Digiqole ad

Niba urubyiruko rudashishikariye Kwibuka mbona bizibagirana

 Niba urubyiruko rudashishikariye Kwibuka mbona bizibagirana

Bamwe mu bakiri ntibitabira Kwibuka, umuntu akibaza uko bizaba bimeze mu myaka 20 iri imbere

Iyo ndebye ukuntu urubyiruko rw’iki gihe rwitwara mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nsanga bidafatiwe ingamba zikaze hakiri kare mu myaka nka 20 cyangwa 30 iri imbere Kwibuka bizaba byararangiye!

Bamwe mu bakiri ntibitabira Kwibuka, umuntu akibaza uko bizaba bimeze mu myaka 20 iri imbere
Bamwe mu bakiri bato ntibitabira Kwibuka, umuntu akibaza uko bizaba bimeze mu myaka 20 iri imbere

Ejo bundi nari ntashye ngiye kumva numwa umwana w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 ari kumva indirimbo ya Lil Wyne na Rick Ross yitwa John, ndumirwa kandi yarekuriye amajwi hanze.

Nabyibajijeho birancanga! Uyu mugoroba ubwo nari iwanjye numvise umusore abwira bagenzi ati: “ Njyewe ibi byo Kwibuka bituma mba bored, bishatse kuvuga ko bimubangamira.”

Niba nibeshya munyomoze!

Uko mwabonye Kwibuka 21 byabereye mu midugudu iwacu, mwabonye abakiri bato babyitabiriye ari bangahe ku ijana? N’abaje mu biganiro bari bibereye kuri Whatsapp na Facebook messenger!

Ubu se ko wenda abakuru babaye muri biriya bihe bakiriho, byibura bakaba bagira uruhare mu gukebura abakiri bato, ejo nibasaza ninde uzasigara yibuka abe yapfushije muri Jenoside?

Mu mudugudu umwe nagiyemo, nitegereje ukuntu iyo abayoboye ibiganiro babwiye abaturage ko bishojwe abandi bahagurukana ibakwe nibaza ikiba kiri mu mitwe yabo kiranyobera!
Biba bisa no korosora uwabyukaga!

Mu ngo zacu usanga abakiri bato baba birebera za filime za serie kuko arizo zibagera ku mutima.
Kubumvisha ko kureba ubuhamya butangwa n’abarokotse Jenoside kuri televiziyo biba ari ihurizo ku babyeyi babo.

Niba CNLG cyangwa izindi nzego zibifite mu nshingano zidahagurukiye iki kibazo hakiri kare, ndabarahiye mu myaka 20, 30… iri imbere Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizagorana cyane.

Kandi mwibuke ko nitwibagirwa Kwibuka abacu, Imana izabitubaza kandi umuvumo wayo ntituzawukira, ndabarahiye!

Nyamuneka nimufate ingamba!

Umusomyi wa UM– USEKE.RW

18 Comments

  • aha uvuze ukuri wa musomyi we! urubyiruko rw’ubu rufite ibindi bisa nkaho rubihugije kandi kwibuka ari bo bireba cyane, CNLG ifate ingamba, abakuru badufashe maze kwibuka bijye mu mizi y’urubyiruko tutazavaho twibagirwa abacu bazize akamama

  • Uvuze ukuri pe ariko na none ngo uvoma yanga avoma ibirohwa, hakwiye ingamba zimbitse zo gusobanurira urubyiruko akamaro ko kwibuka atari ukubajyanayo ku gahato. Kuko iyo umuntu akora ikintu kitamurimo nkuko wabivuze aba bored.

