I Gikundamvura…Habyarimana ari kwamamaza Kagame…Haki ya Mungu
Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka umusaza Joseph Habyarimana ari mu byayiranze, ubwo yabwiraga Perezida Kagame ati “Uturi imbere tukuri inyuma haki ya Mungu tugire amahoro”. Uyu munsi uyu musaza uyobora Koperative y’aba DS yagaragaye mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame biteguye i Gikundamvura muri Rusizi.
Habyarimana yahise amenyekana cyane kuva burya, uyu munsi yari yishimye cyane mu kambaro ka RPF-Inkotanyi mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo no kwitegura kumwakira mu murenge wa Gikundamvura.
Aha Rusizi biteze kwakira umukandida wa FPR tariki 28 Nyakanga.
Mu nama y’umushyikirano Joseph Habyarimana uyobora Koperative Umucyo y’abari mu zabukuru, yavuze muri macye kandi mu buryo busekeje cyane, ibyo Perezida Kagame yagejeje ku gihugu muri rusange no ku b’iwabo i Gikundamvura by’umwihariko.
Icyo gihe yashoje kandi aca amarenga ko itariki y’amatora ibatindiye maze ati “Uturi imbere tukuri inyuma haki ya Mungu tugire amahoro…”
Nyuma yo gusetsa rwose no gutangaza cyane igihugu cyose mu nama y’Umushyikirano, Habyarimana yaramenyakanye kurushaho iwabo no mu gihugu ndetse ahinduka uvuga rikijyana muri aka gace.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uvuga rikijyana cyangwa rikakujyana iyo wibeshye.
POLO KAGAME OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE uturi imbere tukuri inyuma hakiyamungu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.