Digiqole ad

Ikoranabuhanga mu miyoborere rizorohereza abaturage imvune -Min.Nsengimana

 Ikoranabuhanga mu miyoborere rizorohereza abaturage imvune -Min.Nsengimana

Minisitiri Jean Philibert yemeza ko e-Governance izafasha abaturage kubona service zihuse

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana kuri uyu wa 23 Werurwe 2015 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru gitegura inama y’ibihugu by’Africa bigize  umuryango wa Common wealth, inama izagira hamwe k’ugukoresha ikoranabuhanga mu miyoborere, mu kurebera hamwe uko ubukungu burishingiyeho bwakwihutishwa  no kugabanya igihe gikoreshwa mu gutanga za serivisi zitandukanye.

Minisitiri Jean Philibert yemeza ko e-Governance izafasha abaturage kubona service zihuse
Minisitiri Jean Philibert yemeza ko e-Governance izafasha abaturage kubona service zihuse

Nk’uko ikoranabuhanga rikunzwe gukoreshwa muri serivisi zitandukanye nko kohererezanya amafaranga, guhanga udushya dutandukanye, ngo gukoresha ikoranabuhanga mu miyoborere( ni ukuvuga abayobozi n’abayoborwa bakagirana inama binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho)  ngo bizakemura byinshi birimo no kugabanya igihe umuturage yakoresha ajya gushaka serivisi runaka cyangwa ayihabwa.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga  Jean Philbert Nsengimana yagize ati: “Gukoresha ikoranabuhanga mu miyoborere  bigiye guca imvugo ya ̔Genda uzagaruke̓  kuko umuntu niyo yaba ari mu rugo ntibyamuza gutanga serivisi.”

Yongeyeho ko kubera iyi gahund nshya, abantu bazajya bakora amasaha 24 kuri 24.”

Nsengimana kandi yasobanuye ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha abanyarwanda kuva ku bukungu bushingiye ku buhinzi berekeza ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ibi kandi bizanafasha mu guhanga udushya twinshi bityo abantu benshi babone imirimo.

Minisitiri yavuze ko mu mwaka wa 2018 nibura imirimo ibihumbi ijana izahangwa mu rwego rwo kugabanya ikibazo cyo kubura imirimo mu banyarwanda kandi ikoranabuhanga rikazabigiramo uruhare rugaragara.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ikorabuhanga n’itumanaho mu bihugu bigize commonwealth (Commonwealth Telecommunications Organisation, CTO)  Prof.Tim Unwin yavuze ko ibihugu byinshi byahisemo gukoresha ikoranabuhanga mu miyoborere kugira ngo biteze imbere za serivisi zitangwa kandi zikorwe mu mucyo.

Ikoranabuhanga mu Rwanda rimaze kugira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ariko hakaba hakiri abantu barikoresha nabi, haba mu kwangiza umuco, gusebanya n’ibindi.

Hasobanuwe ko abanyarwanda bagomba kumenya ibyiza by’ikoranabuhanga  kandi bakarikoresha uko bikwiye  kandi ababyeyi n’abarezi nibo bagomba kubyigisha abana.

Minisitiri Nsengimana yaburiye abakoresha ikoranabuhanga nabi kubireka hakiri kare kuko ngo vuba hagiye gusohoka itegeko rihana abantu nka bariya bangiza umuco bitwaje ikoranabuhanga.

Iyi nama y’iminsi ibiri izatangira kuva tariiki ya 24 kugeza 25 Werurwe uyu mwaka, abazayitabira bakazasangira ubunararibonye  bityo buri wese akazatahana ikntu k’ingenzi kizamufasha  gukoresha ikoranahunga haba mu miyobiorere cyangwa mu bindi bice by’ubuzima bw’igihugu.

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ibi ni technique kabisa….. ahubwo ibifaranga mwirirwa musesagura ngo ikoranabuhanga mwavuze ikoranabubingwa se ko aribyo muzi.

  • Iyi foto mwafotoye Ministre ntabwo ari nziza.Uziko utamenya ko ari micro imuri imbere,wagirango ni akandi kantu atamiye tu! Mukomere da!

  • Ariko wajyira ngo mwibera w’isi yanyu kabisa !!!, Maze ikoranabuhanga rigabanya abakozi cyane cyane ko byinshi biba automated !!!! Ikindi niba connection ya Internet iri high, imirimo myinshi izijyendera mu Inde, China na Philipine aho bafite cheap experts in software development, HR processes expert, etc….. Plus cloud computing izatwara imirimo myinshi,cyeretse tubaye so much competitive muri software development and project management, kandi hanza aha abahinde, abashinwa n’aba philipines barakanuye kabisa naho twe twirebereye muri ibi bipindi gusa !!

  • Ibyo byaba biryoshye byatuzamura turamutse byemeye gusaba service par internet muri leta cg abikorera.

    Ahasigaye mu rwego rwo kugezwa ho ibyo twogererejwe, hakavugururwa ikigo cya Poste kigakora bijyanye n’igihe tugeze mo kandi buri rugo rukagira boite au lettre na buri muturarwanda wese akagira adresse.

    Ibibbyonyine byatanga imilimo irenga 1.000.000 kuko hakenerwa aba chauffeurs, aba triya courrier, abazitanga mungo, abayobora izo nzego, essence abayicuruza nukooo gutyo gutyoooo bigafasha uhawe izo service nawe !!!!

  • Ikoranabuhanga ntanarimwe ryongereye imirimo aha Minisitiri ntabwo yabisobanuye neza, ahubwo rirayigabanya kuburyo bugaragara,
    Keretse wenda aritwe twiyubakira ziriya software(application) ariko tuzigura hanze, abo tuzigura nabo nibo bungukira mukorana buhanga.
    Ntabwo kandi nkabanyarwanda dushobora kuva kubukungu bushingiye kubuhinzi ahubwo ubwo buhinzi nabwo dushobora kubushiramo ikorana buhanga birashoboka, noneho bukatwinjiriza, kuko abadahinga haribindi bakora kandi bakeneye kurya, niyo twahinga gusa tukabikora kinyamwuga twatera imbere. Kuko abadahinga batugurira.
    Naho ikorana buhanga ryungukira cyane abakora ziriya software,
    ahubwo bashyire ingufu muburezi abanabacu bige gukora ziriya software kurwego rwuko twajya natwe kwisoko hamwe naza : USA, Australia, China, India.
    Aho nibwo tuzaba tugeze kurwego rwuko ikoranabuhanga ryadutunga.

Comments are closed.

en_USEnglish