  • @ valens
    uri valens wokugisenyi wize école des lettres ukaba na chef de classe? niba ari wowe umpe contact zawe

  • Wa musomyi we w’Umuseke, umvugiye ibintu!
    Reka ngushimire ubutwari n’ubupfura ugize bwo gufata umwanya wawe ukabidusangiza.
    Urubyiruko rw’ubu ruri mu bisubizo cyane.
    Mfite impungenge ko niruterwa rutunguwe rutazashobora kwivuna umwazi.
    Urubyiruko rwinshi rurarangaye.Ntabwo rusenga ngo rwiragize Imana arutsindire imitego ya Satani.Akenshi rujya gusenga rukurikiyeyo ba boys na girls friends.Kandi igitangaje n’uko muri rusange urubyiruko rw’ubu ruzi kuvuga neza.Ariko akenshi usanga imvugo ihabanye n’ingiro.Muzarebe mu buyobozi bw’inzego zibanze.Nibo bayobora.Kuki harangwa ruswa, akarengane? Kurikira umukino.Biracyaza!

    • Uwanditse iyi nkuru hari ikintu yiyibagije ni uko urubyiruko ruzi ukuri kurusha abakuru birengagiza ibyabaye kugira ngo batamererwa nabi nabategetsi babita ni barahakana ibintu batabonye.

  • Kigunda,
    Ibyo wowe uzi usangiye n’urwo rubyiruko rwawe bizabafashe kudasubiza u Rwanda muri jenoside.
    Imana ikubabarire kuko niyo muzindutsi wa cyane utaha ku mitima ya twese.Ari imitima myiza ari n’imitima yaboze.

  • @Tubanambazi: Rwose tujye tureka kuzana imyemerere yacu mu bintu byose. Ikibazo hano si ugusenga cyangwa kudasenga, ahubwo ni ukudaha agaciro Genocide n’abo yahitanye. Ntaho bihuriye no gusenga rero. Uyu muntu wanditse iyi nyandiko ndamushimye cyane. Ariko kuri jye, ikibazo kiri ku bantu bakuru: bo se bakora iki? Wagira ngo bibereye mu ijuru kandi bo bazi uko amahano yagenze! Niba atari byo se, ko abigisha abana babo ubugome byo bikunda?! Ndibuka cyane ukuntu twatabaye tukitabira urugamba dufite imyaka cumi na… Ariko ubu uganira n’umuntu ufite imyaka 25 ukumirwa! Simvuze ngo babeho uko twabayeho kandi: ariko nibigishwe ko bariya basirikare barara ku mihanda banyagirwa atari uko badakunda kuryama. Nibigishwe ko ababarwaniye banabarinze ubu batazahoraho, ko aribo bagomba kuzabikora tutagihari. Nibigishwe ko iriya mibiri iri mu nzibutso mu gihugu hose banyuraho bumva Beyoncé yashoboraga kuba ari iyabo kandi ko byashobokaga cyane, banasobanurirwe impamvu. Ariko ndasubiramo ko bireba abantu bakuru mbere na mbere! Abantu bakuru nibareke kwitwara nk’aho ibi bireba gusa abiciwe, izari iza RPA , abashinzwe umutekano muri rusange na President Kagame nk’aho yavukiye kubahangayikira. Nitubikore ejo ibi twibuka ubu bitazaba ku bacu tutagihari kuko birashoboka. Tuve mu mikino kuko ni ahazaza h’abana bacu turi kuvuga hano kandi. Umusomyi wanditse iyi nkuru ndagushimiye na none.

  • Mwese mwatanze izo comments n’ uwanditse iyi nyandiko mufite ukuli, ariko hari icyo mwiyibagiza :

    1. Urubyiruko murarurenganya cyaneee!! Nemeranya na Kalisa aho avuga ati : ABAKURU NIMWE BIREBA CYANE KUKO MWANBINYUZEMO MURABIZI ARIKO NTACYO MUKORA, NIBA MUNAGIKORA NTIBIHAGIJE !!!!

    2. Guhatira urubyiruko gukora ibyo batumva batanazi usibye kuba barabyumvise bivugwa, ntabwo ariyo methogology nziza yo kunibumvisha no kubibatoza !!! Ibyo byaba bimeze nka mwalimu wigisha isomo nta mfashanyigisho afite bigatuma abanyeshuli baba bored bagatangira gukubagana mu ishuli !!!!!!!

