Abanyamakuru basabwe kurwanya ipfobya babinyujije mu kazi kabo

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2015 Inama nkuru y’Itangazamakuru n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) bifatanyije n’abanyarwanda bose muri rusange kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside. Muri uyu muhango wabereye ku Kacyiru aho RBA ikorera, abagikora uyu mwuga basabwe kuwukoresha mu kurwanya bivuye inyuma abahakana n’abapfobya Jenoside. […]Irambuye

Kirehe: ‘Gitifu’ w’Umurenge wa Nyarubuye yatawe muri yombi

Antoine Karasira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi na Police akurikiranyweho kugira uruhare mu micungire mibi y’amafaranga agenerwa abakene muri program ya VUP(Vision Umurenge Program). Gerard Muzungu Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko koko uyu muyobozi afunze ariko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane ayo mafaranga yacunze nabi uko angana. Inspector of Police Emmanuel […]Irambuye

Kubabarira bikorwa n’abanyembaraga- M. Gandhi

Nk’uko byavuzwe n’umwe mu banyabwenge bakomeye babayeho ku Isi, Mahatma Gandhi, abanyantege nke ntibashobora kubabarira ababagiriye nabi. Kuri we abanyembaraga bonyine nibo babasha kurenga uburakari n’inzigo, bakaruhuka Zimwe mu nama twegeranyije zatanzwe n’abahanga zikumvikanisha uburyo wababarira abaguhemuiye kandi ukabyibagirwa n’akamaro byakugirira: 1. Umutima wawe n’ujya ushaka kubigarukaho, jya ubifata nk’aho icyo gihe biba wari ukiri […]Irambuye

Gukunda kwiga kw’abana ngo ‘biterwa’ n’uturemangingo fatizo tw’ababyeyi

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Goldsmiths n’iya Leta ya Ohio(Ohio State University) bwemeza ko gukunda kwiga cyangwa kutabikunda biterwa ahanini n’ukuntu uturemangingi fatizo abana bakomora ku babyeyi babo duteye. Nyuma y’uko aba bashakashatsi bakoze ubushakashatsi bwabo ku bana b’impanga ibihumbi 13 000 basanze uturemangingo fatizo abana bafite kandi bakomora ku babyeyi babo, aritwo tugira uruhare […]Irambuye

Uganda: Bazasora miliyari 5 Shs zo kwitegura uruzinduko Papa Francis

Ubwo Papa Francis yabwiraga President Museveni ko ateganya kuzasura Uganda, byateye abantu ibyishimo. Ariko ubu bamwe batangiye kugwa mu kantu bamaze kubona ko imyiteguro yo kuzamwakira izasaba ko basora Miliyari eshanu z’amashilingi y’inyongera ku misoro isanzwe. Nk’uko bigaragara mu nyandiko mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yemejwe n’Inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize, abasora bazishyura imisoro ingana na […]Irambuye

Bazapfobye cyangwa babyihorere twe tuzibuka abacu-Mayor Ndamage

Kuri uyu wa 09, Mata mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagali la Nyakabanda hateraniye abaturage mu midugudu ituranye bafatanya kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994. Umushyitsi mukuru Mayor wa Kicukiro Paul Jules Ndamage wabwiye abari aho ko abapfobya Jenoside ntacyo bazageraho. Umuyobozi w’umurenge wa  Niboye Nirera  Marie Rose yavuze ko abaturage ubu biyemeje […]Irambuye

Kenya: Biyamye BBC kubera uko yitwaye ku gitero cya Garissa

Nyuma y’uko Al Shabab ikoze ibara ikica abantu 148 nk’uko inzego za Leta ya Kenya zibyemeza, ibinyamakuru byinshi byo ku Isi byavuze kuri iyi nkuru. Nubwo ari uko bimeze, ariko Ishami rya Radio y’Abongereza BBC rishinzwe Africa, ubuyobozi bwa Kenya bwaryiyamye buryihanangiriza kutongera gushinyagurira abahuye n’ibyago kubera inyandiko ryashyize ku ipajeya  facebook yaryo y’uko ngo […]Irambuye

Umurusiya yemeye gucibwa umutwe bakamuteraho undi

Kubera indwara yavukanye kandi ifatwa nka zimwe zibabaza cyane yitwa Werdnig-Hoffman , umugabo ukomoka mu Burusiya witwa Valery Spiridonov yemeye ko itsinda ry’abaganga kabuhariwe mu kubaga rihagarariwe Dr Sergio Canavero rizamubaga rikamukuraho umutwe asanganywe bakamushyiraho undi uzatuma atababara. Ku rundi ruhande ariko, abahanga banenga iki gitekerezo kuko basanga ari ibisazi gusa. Ntibumva ukuntu bazabaga uriya […]Irambuye

Uganda: Igihembo cya miliyoni 10Shs ku uzatuma uwishe Kagezi afatwa

Police ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko umuntu wese uzerekana aho uwishe Umushinjacyaha mukuru wa Ugada Joan Kagezi aherereye cyangwa andi makuru yose yatuma atabwa muri yombi, azahembwa miliyoni icumi z’amashilingi akoreshwa muri Uganda. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Police ya Uganda, Fred Enanga wavuze ko uwamubona wese ashobora guhamagara kuri 0718300753, 0715411674, 0713881764, 0712667705 na […]Irambuye

USA: Umusaza w’imyaka 100 yishe umugore we n’ishoka

Kuri uyu wa kabiri Micheal Juskin ufite imyaka 100 y’amavuko yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe ahita nawe yiyahura. Umugore we wari afite imyaka 88 y’amavuko yitwaga Rosalia yishwe ubwo yari aryamye asinziriye mu nzu yabo iba ahitwa Elmwood Park, muri New Jersey. Umugenzacyaha Molinelli avuga ko bapfuye imitungo bari bafite n’ibibazo by’urugo batumvikanyeho. Juskin […]Irambuye

en_USEnglish