McKinstry yasinye amasezerano yo gutoza Amavubi umwaka
Johnny McKinstry uherutse kugirwa Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yasinyishijwe umwaka umwe ahita anatangira gutoza Amavubi azakina na Zambia.
Ubwo uyu mutoza yerekwaga itangazamakuru, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De gaule yatangaje ko uyu mugabo ukomoka muri Irland yatoranijwe ari uwa kabiri nyuma y’uko uwo bari bahisemo bwa mbere ku rutonde rw’abatoza 42 bari basabye, Jose Fereira ukomoka muri Portugal yahise yerekeza mu gihugu cya Thailand bityo ngo bituma bahitamo uwari watoranijwe bwa kabiri.
Nzamwita ati: “uyu yabaye amahitamo ya kabiri kuko uwari waje ku mwanya wa mbere twasanze yamaze kubona akazi mu gihugu cya Thailand.”
Abajijwe icyo FERWAFA yifuza ko uyu mutoza yazabagezaho ,De Gaule yatangaje ko bahaye uyu mutoza amasezerano y’umwaka umwe kugira ngo bazarebe urwego azaba amaze kugezaho ikipe y’igihugu bityo babone gukomezanya.
Yagize ati: “ Twamusabye ‘kutugeza kure hashoboka’ mu mikino ya CHAN ariko twanamuhaye umwaka umwe kugirango ni tubona urwego rwe tuzongere amasezerano cyangwa tumusezerere.”
Johnny McKinstry we ngo afite ikizere ko afatanije n’abatoza bazamwungiriza ndetse n’ubuyobozi bwa Ferwafa bazakomeza kuzamura umusaruro w’Ikipe y’igihugu Amavubi.
McKinstry yagize ati: “Ndishimye cyane kuba ndi mu Rwanda kandi ni iby’agaciro kuba nje gukorera mu Rwanda. Kuva nava mu gihugu cya Sierra Leone nahoraga nshaka gukorera ahantu hameze nka ha kugira ngo nshobore kugera ku musaruro mwiza.”
Ati “Ni henshi nari kubona akazi ba nampemba neza kandi nta gitutu ariko nahisemo kuza mu Rwanda kubera ko Ferwafa ifite uburyo bwiza ikoramo ibintu byayo kandi bakagera ku musaruro bifuza, nahise numva aha ariho naza nkakora akazi kandi nkashobora ‘kugeza ikipe y’igihugu kure hashoboka.”
McKinstry yanavuze ko mu myitozo yoroheje yakoresheje ikipe y’igihugu yasanze ngo u Rwanda rufite abakinnyi beza.
Ati: “ Twakoze imyitozo yoroheje gusa mufite abakinyi beza, bakunda akazi kabo kandi nabonye batanga ikizere .”
Uyu mutoza azatangirira ku mukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Zambia tariki 29 Werurwe I Lusaka muri Zambia.
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
5 Comments
yewe amavubi ntawe utazayarya kweri!!!
ariko mwbaza ukuntu umwaka umwe uba ungana????ntakintu nagito uyu mu type azahindura kabisa.
Umwaka guhindura ikipe ni bidashoboka.
Ibi nibabyo bidindiza amavubi guhora birikuna abatoza, nibuze bajye banga imyaka ibiki ni gice kuko guhindura umuntu ubwabyo ni kibazo kubojyera imbaraga bitwara igihe ibiryo bikabayoboka bakaba intarumikwa.
Arega tugomba kwemera uko tureshya nihaza umutoza mwiza kubera ko duhemba make nk igihugu gikennye ibindi bihugu bihita bimutwara ,ni ukuvuga ko uriya naba mwiza azahita atwarwa ni abandi bafite amafranga menshi.naba mubi natwe tumwirukane.
Wenda mushobora kunyita raciste ariko uyu mu rugigana nta kintu azakorera amavubi abanyarwanda tutakwikorera dukoresheje abatoza bacu cg babaturanyi batadusaba ibihumbi amagana by’amadolari. Amavubi azayahindura ubuyugiri mugani w’abarundi. Ni igikombe cy’Afrika cg cy’Isi turimo guhembera aba bazungu se? Ryangombe azagaruka ntabyo turabona.
Comments are closed.