    3. Ntago abana (urubyiruko) rugomba gukora no kwigengesera no kubaho nk’abo mu cyinyejana cya ba SE na Nyina cg ba Sekuru na Nyirakuru ! Let the new generation live their lives fully atari ukubatsindagiramo buli gihe “amateka ” nayo atari meza !!!!!! Za generations zibaho zikagera ho zikavaho zigasimburwa n’ izindi !!!! Kuvuga ngo urubyiruko ruba ruli kuli facebook, whatup, twitter, bumva music, etc…….. None se uba ugira ngo bifate nkamwe mushaje mwashavujwe n’ ibitekerezo by’ amateka ya hise ???? Nooooooooo! Let the youth live their lives and ejoy their new generation, please !!!! Ninabwo bazahangana no kurenga ibibazo by’ amoko, amashyari, munyangire, etc…. byasabye abanyarwanda bo muli old generation !!!! Ni nabwo reconciliation izashoboka, ahubwo ikazanikora atari uguhatiriza nk’ ibiriho ubu !!!!!!!!!

    Nonese ABAYAHUDI ko bakorewe jenocide, buli mwaka niko haba icyunamo nk’ icyo mu Rwanda abantu ntibakorore, ntibacire, ntibashingire, ntibidagadure, etc…….?????? Munyumve neza rwose sindiho mfobya Genocide, ariko niko njye mbyumva nk’ umu-jeune !!!!!!!!

  • @Ukuri: Urihisha inyuma yo kuba umujeune ariko urabeshya: uri umuntu mubi cyane. Imfubyi zuzuye iki gihugu, incike zari zifite abana, abagore bandujwe Sida, imirambo y’abana, abagore n’abagabo batabarika bashyinguye mu Rwanda hose uvuga ukina gutya? Ngo bakubujije “gucira?” Ese ahubwo ubwo uri muzima? What’s wrong with you????

    • @Kalisa ! Kuba mvugishije ukuli ntago bivuga ko nihishe kugira ngo ntange ibitekerezo byanjye nkuko nawe watanze ibyawe, kandi ntibikuraho ubuto bwanjye !!!! Kuba mvugishije ukuri nibyo bigutonetse wa musaza we cg se wa mukecuru we mu bitekerezo !!!! Twebwe abatoya ntituzaheranwa n’ umubabaro w’ ibyaye iwacu , we ought to move on, urubyiruko tukarenga izo nkuta mwashizeho zifungirana umuntu mu bitekerezo bishaje by’ amako n’ amatiku yaranze abanyarwanda muli iki kinyejana gishize !!!!! Ibyo bisigisigi twiyemeje kubirenga kuko ntacyo bitwungura na gato !!!! Wibucye ibyo HE yavuze nge ngo :” gushyira imbere indeshyo cg ingano y’ amazuru, ubututsi cg ubuhutu ntibikuzanira agatebo k’ ibijumba cg ibishyimbo utabikoreye”!!! Ni muli urwo rwego rero twebwe abato tudashishikajwe n’ ibiturangaza cg se ibitadufitiye umumaro ngo biduheze mu mibabaro twasigiwe n’ amateka mabi y’ abatubanjirije kubaho n’ abagifite ibitekerezo bishaje nkamwe !!!!! Igihe cyanyu cyo guhora muli za “ibuka” kizarangira hasigareho iyi generation yacu n’ izadukulikira zizarangwa n’ urukundo mu bantu, ubwubuhane, ubwihanganirane n’ubumwe nyakuli !!!! Kutubuza kujya kuli facebook, twitter, whatup muli ibi bihe by’icyunamo sibyo byatuma tutibuka ibyabaye mu mateka y’ igihugu cyacu kandi tubarusha kubisoma mutanabitubwirije !!! Get it and move on !!!!

  • les jeunes ntabwo babasabye kwibuka amezi atatu ni just seven days yo guha agaciro abatutsi bambuwe ubuzima bwabo et puis ni ba nyogosenge , nyirakuru, oncles etc sinumva ukuntu mwumva mwaba bored . i really don’t get it. kuki mwumva mwakwumva iyo miziki yibyo byamamare mutanazi mutanafite icyo muhuriyeho kurusha kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka. nibaza ko ababyinubira ari abo bitoneka binatera ipfunwe ryo kumva ibyakozwe na bene wabo i am sorry.

  • @Ukuri: Uti ” guhora muri izo za ibuka?” Reka kujijisha uranga ukigaragaza, ikibazo ufite ugisangiye na benshi: ipfunwe uterwa n’abibuka bakanibutsa ibyo wowe ushaka ko byibagirana! Guess what? Nta wakugize umuvugizi w’ abo wita abato kandi benshi cyane muribo ahubwo nibo bari imbere ngo ibyo ushaka ko bisibangana bizahore byibukwa! Uzarebe abazaba bari muri “Walk to remember” abo aribo! Ndetse n’izo social media uvuga barazikoresha cyane mu kwibuka no guharanira ko abishwe batazibagirana na rimwe ndetse n’ababishe kimwe n’ababashyigikiye nkawe batazatuma abarimbuwe bibagirana! And give H. E. a break please. Ari imbere mu bashyigikiye ko tutibagirwa na rimwe naho iby’amazuru uvuze ni ibikurimo kuko ntaho bihuriye n’iyi nkuru cyangwa post yanjye. As for me, sindi umukecuru cyangwa umusaza and as President Kagame once put it ” we are here to stay.” We are going nowhere and our loved one will be remembered FOREVER. You have a problem with that? Get over it or get medical, psychological or even mental help.

  • Ukuri jyewe uwakumpa nagufunga ubuzima bwawe bwose jenocide yantwaye mama ndikibondo none uratinyuka ukazana ingengabitekerezo nkiyo koko?Imana ikubabarire nawe si wowe nikikurimo kdi NGO umuntu Katanga icyo afire.so abacu tuzahora tubibuka ntakabuza ntabaphira gushira turi abamya boguhamya ibyatubayeho niwowe mubi nokurenza abatwiciye.ufite agasuzuguro kenshi Iwo numurengwe ubigutera kubera umutima mubi ukuranga.

  • Baradamaaraye wa! Bazi se ako kaga! Hajyayo abana ba rubanda izo tweeter na facebook bazumva bugani! Gusa ikirimo ukuri kigumaho…naho ikirimo ikinyoma kirisenya! Kandi hariya byabaye ku manywa y ihaangu abantu bose babireba…niko kuri ndumva ntacyabisenya! Imyaka karijana bizibukwa! Nagira impungenge iyo bijya kuba bizilnzitsemo ibinyoma! Byo rwose ntibyatinda kwibahirana….le mediocre s autodetruit

  • Nyamara UKULI afite raison nubwo mumutuka. Buri wese afite uburenganzira bwo kubaho ubuzima bwe kuko igihe dufite kuri iyi si ni gito…kwibuka ni ku mutima wa buri wese bavandimwe. Nk’uwuzibuka Rwigara afite igihe azamwibukira cg undi wese!

  • Duhore twibuka abacu bazize Génocide yakorewe abatutsi ari nako twibuka abazize ubundi bwicanye butiswe Génocide kuko nabo ni abavandimwe turabasabira

  • @ ANITHA, KALISA, UKURI N’ABANDI Mwihangane musome ubu butumwa mwandikiye muburangize!!

    Reka Mbabwire rero njye nibere nka wawundi ubwo bari mu Nama y’Aba Minisitiri bashaka ko mu Rwanda uruhande rwo kugenderamo ruhinduka imodoka zikajya zigendera ib’umoso;
    Umwe bamugezeho ati ngewe Rero ndabona impaka zanze NZAJYA NGENDERA HAGATI!!;

