Mpayimana i Byumba ati “Nimuntora muzajya munitorera ba ‘Gitifu’
*Ngo agiye kurwanya Ubushomeri nk’ufata Imbogo amahembe
Gicumbi – Philippe Mpayimana kuri iki gicamunsi yari mu mujyi wa Byumba aho yasabye abaturage kuzamutora maze abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’imidugudu bakajya batorwa n’abaturage baba babazi neza kandi abakora ibyo batabasabye bakabikuriraho.
Mpayimana avuga ko byatuma abayobozi kuri izi nzego z’ibanze bajya bakorana umurava ibyo bashinzwe kuko bazirikana ko ibyo bakoze babibazwa n’abaturage.
Mpayimana yabwiye abari baje kumwakira ari benshi ati: “Umuyobozi w’Umurenge ndifuza ko atorwa n’abaturage kuko rimwe na rimwe imihigo bahiga ntibayigeraho kuko imwe iba ari amabwiriza aturutse hejuru. Ndifuza ko Umuyobozi w’Umurenge ahabwa amabwiriza n’abaturage akorera ntabe ari umukozi wa Leta ikorera i Kigali, ahubwo abe ari umukozi w’abaturage bakorana kandi baturanye.”
Uyu mukandida wigenga avuga ko mu gihe abaturage babona ko uwo bahaye kubayobora atabishoboye ubwabo ngo bajya bamweguza.
Mpayimana yabwiye abaturage ko azongera ibikorwa remezo cyane cyane amazi akayageza kuri buri muturage. Amazi ari mu mibande akayazamura akagera ku batuye ku mpinga.
Yabwiye abaturage ko ashaka ko ubuso bahingaho umuceri buva kuri 50%. Bagahinga umuceri no ku misozi bigaha benshi akazi kandi bakihaza mu biribwa n’ifaranga.
Ngo azashyiraho gahunda zo gufata amazi y’imvura ntajye apfa ubusa kugira ngo ajye afasha abahinzi mu mpeshyi.
Ngo natorwa azashyiraho amashuri menshi yigisha uburyo bwo kubungabunga amazi no kuyakoresha neza.
Yijeje abaturage ko natorwa nta mwana uzongera kwirukanwa ku ishuri kuko yabuze amafaranga y’ishuri cyangwa ngo ababyeyi bananirwe kwishyurira imiryango yabo ubwisungane mu buvuzi kuko ngo azashyiraho ikigega gifasha abaturage kwishyura services nka ziriya icyo kigega kikazasigara cyishyuza abo cyagurije.
Ngo agiye kurwanya Ubushomeri nk’Ufata Imbogo amahembe
Yiyamamariza mu murenge wa Rukomo kuri centre yaho ugana ku mupaka wa Gatuna yabwiye abaho ko azibanda cyane ku kurwanya ubushomeri ashyizeho imbaraga zose naramuka atowe.
Ati “nagiye mu turere dutandukanye mbatangariza ibyo nifuza kuzabagezaho nindamuka ntorewe kuyobora Igihugu, gusa ikintu bita Ubushomeri nzaburwanya nk’uko umuntu yaba afata imbogo mu mahembe, kuko imbogo uyifashe akaguru yagutera umugeri, gusa iyo uyifashe amahembe urayirwanya, niteguye guha urubyiruko akazi cyane cyane mu bikorwa remezo.”
Aha Rukomo abaho bacishagamo bakamubaza ibyo yakoze mbere bigaragaza ko hari ibyo ashoboye, maze ababwira ko yize itangazamakuru kandi ari umwe mu batangije Televiziyo y’u Rwanda bajya bareba, ndetse ko yanditse n’ibitabo byinshi.
Evance NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW
3 Comments
dukeneye kumva imigambi ya abakandida
Igitekerezo cyo gutora ba gitifu ni cyiza cyane.Ariko batorwa mu mucyo nta tekinika ririmo.
ese koko azafata imbogo cg azaragira imbogo???