize! Koko muri iki kinyejana umuntu acuranga CD ubundi akajya kuri stage akitakuma hanyuma abantu bakaza kurebe!!!!! Bagiye iyo miziki bayumvira murugo cyangwa mu modoka.
Comments are closed.