    Nanjye rero reka mbabwire Kwibuka ni byiza pe ni ugusubiza agaciro abacu bakambuwe!! gusa yenda mureke turebe style twabikoramo kugirango tubikore ntawumva ko bibangamye, nabaha nk’urugero ku cy’umweru uzajye mu mujyi uzasanga amaduka yose afunze bagiye gusenga kandi ntawe ubahatira gufunga iyo tugiye mu Missa ntawe ufungirwa iduka ngo jya gusenga kandi se tukibuka urupfu n’izuka rya Yezu w’Umuyahudi ukurikije ibyo ku isi.
    Naho ubu usanga bisa naho ari uguhata aho

    nk’ejo byo le 13 /04 /2015 byo byaranantangaje ukuntu Leta Abakozi bayo Bakora ariko Abikorera bo ikabasaba gufunga imiryango kuva saa moya!! Vous ne voient pas que c’est un paradoxe!!! ubwo se ntimureba ko urubyiruko ari ukuducanga?

    DORE RERO UKO MBIBONA:

    1. BYABA BYIZA NK’UKO UMWANA YIGIRA KUBATIZWA Cg SE GUKOMEZWA ABIFASHIJWEMO N’ABABYEYI BE AGIYE ANIGISHWA IBYABAYE MU RWANDA NDETSE HAKAJYAHO N’ABABYIGISHA BIZEWE NK’UKO HARIHO ABIGISHA GATIGISIMU.

    2. MU GIHE CYO KWIBUKA NTIBAGAHAGARIKE IBINDI BIKORWA KU NGUFU AHUBWO BAJYE BABAREKA RWOSE NTIBABAKINGISHE BAZAJYA BIZANA NK’UKO NTAWE UBAKINGISHA NGO BAJYE MU MISA. NABONA BAMWE BAGIYE MU BIGANIRO KABIRI GATATU WE ACURUZA NAWE UBWE AZAGIRA ISONI N’AMATSIKO ABIJYEMO KANDI ATEGE AMATWI IBYAVUGIWEMO KUKO YAGIYEYO ABISHAKA!!
    NAHO GUHAGARIKA KU NGUFU IBIKORWA BINDI NK’IBY’UBUCURUZI NGO ABANTU BAJYE MU BIGANIRO ; NYINE MBONA ARI NKA WA MWANA BAHATIRA KURYAMA NAMWE MUZI UKO ABIGENZA AJYA MU BURIRI UBUNDI AGATANGIRA KURIRIMBA AHO GUSINZIRA!!

    NI MURI URWO RWEGO RERO UMUNTU UTARABIBAYEMO IYO YAGIYEYO KUBERAKO YABUZE IKINDI AKORA KUKO IZINDI ACTIVITES ZAHAGAZE AGERAYO NTAGIRE ICYO YUMVA AKAGUMA KURI FACE BOOK,WTP…. N’IBINDI. SIWE UROTA BIRANGIYE.

    NAHO MUZAREBE UMUNTU UGIYE MU MISA WAMUBONA KURI 4NE SE? REKA DA ABA YANAYIJIMIJE NGO ITAVAHO IMURANGAZA. NI UKO ABA YAGIYEYO ABISHAKA KANDI ABIKUNZE.

    Ndabona navuze byinshi gusa bavandimwe Anitha, Kalisa, Ukuri (Ndumva nakwifuza kumenyana namwe niba hari ubishaka) Mureke Kurakaranya kuko mwese mufite ukuri pe ariko sibyiza kuvugira kuri tons (Invugo zikarishye) nk’izo pe! kuko nizo zihembera urwango abacu bazize!! Ndacyeka ko n’abacu batuvuyemo babumvise babagaya.

    BY’UMWIHARIKO Anitha NAGIRANGO NKWIHANGANISHE K’UBW’UMUBYEYI WAWE WABUZE GUSA JYA UMUSABIRA KANDI USABE KUGIRANGO WITWARE NEZA UTAZAMUKOZA ISONI KU ISI!

    MUGIRE AMAHORO!!

  • @ MANZI

    Urakoze cyane muvandimwe kandi ibyo uvuze mu magambo meza nibyo nanjye nashakaga gutambutsa usibye ko hari abanyumvise nabi !!!! Thanks a lot !!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish