Digiqole ad

President Museveni yakiranye urugwiro umufasha wa Amama Mbabazi

 President Museveni yakiranye urugwiro umufasha wa Amama Mbabazi

President Museveni aha ikaze Jacqueline Mbabazi

Kuri uyu wa kabiri nyuma ya sa sita ku isaha y’I Kampla President Museveni yakiranye urugwiro umufasha w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi.

President Museveni aha ikaze Jacqueline Mbabazi
President Museveni aha ikaze Jacqueline Mbabazi

Jacqueline Mbabazi  ukuriye urugaga rw’abagore bagize ishyaka riri ku butegetsi bari bahuriye mu  nama ngarukamwaka yari yabereye muri Hotel Imperail Royale yari yabanje guhezwa hanze y’icyumba cyaberagamo inama n’abashinzwe umutekano wa President Museveni hanyuma yiyiziye amusanga hanze aramusuhuza hanyuma aramwinjiza aba ari nawe ugana intebe yicaraho.

Iki gikorwa cya Museveni cyashimisheja abagore bari bitabiriye iyi nama ubundi iyoborwa na Madamu Mbabazi kuko ariwe watorewe kuyobora ruriya rugaga.

Mu ijambo President Museveni yagejeje kuri bariya bagore yagize ati: Ubu ubwo ingabo z’igihugu zamaze gukemura ikibazo cy’umutekano muke, ubu urugamba rusigaye ni urwanyu rwo gufasha imiryango yanyu kuva mu bukene bityo mukaba umusemburo w’iterambere mu gihugu.”

Abagore bashimiye Museveni kuba yarashyize abagore bamwe mu myanya ikomeye nka Hon Kasule Lumumba wungirije umunyamabanga mukuru wa NRM hamwe na Mary Karoro Mbabazi wahawe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, n’abandi.

Ubwo President Museveni  yinjiraga abanza gusuhuza Jacqueline Mbabazi
Ubwo President Museveni yinjiraga abanza gusuhuza Jacqueline Mbabazi
Abagore bari mu nama baha Museveni amashyi kubera ibyiza yagejeje ku bagore by'umwihariko
Abagore bari mu nama baha Museveni amashyi kubera ibyiza yagejeje ku bagore by’umwihariko

Redpepper.com

UM– USEKE.RW

 

6 Comments

  • ego ko! ahaaaaaaaaaahaaaaa! yewe ntacyo mvuze!

  • hahahahaha! African comedy

  • ATINZE KUBUTEGETSI YARAKABIJE CYANE
    GUSA SI WEWNENYINE
    MBONA KUREKURA INTEBE YUBUPEREZIDA ARI IKIBAZO
    NZABA NDEBA

    • uBWO SE UBUNDI BYUNVIKANA GUTE KO ABASHINZWE KWINJIZA BABABUZA URI BUYOBORE INAMA KWINJIRA ,,,,,,,,YAYYAAYAYAYAYAYYA NAKAMARAMAZA MWA NAMBUYE MWISHYANJE ,,,,,,,,,,,,

  • Yewe Afrika yose nimwe kandi bakora bimwe!!! Mana wowe ujye ureba.

  • Museveni agerageza kubaka economie kandi afite democracy nubwo akomeza kuyobora , ikindi cash ze zose ziba investi muri Uganda igikorwa gikomeye kimwe nabari kubutegetsi bose bashora imari Uganda bibaye gutya iwacu Rwanda it ciuld be better twakira kurushaho . naho ikipe yose yajyaho iba ije kwiba kubera baba bakennye .

Comments are closed.

en_USEnglish