Digiqole ad

Gatsibo: Hafunguwe ikigo cy’ubuzima gifasha abafite ubumuga guhabwa service biboroheye

 Gatsibo: Hafunguwe ikigo cy’ubuzima gifasha abafite ubumuga guhabwa service biboroheye

Abafite ubumuga bazajya bagera kuri serivise batavunitse

Ni kimwe mu bindi bigo bine byita ku buzima byubatswe mu Rwanda bifite ibyangombwa byose bifasha abafite ubumuga butandukanye kugera ahatangirwa services z’ubuvuzi bitabagoye.

Abafite ubumuga bazajya bagera kuri serivise batavunitse

Ikigo cyatashwe kuri uyu wa Kane giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Kagali ka Kabarore gifite inyubako zifite aho abafite ubumuga bw’ingingo bazamukira bajya guhabwa services hatabagora.

Biriya bitaro kandi bifite ubwiherero buteye neza buzafasha abafite ubumuga bw’ingingo kubukoresha. Abagendera mu magare y’abafite ubumuga bafite aho bashobora gufata bakazamuka bakabona uko bakoresha ubwo bwiherero.

Iyo nzira kandi ifite akayira kihariye gafasha abafite ubumuga bwo kutabona kuzamuka neza bakoresheje inkoni yera kuko iyo bayikojeje kuri ciment ifite utuntu duhanda bigatuma bumva umujyo w’aho inzira igana bityo ntibayobe cyangwa ngo bagongane n’abandi bashaka guhita.

Ni inzira kandi yagutse ifite metero n’igice y’ubugari kandi itanyerera. Ako kayira bagasize ibara ry’umuhondo kugira ngo abandi babona babone ko kagenewe akazi kihariye.

Ibitaro bya Kabarore kandi bifite parking y’aho abafite ubumuga bazajya bashyira imodoka zabo hisanzuye kugira ngo bazivemo neza batabyigana n’izindi.

Ni ahantu badashobora kunyerera uko ngo byaba bimeze kose nk’uko abahubatse babyemeza. Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko babona na bo bashyiriweho ibyapa bisobanura igikorwa kigenewe ahantu runaka.

Kubera ko Ikigo nderabuzima cya Kabarore cyari gisanzwe gifite aho batangira services zo kugabanya ubukana bwa SIDA hari hejuru, inzira zihariye zashyizweho zizabafasha kugera yo bitagoye abafite ubumuga.

Umwe mu bafite ubumuga wagorwaga no kugera aho bafatira imiti igabanya ubukana bwa SIDA witwa Agnes Kamanzi yavuze ko bishimiye kiriya gikorwa remezo kuko ubusanzwe bavunikaga bazamuka amadarajya bagana hejuru.

Ati: “Umuntu yagorwoga no kuzamuka agiye gutanga amaraso ngo bayapime rimwe na rimwe hakagira uguterura akakuzamura cyangwa se haba hari umuganga wakubonye akaza akayafatira hasi akayazamura. Ubu turishimye byaroshye.”

Umwe mu bakozi bo ku kigo nderabuzima cya Kabarore witwa Yvonne Higiro, akora mu rwego rwo kuvura abafite ubwandu bwa SIDA, avuga ko bigishijwe ururimi rw’amarenga kugira ngo bajye bafasha abafite ubumuga bwo kutavuga no kumva ndetse n’abandi bo mu bindi byiciro.

Emmanuel Ndayisaba ushinzwe ibikorwa mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga yabwiye Umuseke ko kubaka biriya bikorwa remezo byatewe inkunga n’Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC).

Kuba biriya bigo bitanu biri mu Rwanda bihagarariwe n’icya Kabarore bifite buriya buryo ngo bizafasha abafite ubumuga kujya begera abaganga bijyanye badakeneye ubafasha bityo babashe kumubwira uburwayi bwabo bisanzuye kuko ubusanzwe hari ibyo batavugaga.

Ukuriye Ikigo cya USA gikumira kandi kikarwanya indwara yashimye gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije guteza imbere  ubuvuzi mu Rwanda kandi ngo bazakomeza gukorana na yo.

Yavuze ko ikigo akorera kimaze imyaka 15 gikorana n’u Rwanda mu gufasha abaganga n’abandi bakora mu buzima kongera ubumenyi no kugira inyubako n’ibikoresho bigezweho.

Muri buri ntara n’umujyi wa Kigali harimo Ikigo kimwe gifite ziriye service. Mu Burasirazuba hari ikigo cya Kabarore muri Gatsibo, mu Burengerazuba hari Ikigo cya Rubengera muri Karongi, mu Majyepfo hari Ikigo cya Gatagara muri Nyanza, mu Majyaruguru hari Ikigo cya Nemba mu karere ka Gakenke naho mu Mujyi wa Kigali hari Ikigo cya Kinyinya muri Gasabo.

Dr Aimee Muhayimpundu wari uhagarariye RBC yavuze ko bafite gahunda yo kuzashyira biriya bikorwa remezo no mu bindi bigo nderabuzima kugira ngo abafite ubumuga nabo bahabwe services nk’abandi.

Mu muhango wo gufungura iki kigo
Iki kigo kizafasha abafite ubumuga kwivuza neza

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish