Digiqole ad

Umurwa mukuru wa Eritrea wagizwe umurage ndangamateka w’Isi

 Umurwa mukuru wa Eritrea wagizwe umurage ndangamateka w’Isi

Abahanga mu mateka bawita ‘Roma Ntoya’.  Asmara umurwa mukuru wa Eritrea. Nyuma y’ubusabe bw’abahagarariye iki gihugu mu muryango w’abibumbye bwamaze igihe kirekire, kuri uyu wa Kabiri Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, ubushakashatsi n’umuco(UNESCO) ryemeye ko Asmara ishyirwa mu bigize umurage ndangamateka w’Isi.

Umugi wa Asmara wagizwe umurage w'isi
Umugi wa Asmara wagizwe umurage w’isi

Asmara ibaye ikintu cya 48 muri Africa kigiye mu bigize umurage ndangamateka w’Isi bitewe n’aho uherereye, inyubako zawo ndetse n’amateka yaranze imiturire yawo.

Asmara ituwe n’abaturage ibihumbi 800. Bimwe mu byatumye ushyirwa mu bigize umurange ndangamateka w’Isi ni inyubako 400 ziwugize zubatswe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 ubwo iki gihugu cyari mu ntambara y’ubwigenge cyarwanaga na Ethiopia.

Abataliyani babaga muri Eritrea bayubatsemo inyubako zitangaje kandi zikomeye. Muri zo harimo inyubako yo kureberamo cinema bise “Cinema Impero” ifite inkingi zishushe nk’intare ku nkuta hashushanyijeho za antilopes hamwe n’abakobwa bari kubyina.

Asmara iyo uyirebeye mu ndege ubona iteye nk’ikibuga cy’indege cyangwa inyoni iri kuguruka nk’uko The Financial Times ibyemeza.

Kubera ko ubukungu bwa Eritrea byagiye buhura n’ibibazo kubera intambara na Ethiopia, inyubako zayo zararinzwe kugira ngo hatagira abazangiza.

Abasaza bo muri uriya murwa bakunda kwiyicarira ku misambi bakinywera icyayi bitegereza ibibera ahabakikije kandi bumviriza niba hari uwavuga nabi ubutegetsi bwa Isaias Afwerki.

Abatuye Eritrea umurwa mukuru wabo bawita umurwa w’indoto (The City of Dreams).

Asmara siwo mujyi wonyine ushyizwe mu bigize umurage ndangamateka w’Isi muri Africa kuko ubutaka buri muri Africa y’epfo bwitwa Khomani ndetse n’umujyi uba muri Angola bise M’banza Kongo nabyo biri mu bigize umurage ndangamateka w’Isi.

Muri Africa ubu hari ibintu 48 byashyizwe mu bigize umurage ndangamateka w’isi mu bindi 814 biri ku isi hose.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish