Kicukiro: Niboye ngo niyo ifite abakene bake bangana na 8,5%
Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Niboye Nirera Marie Rose ubwo yakoranaga inama n’abatuye Akagali ka Nyakabanda, umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.
Uyu muyobozi wari uhagarariye Mayor Paul Jules Ndamage muri iyo nama yari igamije gutangiza ukwezi kw’imiyoborere, yashimye ko abaturage ba Niboye bakora bakaba barivanye mu bukene ariko anenga ko mu Kagari ka Nyakabanda harimo indiri y’abanywi b’ibiyobyabwenge ahitwa Kajeke.
Yasabye abaturage batuye aka kagali ko bose hamwe bafatanya bagahanahana amakuru ku banywa cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge bityo bakabahashya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyakabanda, Nyiramajyambere Jacqueline nawe yasabye abaturage kongera ingufu mu marondo no kumenyana bityo buri wese akaba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo guhashya abagizi ba nabi n’abanywi b’ibiyobyabwenge.
Yemeye ko Akagali kazishyurira ababyeyi batatu amafaranga y’ubwishingizi mu buzima(mutuelle de sante) mu rwego rwo kubafasha kuvuza abana babo.
Umunyamabanga w’Akagali ka Nyakabanda yibukije abashakanye bari muri iyo nama ko gushaka atari umunyenga ahubwo ari ‘ukwitanaho’, buri wese akamenya inshingano ze agomba gusohoza imbere ya mugenzi we bashakanye.
Yahwituye abagabo bagorobereza mu kabari kuko ngo bituma batabona akanya ko kwita ku bagore babo.
Ku rundi ruhande ariko, yamaganye abagore bashaka kwishyira hejuru y’abagabo babo, abibutsa ko uburinganire butavuga ubushizi bw’isoni ahubwo bivuga kubahana no kuzuzanya.
Kubera ko ngo ingo nyinshi zisenywa n’uko abakiri bato bajya gushaka baziko bagiye kwishimisha gusa, Nyiramajyambere yibukije ababyeyi ko bagomba guhanura abana babo bari hafi kurushinga kuko ngo iyo abana bashatse bahubutse badatinda gusenya ingo, bidateye kabiri.
Akagali ka Nyakabanda gaturanye n’igishanga kikagabanya na Sahara muri Kicukiro, icyo gishanga kikaba aricyo cyabaye indiri y’insoresore zinywa ibiyobwengem zigateza umutekano muke.
Mu bibazo abaturage babajije bibanze ku kibazo cy’ibisambo byambura abantu ku muhanda wa Kaburimbo umanuka ugahera Alpha Palace kugeza mu Giporoso, hanyuma bigahita bihungira muri za Quartiers, ndetse bibaka hari abo byaremye inguma.
Nirera akimara kumva icyo kibazo yanenze abashinzwe amarondo bo muri aka gace ariko asezeranya abaturage ko mu cyumweru kimwe kiri imbere ibyo bisambo bizaba bitakigaragara muri ako gace.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
1 Comment
Byaba ari byiza, niba imibare ya raporo ihuza n’ibiri kuri field.
Comments are closed.