Digiqole ad

Raúl Castro yise Obama umugabo w’umunyakuri

 Raúl Castro yise Obama umugabo w’umunyakuri

Castro na Obama mu kiganiro

Iki kimenyetso cyo kongera gutsura umubano hagati ya USA na Cuba, cyabaye mu ijoro ryashize mu murwa mukuru wa Panama (Panama City) aho President wa USA Barack Obama yasuhuzanyije na Raoul Castro umuvandimwe wa Fidel Castro. Mu ijambo yavuze Raul Castro yavuze ko Obama amubona nk’umugabo w’umunyakuri.

Castro na Obama mu kiganiro
Castro na Obama mu kiganiro

Mbere yo kuganira mu muhezo bombi, babanje guha ikiganiro abanyamakuru. Perezida Castro avuga ko hari byinshi byo kuganirwaho no kumvikanaho bityo abantu batategereza impinduka z’ako kanya.

Perezida Obama we yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye kuko nibura ubu abantu (Cuba na USA) bashobora kumvikana ko hari ibyo batumvikanaho kandi bakabana.

Hashize imyaka irenga 50 ibi bihugu byombi bituranye bidacana uwaka.

Amakuru atangwa na The New York Times yemeza ko ubutegetsi bwa Obama bufite ubushake bwo gukuriraho ibihano mu by’ubukungu bwafatiye Cuba ubu hakaba hashize hafi imyaka 30 bityo imikoranire mu butwererane ikongera ikazanzamuka.

Kuwa kane umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry yaganiriye na mugenzi we wa Cuba Bruno Rodríguez, baganira k’ukuntu bashyiraho za politike zizafasha mu kongera kwenyegeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku meza aho abayobozi bombi basangiriye bari bakikijwe kuri buri ruhnde n’abantu babiri.

Mu nama yagiranye n’abashoramari, yababwiye ko USA yiyemeje gushora miliyari imwe y’amadolari mu bihugu bigize Amerika y’epfo mu rwego rwo kubifasha guhangana n’impamvu zituma abaturage babyo babihunga bakajya muri USA.

Obama yabwiye bagenzi be bari mu nama ko igihugu cye kitazihanganira ibihugu bitakurikiza uburenganzira bwa muntu bityo ko igihe kigeze ngo buri muyobozi ahe abaturage be uburenganzira bwo kwishyira akizana.

Obama na Castro baganiriye mu muhezo mu gihe kirenze isaha imwe.

Abayobozi bo mu bihugu by'Amerika y'epfo mu nama na Obama
Abayobozi bo mu bihugu by’Amerika y’epfo mu nama ya Americas Summit
Nibwo bwa mbere umuyobozi wa USA n'uwa Cuba baganiriye imbona nkubone kuva mu 1982
Nibwo bwa mbere umuyobozi wa USA n’uwa Cuba baganiriye imbona nkubone kuva mu 1982
Raul Castro yasobanurirwaga ibyo Obama avuga mu cyongereza
Raul Castro yasobanurirwaga ibyo Obama avuga mu cyongereza

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • mukosore Roul Castro ntabwo ari umuhungu wa Fidel Castro. N’umuvandimwe we

  • Ahubwo soma neza, umunyamakuru yanditse umuvandimwe we si umuhungu .

  • Hoya bikosowe nyuma mbere bari bibeshye bamwise umuhungu wa Castro F. Kandi mu byu kuri bavukana !!!

  • aka gafoto k aba ba president ni keza cyane pee

Comments are closed.

en_USEnglish